Abantu 19 bahitanywe n’impanuka ikomeye ku muhanda Kigali – Rwamagana
Rwamagana – Ahagana saa tatu z’igitondo cyo kuri uyu wa mbere, ku muhanda wa Rwamagana – Kigali mu murenge wa Gahengeri urenze gato mu kabuga ka Musha umanuka, habereye impanuka ikomeye y’imodoka eshatu, zirimo n’imwe y’ikamyo ndende yo muri Tanzania bivugwa ko yagonze izindi, Police yemeje ko iyi mpanuka yabaye ikaba yahitanye ubuzima bw’abantu 19.
Claude Munyazikeye, umwe mu bageze aho iyi mpanuka yabereye yabwiye Umuseke ko yabonye abantu benshi bakomeretse bikomeye cyane.
Abantu babiri bakomeretse bikomeye ubu barwariye mu bitaro bya CHUK na Kanombe.
Munyazikeye avuga ko yabonye ikamyo yo muri Tanzania yagonze Toyota Hiace (Minibus) yari itwaye abantu n’imodoka ya Toyota Rav4 na yo yagonganye n’izi.
Spt JMV Ndushabandi umuvugizi wa Police y’u Rwanda ishami ryo mu muhanda yabwiye Umuseke ko abantu 19 bahitanywe n’iyi mpanuka.
Spt Ndushabandi avuga ko iyi mpanuka yatewe n’umuvuduko ukabije w’iyi kamyo watewe no kubura feri maze ikagonga taxi Minibus igahitana ubuzima bwa benshi mu bari bayirimo. Ndetse igonga imodoka ya Rav4 plaque nimero RAC 756M gusa yo abari bayirimo bakavamo bose ari bazima.
Amafoto y’abapfiriye muri iyi mpanuka agaragaza kwangirika bikomeye cyane kw’imibiri y’abari muri Taxi Minibus.
Spt Ndushabandi yongeye gusaba abantu batwara imodoka kwitwararika ibyapa bibabuza kurenza umuvuduko runaka ahantu aha n’aha.
Avuga ko kuri uyu muhanda aha i Musha atari ubwa mbere habereye impanuka ikomeye gutya itewe n’amakamyo, asaba abashoferi bakora ingendo ndende kwibuka kuruhuka kugira ngo badateza impanuka za hato na hato.
UM– USEKE.RW
21 Comments
IYi kamyo ndakeka yabereye mu ikona ahantu nzi hakunz kubera impanuka y’amakamyo ujya kugana mu gacentre ka Musha nubwo nta mafoto mbona gusa ndahakeka harahanamuye cyane, anyway abagize ikibazo bihangane cyane niko Duniya imera
ngo iyi kamyo ndakeka yabereye???cg iyi mpanuka urakeka yabereye????soie posé meme si tu ne comprends le franḉais .
ariko koko impanuka koko tena umuvuduko kweri none dore amaze abantu bangana batyo koko nkubu uwo yirukankaga polisi nabo ibahe ingando abanyamahanga baza murwanda kabisa kuko birababaje rwose ariko imiryango yabo yihangane
Mu kugabanya impanuka zibera ahantu hazwi ko buri gihe zikunze kuhabera, birakwiye ko aho bishoboka hose abashinzwe inyigo z’imihanda bareba ukuntu muri utwo duce hakosorwa hakareka gukomeza kuduhekura. Ibyo birakorwa no mu bindi bihugu. Aho gushyira ibyapa gusa bene aho hantu ahubwo harebwa n’uko umuhanda aho wakosorwa impamvu itera impanuka aho ikagabanuka.
Mana Mana sanga imiryango y’ababuze ababo iyihanaganishe.Kandi wigishe police yacu ikindi cyakorwa ngo hagabanywe impanuka nkizi niko tugusabye mw’Izina rya Yesu Amen
geographiquement, urwanda rufise forme mbi
IMANA IBAHE IRUHUKO RIDASHIRA
Iriya foto mutweretse ni iya minibus yakoze impanuka cg ni aho barunda ibyuma bishaje? Murebe neza namwe munsobanurire. RIP
Ntibyumvikana ukuntu imodoka yaba ubushingwe kuriya!!
Imana yakire abayo mubuzima bw iteka
imana yakire abayo kdi imiryango yabo ikomeze kwihangana
arko nkabo bakora impanuka gutyo amategeko abagenera iki nibyago arko birarenze cyane biteye agahinda
oooooh,mana y,irwanda tabara abawe
Ya allah nukuri mana turagusabye wakirabawe
Arega burya Imana yigarurira ubuzima bwayo igihishakiye burya iratiza ntitanga ntanubwigurishya kuko igurishije ntiwabonikiguzi watanga uko wabukize kose.icyo tugomba kuzirikana nukuyiragiza igihe cyose nokuyubaho twangibyo yatubujije dushyira mubikorwa ibyo yadutegetse
Nange nihanganishije imiryango yabuze ababo muri iriya mpanuka, arikose, izi mpanuka z’urudaca muri kariya gace ntakuntu police yazifatira umwanzuro koko? dore uko mbyumva, numvaga police yajya idiploying aba trafic police benshi kuburyo hagati ya km n’indi hajya hashyirwa 4 bityo umuvuduko ugakazwa hifashishijwe camera zireba kure, kuko nibazako n’iyo habaho impanuka ariko umuvuduko atari mwinshi ntibyagera hariya. Plz amagara araseseka ntayorwa
Abakomerekeye muriyi mpanuka ndetse n’imiryango yabuze abayo bihangane kandi ibi bitubere Isomo twe nk’abashoferi. ni ukwitonda tukitondera amabwiriza yose agenga uburyo bwo kugenda mu muhanda.
imiryango yabuze ababo bihngane!! twifatanyije nabo mukababaro.
imana ikomeze kwihanganisha ababuriye ababo muririya mpanuka kandi imana ibahe iruhuku ridashira
eeeeh!!!manaweee RIP kabisa gusa police ikwiye kwibuka ishingano zayo ubundi mbere biriya bikamyo ntibyarekurwaga kumanywa byibuze guhera sayine zijoro nta modoka nyinshi zihari nibwo byakagiye birekurwa rero police ikaze ingamba cyane cyane kuribariya banyamanga.
Twese banyarwanda nidufashe Police yigihugu gukumira nokurwanya impanuka. Mwese ababuriye ababo muriyimpanuka mukomeze kwihangana. Izonzirakarengane Imana ibahe iruhoko ridashira.
Twese banyarwanda nidufashe Police yigihugu kurwanya nogukumira impanuka. Mwese ababuriye ababo muriyimpanuka mukomeze kwihangana. Izonzirakarengane Imana ibahe iruhoko ridashira.
Comments are closed.