Mugesera ati “Murabyumva namwe ndahoboba kubera ibicurane”
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, Umucamanza akigera mu cyumba cy’iburanisha yabwiye impande zombi ko muri iki gitondo urukiko rwakiriye ibaruha yanditswe na Leon Mugesera asaba urukiko gusubika iburanisha rya none kuko ngo arwaye ibicurane ariko ikifuzo cye giteshwa agaciro.
Uyu mugabo woherejwe na Canada mu myaka itatu ishize, akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside bishingiye ku mbwirwaruhame yavugiye ku Kabaya mu 1992, ashinjwa ko yashishikarizaga gukora Jenoside ku batutsi.
Mugesera wari mu cyumba cy’iburanisha muri iki gitondo ahawe umwanya ngo asobanure iby’ikifuzo cye, yatangiye kuvuga wumva avugira mu mazuru, abwira Urukiko ko ejo yafashwe n’ibicurane akajya muri infirmerie ya Gereza bakamuha ibinini ariko ko yumva kugeza ubu ntacyo bitamumarira.
Mugesera utagaragaje icyemezo na kimwe cya muganga yavuze ko impamvu ari uko muganga wa Gereza atajya agitanga ko abavura agendeye ku byo bamubwiye nuko ababona umurwayi.
Ati “ariko namwe murabyumva uko mvuga; ndahoboba. Ibimyira byuzuye mu mazuru birashoka nk’amazi”
Ubushinjacyaha bwahise busaba umwanya, maze buvuga ko ubusabe bw’uregwa budakwiye guhabwa agaciro.
Ubushinjacyaha buvuga ko byafashweho icyemezo (mbere) ko gusubika urubanza kubera uburwayi bikorwa igihe ubisaba agaragaza icyemezo yahawe na muganga cyangwa uwo munsi akaba atagaragara mu iburanisha yagiye kwa muganga.
Urukiko rwanzuye ko rutasubika iburanisha kuko nta cyo rwaheraho rubikora kuko nta cyemezo cya muganga cyatanzwe.
Umucamanza yahise asaba uregwa gukomeza gusobanura ku bundi busabe bwatanzwe na Mugesera asaba ko iburanisha ryasubikwa kugira ngo abanze aburane ubujujire bw’umutangabuhamya utarangije gutanga ubuhamya Urukiko rukaza kwanzura ko atazumvwa.
Nashoboraga kuza mu Rwanda singire icyo mvuga – Mugesera
Mugesera yagaragazaga ko ibyari bimaze gutangazwa n’Ubushinjacyaha ko uruhande rw’uregwa rukomeje gutinza urubanza atari byo, kuri we ngo kuva yagezwa mu Rwanda yagaragaje ubushake bwo kuburana.
Ni nyuma y’aho Urukiko ruteshereje agaciro ubusabe bwo gusubika urubanza rugategeka uregwa gutanga imyanzuro ya nyuma isubiza iyatanzwe n’Ubushinjacyaha ndetse akagira icyo avuga ku gihano cya burundu aherutse gusabirwa.
Me Je Felix Rudakemwa yabwiye Umucamanza ko we n’uwo yunganira batiteguye gukora ibi basabwaga (gutanga imyanzuro no kuvuga ku gihano) kuko batabonye umwanya wo kubitegura aho yavugaga ko mu gihe byagombaga gukorwa hahise hazamo ikiruhuko cy’Ubucamanza ndetse na nyuma yacyo ko yahise arwara bityo ko we n’umukiriya we bakeneye guhabwa nk’igihe cy’ukwezi bakabitegura.
Umucamanza Antoine Muhima unayoboye inteko iburanisha uru rubanza yasobanuriye Me Rudakemwa ko ikiruhuko cy’ukwezi kwa Kanama ari icy’Abacamanza aho kuba icy’abarebwa n’ubutabera bose bityo ko we (Rudakemwa) n’uwo yunganira bari bakwiye gutegura imyanzuro muri uko kwezi bitaba ibyo Urukiko rukabibonamo ubushake bucye bwo kwanzura.
Uretse kubibonamo ubushake bucye; Ubushinjacyaha bwo bwanavugaga ko ibyari bimaze gutangazwa n’Avoka wa Mugesera bigamije gutinza urubanza.
Umushinjacyaha Claudine Dushimimana yagize ati “Tubibona nk’ibiri mu murongo wo gutinza urubanza nk’uko byagiye bikorwa, ko batabonye umwanya wo gutegura urubanza bakabona uwo gutegura requettes (ubusabe bwo gusubikisha urubanza), nta bushake bwo kwanzura buhari.”
Mugesera utishimiye iyi mvugo y’Ubushinjacyaha; yahise yaka ijambo, asa nk’ubwira Perezida w’inteko imuburanisha; agira ati “twaratangiranye murabizi; n’ubwo ntahawe ibyangombwa (Ibikoresho) nagerageje kuburana, volonte (ubushake) yo ndayifite;… nashoboraga kuza mu Rwanda nkavuga ko ntazaburana ariko sinabikoze,…iyo volonte na n’ubu ndacyayifite.”
Uyu mugabo yabwiye Umucamanza ko bidakwiye gushidikanywaho ko afite ubushake bwo kuburana.
Ati “…n’ikimenyimenyi kugeza na n’ubu ngihanganye na Minisitiri w’Ubutabera ngo ampe ibyangombwa; mu bushobozi bucye nagerageje kuburana, ubushake narabugaragaje kuva natangira ,…mwarandebye, muranyumva hano mu rukiko, ndabufite ubushake rwose.”
Akomeza gushimangira ubushake bwe mu kuburana; Mugesera yagarutse ku batangabuhamya bagombaga kumushinjura.
Ati “…nagerageje uko nshoboye rwose, n’ubwo mfite agahinda n’ishavu bikomeye kubona ubu mfite Abatangabuhamya 101 ariko ntibumvwe.”
Agaragaza indi mbogamizi yatumye uruhande rw’uregwa rudategura imyanzuro; Me Rudakemwa yabwiye Umucamanza uregwa atigeze abona igitabo gikubiyemo imyanzuro ya nyuma y’Ubushinjacyaha. Ingingo yazamuye impaka ndende.
Akimara kumva ibi; Umushinjacyaha Alain Mukuralinda wabonaga asa nk’uwatunguwe ubwo ibi byavugwaga; yabwiye Umucamanza ko ibyo Me Rudakemwa avuga ari ibinyoma kuko iyi myanzuro ari we (Mukuralinda) wayijyaniye kuri Gereza aho uregwa afungiye ndetse ko Avoka we bahuriye mu nzira ubwo yavagayo, yongera kungamo avuga ko ibi byose bigamije gutinza urubanza.
Ngo arite mu gutwi; Mugesera yongeya kwaka ijambo, mu mvugo wumva ko yuje uburakari n’umujinya mwishi agira ati “kuvuga ko ntinza urubanza nta n’igikoresho bampaye (Ubushinjacyaha) kandi hari ibyo Umushinjacyaha Mukuru yari yanyemereye ntabimpe ca me fait tres mal (bituma mererwa nabi).”
Agaragaza ko nta bikoresho yahawe; yakomeje agira ati “comme un grand professeur de l’universite ; birakwiye ko nandikira ku tuntu nk’utu!!!! ( Yerekana impapuro zishaje yandikiraho).”
Ku bijyanye n’iyi myanzuro yari itarahabwa uregwa; Urukiko rwavuze ko ayihabwa none, naho ibyo guhabwa igihe cyo gutegura imyanzuro n’ibyo kuzavuga ku gihano cya burundu uregwa yasabiwe; Umucamanza yavuze ko icyemezo kuri ubu busabe kizatangwa kuri uyu wa kabiri, tariki 22 Nzeri.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
6 Comments
Ariko aba yaje no guyera iseseme!!!!!
Iyo mvugo niyumunyu wo kurwego rwe????
Mugese! reka guhoboba nkuko ubivuga , ubwo umugabo unga na nawe ugatinyuka kuvuga amagambo nyandagazi imbere yinteko wasabye mushwari ukimyiza ukareka gusasa imigozi?
Umuntu waba azi ubuto bwa se na nyina azatere ibuye Mugesera.
Sha Mugesera we Uzakwivugana azaba abaye umugabo kandi nikobizagenda barakurwaye ariko ubahaye isomo
hahahahahha, mugesera azi kuburana ariko azi ko ibyaha abifite niyo mpamvu buri kantu kose akuririraho ngo arebe ko yakomeza kutinza urubanza, ariko uko byagenda kose azahanwa pe
Dr Mugesera, i garde ya doctor urayikwiye! Iyaba ubutabera bwigenga ntawagushoboye. Yamara bwibera mukwaha kwa leta.
Comments are closed.