Rubavu: Imiryango yari ituye nabi cyane yatangiye kubakirwa
Mu nkuru yo kuwa 28/08/2015 Umuseke wagarutse ku buzima bubi bw’imiryango igera kuri 18 ituye nabi cyane ahitwa Kinembwe mu murenge wa Rubavu, Akagari ka Gikombe mu mudugudu wa Bushengo. Kuri uyu wa 16/06/2015 baangiye kubakirwa amazu akwiriye nk’uko ubuyobozi bw’Akarere bwari bwabisezeranyije. Kuri aba baturage uyu munsi ni ibyishimo.
Amazu bari kubakirwa ni inzu y’ibyumba bitatu n’uruganiriro, buri imwe izaba ifite agaciro ka miliyoni eshatu, hakazubakwa inzu z’imiryango 28 itishoboye yari isigaye itarubakirwa.
Iyi miryango 28 ni iyasigaye mu igera ku 120 mu baturage bavanywe ku musozi wa Rubavu aho bari batuye ku manegeka. Aba bari bamaze imyaka itanu batuye nabi cyane.
Jeremie Sinamenye umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yatangaje ko mu gihe cy’ukwezi n’igice uhereye none baba barangije kubaka izi nzu.
Bernardine Mukashema umwe mu batangiriweho bubakirwa wari utuye mu kazu k’amabati aha mu Kinembwe avuga ko agiye kuva mu buzima bubi kuko iyo imvura yagwaga yaranyagirwaga izuba ryava cyane amabati babamo akabatwika bagahunga.
Sifa Nkamirabangaya nawe utuye aha ati “Nari maze imyaka itanu ndi mu buzima bubi cyane, ariko ubwo ngiye kubona inzu bizahindura byinshi kuko imyaka itanu yari ishize ntarara neza yari ikigeragezo gikemye.”
Patrick MAISHA
UM– USEKE.RW/Rubavu
2 Comments
Nibabubakire inzu nziza zimeze nkizobabamwo, ewe rubanda rugufi wagorwa!!!!!!!!
Big fishes (Ibifi binini)
Comments are closed.