USA: Umwana w’imyaka 11 yishe agakobwa k’imyaka 8 akarashe
Umwana w’imyaka 11 ukomoka muri Leta ya Tennessee muri Amerika yatawe muri yombi akekwaho kurasa, akica umwana w’umukobwa w’imyaka umunani bapfuye akabwana.
Uyu mwana yahamijwe icyaha cyo kwica cyo ku rwego rwa mbere.
Polisi yatangaje ko uyu mwana yarashe mugenzi we ku wa gatandatu akoresheje imbunda ya se nyuma y’aho uwo mwana w’umukobwa yari yanze ko areba akabwa (akabwana) yari afite.
Umwana warashwe yatangajwe ku mazina ya McKayla Dyer. Nyina umubyara yavuze ko abo bana bigaga ku ishuri rimwe.
Yagize ati “Yaramukinishaga, amuhamagara amazina, ariko aza kumurakarira. Yaragiye hashize akanya aramurasa.”
Uyu mubyeyi yabitangarizaga Tekeviziyo imwe muri Amrika, yitwa WATE-TV. Dyer n’agahinda kenshi yagize ati “Ndifuza kubona umwana wanjye mu biganza.”
Umuturanye w’uyu muryango witwa Chastity Arwood yabwiye igitangazamakuru WBIR News ko yumvise urusaku rw’imbunda hanze, abona ako kana k’agakobwa karyamye mu mbuga.
Yagize ati “Kugerageza guhoza, nyina, nyirakuru, sekuru, n’abana bavukanaga, ni ikintu gikomeye mu byambayeho mu buzima.”
Uyu mwana w’umuhungu azagezwa imbere y’urukiko tariki ya 28 Ukwakira.
Umuryango witwa Gun Violence Archive, udaharanira inyungu, mu cyegeranyo wasohoye uvuga ko muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, abana 559 bagejeje ku myaka 11 cyangwa bari munsi yayo bishwe cyangwa bagakomeretswa n’imbunda muri uyu mwaka kugeza ubu.
BBC
UM– USEKE.RW
1 Comment
abantu bubu ntibagihana agaciro babaye inyamaswa kwicana nimikino
Comments are closed.