Digiqole ad

AllAfricaGames: Hadi Janvier yatwaye umudari wa ZAHABU

 AllAfricaGames:  Hadi Janvier yatwaye umudari wa ZAHABU

Janvier Hadi wahesheje ishama igihugu cye yegukana umudari wa zahabu uyu munsi

Kuri iki cyumweru umukinnyi Hadi Janvier yasize abandi bagabo basiganwa ku magare mu marushanwa ya All Africa Games i Brazaville yegukana umudari wa Zahabu asize uwamukurikiye ho isegonda rimwe.

Janvier Hadi wahesheje ishama igihugu cye yegukana umudari wa zahabu uyu munsi
Janvier Hadi wahesheje ishama igihugu cye yegukana umudari wa zahabu uyu munsi

Uyu niwo mudari wa mbere wa Zahabu u Rwanda rwegukanye muri iri rushanwa, ni nyuma y’uko mu gusiganwa nk’ikipe basiganwa n’igihe (Team Time Trial) ikipe y’u Rwanda yari yegukanye umudari wa Bronze w’umwanya wa gatatu inyuma ya South Africa(1) na Algeria.

Muri iri siganwa ryo ku cyumweru Hadi yasize abakinnyi 49 basiganwaga 150Km.

Yakoresheje 3h29’37’’ uwa mukurikiye ni umunya Africa y’Epfo Reynard Butler akoresha 3h30’08’’ naho uwatwaye umudari wa Bronze wa gatatu ni umunya-Algeria Adil Barbari wakoresheje ibihe nk’iby’uwa kabiri.

Ku rutonde abakinnyi b’u Rwanda bafashe imyanya ya; Joseph Areruya(7), Joseph Biziyaremye(16), Valens Ndayisenga(34) aba basinzwe n’uwa mbere ho isegonda rimwe nabo kuko bakoresheje 3h30’08’’, Camera Hakuzimana(37, yaakoresheje 3h30’17’’ ) na Jean Bosco Nsengimana(40 yakoresheje3h30’17’’).

Ubushize mu makipe u Rwanda rwari ibumoso bwa South Africa na Algeria rwegukanye Bronze, ubu byahindutse kuko Hadi Janvier yahesheje ishema igihugu cye akajya hagati h'uwa mbere
Ubushize mu makipe u Rwanda rwari ibumoso bwa South Africa na Algeria rwegukanye Bronze, ubu byahindutse kuko Hadi Janvier yahesheje ishema igihugu cye akajya hagati h’uwa mbere
Janvier Hadi umwe mu basore bamaze iminsi bitwara neza muri Team Rwanda yo gusiganwa ku magare
Janvier Hadi umwe mu basore bamaze iminsi bitwara neza muri Team Rwanda yo gusiganwa ku magare

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • owo mwana arashoboye pe

  • Nishimiye intambwe uyu mwana agezeho. Hadi janvier oyeeee !!!!

  • No muyindi mikino nibarebe ukobabigenze abanyarwanda dukeneye imidari myinshi.amahoro kuri hadi

  • N’amateka meza y’amagare mu rwanda kuko usibye muri boxe bazanye umudari ubushize , ntayindi discipline yagiraga umudali…birimo biraza…

  • rise and shine Rwanda

  • nkunda n ukuntu i team y’amagare bayise “Team Rwanda” umenya amavubi ashinyagura nayo bazayahindurire izina, ark bazashyiremo Rwanda umunsi yatsinze neza

Comments are closed.

en_USEnglish