Musanze: Gitifu w’Umurenge arashinja Mayor kumubeshyera mu ruhame
Umuyobozi w’akarere ka Musanze Winifride Mpembyemungu ashobora kujyanwa mu nkiko n’uwitwa Uwimana Phocas nyuma y’uko atangarije mu nama ko uyu mugabo agandisha abaturage mu kwitabira gahunda yo guhuza ubutaka nyamara we akagaragaza ko yahinze ibyateganyijwe.
Uyu mugabo utuye mu karere ka Musanze mu murenge wa Cyuve ariko akaba umunyamabanga nshingwa bikorwa w’Umurenge wa Minazi mu karere ka Gakenke avuga ko yari mu kiruhuko maze yumva bagenzi be bamumenyesha ko yatunzwe agatoki mu nama y’Intara yaberaga kuri Nyirangarama ku gihembwe cy’ihinga 2016 A.
Uwimana Phocas ati ”Bambwiye ko umuyobozi w’Akarere ka Musanze yavugiye mu nama ko nagandishije abaturage muri gahunda yo guhuza ubutaka ngo umurima wanjye uri mu kagari ka Buruba nawuhinzemo amasaka maze n’abaturage barankurikiza bahinga amasaka kandi haratoranijwe ko hagomba guhingwa ibigori.”
We ariko avuga ko atazi uwahaye Mayor ayo makuru kuko ngo umurima we uhinzemo ibigori akongeraho ko byamubabaje ndetse bikanamuhungabanya kuko yafashwe n’inzego nk’umuntu urwanya Leta kandi ariyo akorera .
Uwimana ati “Nkibimenya nahise musaba kunyomoza amakuru yari amaze gutanga ariko yanze kubikorera mu nama aho yabivugiye ndetse yanze no kunsaba imbabazi.”
Winifride Mpembyemungu, umuyobozi w’akarere ka Musanze we avuga ko yamwifashishije nk’urugero ashingiye kuri raporo afite kandi yasinyweho n’Umurenge ariko akongeraho ko isomo ari uko bagiye kujya bagenzura amakuru neza.
Ati:”Navugaga ko nkatwe b’abayoozi tugomba kubahiriza gahunga za leta, ntanga urugero, amakuru natanze mu nama nashingiye kuri raporo nari mfite yanasinywe n’Umurenge ariko niba ari ibigori birimo ubwo ni amahire.
Uwimana uvuga ko yasebejwe we avuga ko mu gihe byaba bigaragaye ko nta raporo yashingiyeho ngo bibe ari ukwibeshya ngo mayor yabibazwa imbere y’amategeko nk’umuntu wabeshye.
Guverineri w’intara y’amajyaruguru Aime Bosenibamwe avuga ko nk’umuyobozi aba agomba kuba intangarugero akemeza ko mu gihe byagaragara ko yanyuranije na gahunda iriho yazabihanirwa kubera gutanga urugero rubi.
Ati ”Aya makuru twayumvise ubu tugiye gusuzuma niba ibyamuvuzweho aribyo, nidusanga ari byo azabihanirwa nk’umuyobozi. Ni dusanga ataribyo birumvikana azaba ari umwere. Igihe cyose bakuvuzeho ibintu bitari byo siko ugomba gusaba ibihano ku muntu wagutanzeho amakuru.”
Yongeraho ko icyakorwa mu gihe bigaragaye ko ari umwere ari ukumuhanaguraho icyaha binyuze mu kumenyekanisha ukuri ku mugaragaro akemeza ko hazafatwa ibyemezo nyuma yo kubona raporo yuzuye ku makuru yatanzwe.
Placide HAGENIMANA
UM– USEKE.RW
7 Comments
Guverinari BOSENIBAMWE Aimé turabona arimo ashaka gukingira ikibaba Mayor wa Musanze. Mu gihe bigaragaye ko Mayor wa Musanze yabeshyeye uwo Munyamabanga Nshingwabikorwa, akwiye kumusaba imbabazi ku mugaragaro atabikora amategeko akaba yamukurikirana.
Ntabwo byakumvikana ukuntu Mayor yavugira mu ruhame amagambo nk’ariya (ashobora gushyira uwayavuzweho mu kaga) atabanje kuyatekerezaho. Niba ibyo yavuze, byaba biri no muri raporo yahawe n’ubuyobozi bwa Cyuve nk’uko abivuga, yakagombye kuba ubwe yarigiriye hariya mu Kagari ka BURUBA aho uwo murima uri akirebera niba koko ibyo bivugwa muri iyo raporo ari ukuri, mbere yo kuza kubivugira mu nama rusange kandi wenda atari byo.
Abasanzwe bazi Mayor wa Musanze, bavuga ko nta bushishozi buhagije agira, ndetse ko rimwe na rimwe mu byo akora usanga harimo guhuzagurika.
Ariko mu gihe binagaragaye ko Uwimana Phocas ariwe ubeshya, icyo gihe nawe yabihanirwa.
Biramutse kandi bigaragaye ko ubuyobozi bwa Cyuve aribwo bwabeshye butanga raporo itariyo, bugatuma Mayor ayigenderaho akavuga ibitaribyo, icyo gihe abayobozi ba Cyuve nabo bakwiye gufatirwa ibihano hakurikijwe amategeko.
Iki kibazo gishobora kuba hari amatiku acyihishe inyuma. Abanyarwanda ntiboroshye. Hakwiriye gukorwa itohoza ritabogamye.
Ariko bibaye ari no kwibeshya ntabwo nanone Mayor byagarukira aho kuko niba Gitifu agomba guhanwa ahamwe nicyaha Mayor we se niki? ntabwo arebwa n’amategeko twese turi abanyarwanda nawe agomba gusaba imbabazi uwo yahemukiye agakurikirana abamuhaye report itariyo bitaba ibyo na gitifu nawe ntiya zira imbabazi icyaha kimuhama. mushishoze neza.
Hahaaa ngo yahinze amasaka kandi hagomba guhingwa ibigori ? ???,niba se ariyo yera mu isambu ye, kandi ari igihe cyayo, kandi ari nayo akeneye ?
Uretse ko UWIMANA Phocasa atahinze amasaka, bikaba bigaragara ko bamubeshyeye, ntabwo no guhinga amasaka ubwabyo ari icyaha. Ntabwo MINAGRI yigeze ibuza ihingwa ry’amasaka mu Rwanda.
Tureke kujya tujijisha abanyarwanda. Ibihingwa byemewe bihingwa mu gihugu cy’u Rwanda harimo n’amasaka, dore ndetse ko amasaka ari imbuto ya Gihanga. Kuba umuntu rero yahinga amasaka nta cyaha kirimo. Ndetse byarushaho kuba byiza, ahantu hose hazwi ko hera amasaka cyane, abaturage baho bumvikanye akaba ariyo bahinga ku bwinshi, bikazana umusaruro ugaragara ukenewe ku isoko. None se amasaka bazayahinga aho atera bishoboke?
Muri biriya bice bya Ruhengeri bitaga kera ngo ni muri Nkumba, bizwi neza ko ariho hantu ha mbere hera amasaka kuva kera kose, bivuze rero ko mu bihingwa byagombye guhingwa muri ibyo bice, amasaka yakagombye kuza mbere y’ibindi byose. Niyo hahingwa ibigori nabyo ni byiza, ariko ntabwo amasahaka yahabura kuko niyo ahera cyane kurusha ibindi.
Ntabwo rero Politiki y’ubuhinzi mu Rwanda ibuza abaturage bo mu bice bya Nkumba guhinga amasaka, ahubwo basabwa kubyumvikanaho bakayahingira hamwe ari benshi kugira ngo babone umusaruro ugaragara ushyirwa ku isoko, bityo abanyarwanda bagashobora kwihaza mu gihingwa cy’amasaka.
Amasaka ni ingirakamaro cyane, avamo igikoma, avamo umutsima, avamo ikigage gifite intungamubiri. Rwose ntacyo wanganya igihingwa cy’amasaka. Ababa rero babuza abantu guhinga amasaka ahantu bigaragara ko ahera cyane sinzi ikindi baba bagamije.
Ngirango abasobanukiwe, kwirukana cg kwikiza umuntu ni uko bitangira. ubwo abafasha Mayor bajyiye gushakisha ibindi byaha ngo Gitifu akurwe muri system. ikibabaje ni uko ko gusezera Ku neza bitamworohera. naho ubundi ntawe byatangaza mwumvise ko yanyereje umutungo, yafashe Ku ngufu, akorana n’umwanzi… Bamureke yigendere Ku neza.
Ariko meya wa Musanze yananiwe gutunganya uriya mugi none ngo aririrwa mu matiku y’ibigori?Bariya bayobozi bakwiriye ingando.yihariye yo.kubakuramo ingengabitekerezo ya uzi ico ndico ga sha.Bafite ubukungu ariko aho kubukoresha baba bibereye mu matiku.U Rwanda ntabwo rukeneye ibihubutsi n’impumyi,rukeneye abantu bubaka.ibiramba bitari ayo matiku yabo
Comments are closed.