Digiqole ad

ICDL mu guhugura byisumbuyeho abanyarwanda 75 000 mu ikoranabuhanga

 ICDL mu guhugura byisumbuyeho abanyarwanda 75 000 mu ikoranabuhanga

Abari guhugurwa bazahugura abandi bigere ku bantu 75 000 bahuguwe byisumbuyeho mu ikoranabuhanga

International Computer Driving Licence, ICDL, ikigo mpuzamahanga kigisha byisumbuyeho iby’ikoranabuhanga kikanatanga impamyabushobozi  zo ku rwego mpuzamahanga kuri uyu wa kane cyasoje amahugurwa cyageneye abantu basanzwe bakora imirimo mu ikoranabuhanga  bagiye nabo gufasha guhugura abandi banyarwanda begera ku bihumbi 75.

Abari guhugurwa bazahugura abandi bigere ku bantu 75 000 bahuguwe byisumbuyeho mu ikoranabuhanga
Abari guhugurwa bazahugura abandi bigere ku bantu 75 000 bahuguwe byisumbuyeho mu ikoranabuhanga

Muri Africa, ICDL ifite ikicaro mu Rwanda, ubu imaze gutanga impamyabushobozi ku bantu barenga miliyoni 12 mu bihugu 148 ikoreramo. Iki kigo cyasinye amasezerano na Leta y’u Rwanda mu kwezi kwa mbere uyu mwaka kizeza gutanga impamyabushobozi zo ku rwego rwatuma umuntu apiganira akazi ku isi hose.

Abarimu 20 bo muri kaminuza zitandukanye mu Rwanda nibo bari kongererwa ubumenyi kugira ngo bazarusheho kwigisha abazabagana gukoresha ikoranabuhanga mu kazi ka buri munsi.

Oscar Karima waturutse mu ishuri rikuru ry’ikoranabuhanga(Tumba College of Technology) ishami rya Musanze yavuze ko biga amasomo atandukanye yafasha umuntu usanzwe kugira ubumenyi mu gukoresha mudasobwa.

Yagize ati: “Iyi gahunda ifitiye akamaro abantu bose kuko uzahugurwa azakora ibyo azi neza bityo binafashe abandi azasangiza ubumenyi.”

Oscar Karima waturutse muri Tumba College of Technology aje guhaha ubumenyi muri ICDL
Oscar Karima waturutse muri Tumba College of Technology aje guhaha ubumenyi muri ICDL

Amwe mu masomo atangwa muri aya mahugurwa harimo kumenya ibijyanye na mudasobwa, gukora akazi gatandukanye wifashishije murandasi, uburyo wabika amabanga yawe  byizewe hifashishijwe interineti n’ibindi.

Seamus McGinley, umuyobozi mukuru wa ICDL muri Africa yavuze gutanga aya masomo bagendera kuri gahunda mpuzamahanga kuburyo umuntu uyarangiza ahabwa impamyabumenyi yajyana ahantu hose ku isi agapiganira akazi.

Yavuze ko intego yabo ya mbere ari ugutanga ubumenyi ku bakozi ba Leta bubashyira  ku rwego mpuzamahanga.

Seamus yongeyeho ko baje mu Rwanda kubera impamvu nyinshi harimo ingamba za Leta zifasha mu kugera ku cyerekezo 2020, gahunda y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba kandi ko bazafasha byinshi muri ibi bihugu byo mu karere bifite ubushake.

Muri Mutarama 2015 ubwo ICDL yasinyaga amasezerano y’ubufatanye na Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Minisitiri yavuze ko umunyarwanda wese uzahabwa impamyabushobozi  na ICDL aho azajya hose ku isi azayerekana bityo bigafasha kwagura isoko ry’akazi kandi bikanafasha abanyarwanda guhanga udushya no kwihangira imirimo itandukanye.

Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish