Digiqole ad

Umuyobozi wa Cogebanque yirukanywe mu Rwanda

 Umuyobozi wa Cogebanque yirukanywe mu Rwanda

Mostafa Ouezekhti w’imyaka 56 ni umunyamabanki wigeze kuba depite muri Maroc

Kuwa gatanu w’icyumweru gishize nibwo uyu muyobozi Mostafa Ouezekhti yahawe kutarenza kuwa mbere(uyu munsi) atarava mu Rwanda nk’uko ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka byabyemereye ikinyamakuru NewTimes.

 Mostafa Ouezekhti w'imyaka 56 ni umunyamabanki wigeze kuba depite muri Maroc
Mostafa Ouezekhti

Icyo yirukaniwe shishi itabona kugeza ubu ntabwo cyatangajwe neza, gusa amakuru aravuga ko uyu munya Maroc avugwaho gukoresha nabi ububasha bwe, ihererekanya ry’amafaranga rikemangwa n’ibindi.

Kuwa gatanu ngo nibwo yahawe urwandiko rumubwira ko atagomba kurenza tariki 14 Nzeri 2015 atarava mu Rwanda nk’uko byemezwa na Ange Sebutege umuvugizi w’urwego rw’abinjira n’abasohoka.

Ati “Byagaragaye ko uwo mugabo yanyuranyije n’ibyo yemererwa gukora n’uruhusa rumwemerera gukorera mu Rwanda, niyo mpamvu yahawe kutarenza kuwa mbere akiri mu gihugu.”

Hari amakuru yemeza ko uyu mugabo kuri uyu wa mbere ari bujye kuganira n’ibiro by’abinjira n’abasohoka kuri iki cyemezo yafatiwe, ndetse we ngo yemeza ko ari bumenye neza ko yirukanywe amaze kubibwirwa imbonankubone kuri uyu wa mbere.

Mostafa Ouezekhti yatangiye kuyobora Cogebanque mu 2014, uruhusa rwe rwo gutura no gukorera mu Rwanda rwari kurangira mu 2016.

Maurice Toroitich ukuriye urugaga rw’abanyamabanki mu Rwanda yabwiye NewTimes ko uru rwego rurebana gusa n’ibikora ku mabanki muri rusange rutareba iby’imyitwarire y’umuntu ku giti cye.

Toroitich avuga ko hari amabwiriza ngenderwaho ya Banki nkuru y’igihugu areba buri muyobozi mu rwego rw’amabanki, yaba umunyagihugu cyangwa umunyamahanga.

Ati “buri wese ategetswe kuyubahiriza ndetse n’andi mabwiriza n’amategeko y’uru rwego n’igihugu muri rusange.”

Cogebanque niyo banki yonyine mu gihugu ifitwe 100% n’abanyamigabane b’abanyarwanda gusa.

UM– USEKE.RW

10 Comments

  • None s niba imigabane yose ari iyabanyarwanda kuki baha akazi abanyamahanga, ikigaragara nuko nta bushobozi bibonamo. so reka umwarabu rero abereke gahunda

  • Wasanga yarananze gusinya Sheki no gutanga contribution ahantu (agaciro, ishema ryacu etc). iby’i Rwanda utabizi arabibarirwa. Dore aho nibereye.

  • Ariko nanjye ubwanjye simbyumva. Ni gute imigabane yose ari iy’abanyarwanda, ariko ikayoborwa n’umunyamahanga unatangwaho menshi cyane; ni ukuvugako mu banyarwanda bose bize, barutwa n’uriya mwarabu? Ariko nabyo nukwisuzuguza, ntakwihesha agaciro birimo.Abanyamigabane ba COGEBANQUE nibisubireho, barebe n’aho bipfira.

  • Ntabwo arusha abanyarwanda harya umuyobozi wa BK si umunyarwanda?
    Ahubwo nibamureke agende abanyarwanda nabo biyorere kuri ibyo bifaranga kuko nabo bize menshi kdi heza cyane.

  • Mwese muravuga neza cyane, dore demokarasi rero, kuvuga ikiriho ubundi tugategereza ikizavamo. Buriya nabariya ba nyamahanga baba babiseka bakaryumaho, bibaza bati ese iki gihugu ntikigira abize bashoboye aho gutumiza aba expatriés bazahembwa menshi. Aho kubatumaho ngo bakore iby’abanyRda bagakoze, nibajye babatumaho baze kubahugura gusa babihemberwe ariko apana kuhaguma ngo bakorane abenegihugu ibyo bashoboye, barangiza ngo uRda rurakennye, uducye dukoreshwa neza tubyara inyungu nyinshi rubanda rukahazamukira n’izindi gahunda zigakomeza kugenda neza. Congras to everyone’s comment here.

  • Comments zakozwe kuri ino nkuru zirashekeje. Aho kwibanda ku kibazo nyacyo uwo mugabo yaba afite cyatumye yirukanwa mu Rwanda, ahubwo abantu barasimbukira ku kindi kibazo ngo cyo kuba abanyarwanda bisuzugura bazana umunyamahanga kuyobora Bank mu Rwanda.

    Kuba COGEBANQUE abanyamigabane bayo bose (100%) ari abanyarwanda, ntabwo bivuze ko batakwitabaza impuguke cyangwa inzobere yo mu mahanga ikaza kubabera umuyobozi wa Bank yabo.

    Ntabwo ibyo biba mu Rwanda gusa, no bihugu byateye imbere usanga yo abanyamahanga batavuka muri ibyo bihugu barimo bayobora za Bank z’aho. Rwose tureke iby’amarangamutima, turebe ibya “technicity” and “capacity”with “capability”.

    None se Kaminuza y’u Rwanda ko iyoborwa n’umunyamahanga? Si ukubera ko twamubonyemo ubushobozi n’ubunararibonye mu kuyobora amashuri makuru ku rwego mpuzamahanga?

    None se Donald KABERUKA w’umunyarwanda ko abanyamerika bamubonyemo ubushobozi, ntimwabonye ko bamufashe ngo ajye kwigisha muri Kaminuza yabo yitwa HARVARD iri muza mbere ku isi.

  • Ariko Ubwo Muba muri mubiki BaSHa ?&@!
    Nzajya Ninywera Urumogi Rwanye Nindangiza Nsome Ubwo Butik Bwanyu . Sawa !!!**

  • kuba umunyamahanga cg umunyarwanda mu bucuruzi ntacyo bivuze icyangombwa ni umusaruro uwo muntu abatezweho.

  • wowe ubanza ariwowe wamuhaye akazi

  • @Kimena: Umbaye kure! Ndebera iyi mitekerereze y’ aba bantu! Ntibazi ko corporations zikora ibi byose dukoresha iyo zikumenyeho ubushobozi zigukura no kuri 10,000 zikakuzana zikakubyaza umusaruro biri no mu bituma zitera imbere! Ntibazi ko Sillicon Valley ihanga iby’ikoranabuhanga ugerayo ukagira ngo ni muri Asia kandi ari muri Calfornia.None bo bazi ko bazatungwa n’amatiku! urugero rwiza nk’uko ubivuze ni Kaberuka! Jye iyi myumvire cyakora inteye ubwoba kubera ubujiji buyirimo!

Comments are closed.

en_USEnglish