Umutoza mushya wa Rayon yitegereje umukino yanganyije na Ibanda FC
Ikipe ya Rayon Sports yanganyije umukino wa gicuti yahuyemo na Ibanda FC yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kuri icyi cyumweru. David Donadei umutoza mushya wa Rayon akaba yari kuri uyu mukino awureba kuko ataratangira akazi.
Uyu mukino wabereye ku Kicukiro, warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1, Ibanda FC yatsinze mu gice cya mbere, maze Davis Kasirye wa Rayon aza kwishyurira Rayon Sports mu gice cya kabiri ku mupira wari uvuye kuri Djabel Manishimwe.
David Donadei umutoza mushya wa Rayon Sports utarahabwa amasezerano kuko agitegereje ibiva mu biganiro n’abayobozi bayo, yari kuri uyu mukino yitegereza buri kamwe.
Ni umukino wa kabiri wa gicuti ikipe ya Rayon Sports ikinnye mu cyumweru kimwe, nyuma yo gutsinda Rwamagana City ibitego 3-0 mu mukino wabereye i Muhanga kuwa kane.
Nyuma y’umukino uyu mutoza ukomoka mu Bufaransa yabwiye abanyamakuru ko yishimiye kuba ageze mu Rwanda bwa mbere, avuga ko abonye buri mukinnyi wa Rayon ari mwiza ku giti cye.
Ati “Ariko mbonye ko tugomba gukora cyane kugira ngo bahuze umukino. Yego iminsi isigaye (ngo shampionat itangire) ni micye ariko nizeye ko bazamenyerana vuba, ntituzatinda gutanga umusaruro“.
Uyu mutoza yatangaje ko kuri uyu wa mbere tariki 14 Nzeri ari bwo asinya amasezerano yo gutoza Rayon Sports.
Rayon Sports izatangirira shampiyona i Rubavu ku cyumweru tariki 20 Nzeli, 2015 ihura na Marines kuri Tam Tam.
UM– USEKE.RW
4 Comments
Noneho kiriya gisambo Rayon yagikuye he ra …………..
ikihe gisambo? hahaaa!!!! gusa Rayon turiyirinyuma tu. bariya ba petits bazajye babamenyera ibyo babagomba ubundi ngo urebe ngo na orange champions league turayitwara weeee!!!!!!!!!
Ariko uyu Ruto ni uwa he, utagira ikinyabupfura?
Reba nizina wirebere ukuntu atakora ibishimishije
Comments are closed.