Gabon nayo yatsindiye Amavubi i Kigali
Ni umukino wa gicuti wabaye kuri uyu wa gatandatu kuri stade Amahoro i Remera, waranzwe n’ubwitabire bucye cyane bw’abafana, Gabon yatsinze u Rwanda igitego kimwe ku busa cyatsinzwe n’umukinnyi Engozoo Avebe Cyrille St Etieene, ku munota wa 36.
Iki gitego kinjiye ku mupira wa coup franc yatereye inyuma gato y’urubuga rw’umunyezamu Jean Luc Ndayishimiye bita Bakame.
Iyi ni inshuro ya kabiri yikurikiranya Amavubi atsindwa igitego kimwe ku busa ku mupira wa coup franc nyuma ya Ghana iheruka gutsinda Amavubi gutya.
Igice cya kabiri kigitangira, Jonathan Mckinstry utoza Amavubi yahise akuramo abakinnyi batatu rimwe ngo arebe ko yakwishyura icyo gitego.
Isaie Songa yasimbuye Andrew Butera, Patrick Sibomana asimburwa na Innocent, Gabriel Mugabo asimburwa na Amani Uwiringiyimana.
Ikipe ya Gabon yabonye amakarita atatu y’umuhondo, Massamba David, Meye Me Ndong Axel na Kabi Tchen Djesnot.
Faustin Usengimana niwe mukinnyi w’Amavubi niwe wabonye ikarita y’umuhondo.
Amavubi ari kwitegura cyane imikino ya CHAN 2016 izabera mu Rwanda mu ntangiriro z’umwaka utaha, naho Gabon iri kwitegura kwakira imikino y’igikombe cya Africa cya 2017.
Ikipe y’Amavubi by’umwihariko ikaba iri no mu mikino y’amajonjora y’icyo gikombe kizabera muri Gabon aho mu itsinda H irimo imaze gutsinda umukino umwe (Mozambique) igatsindwa umwe(Ghana).
11 babanjemo mu Aavubi:
Eric Ndayishimiye Bakame (C)
Michel Rusheshangoga,
Faustin Usengimana,
Amani Uwiringiyimana,
Celestin Ndayishimiye,
Yannick Mukunzi,
Djihad Bizimana,
Jacques Tuyisenge,
Andrew Butera
Patrick Sibomana
Erenest Sugira.
11 babanje mu kipe ya Gabon:
Bitseki Moto Yves Stephane
Rogombe Frederic,
Engozoo Avebe Cyrille St Etienne (watsinze igitego),
David Massamba
Meye Me Ndong Axel
Mouele Edmond,
Pongui Kombo,
Ness Younga Knox
Kabi Tchen Djesnot
Allogho Mba Rick Martel
Obembou Franck Perrin
UM– USEKE.RW
2 Comments
Ariko football yacu nta gitangaza kirimo kuko iri inyuma cyane, amahirwe tugira dufite team Rwanda y amagare kuko niwo mukino urwanda rushoboye kurusha indi. ikibabaje ntabwo bahabwa inkunga igaragara. Hashinwe president Kagame wabaguriye amagare akanabakira muri office ye.
Ihamagrwa ryiyi kipe jye mbona hari ibyihishe inyuma kabsa ubu Fabrice Ndikukazi bamuziza iki cyagwa Inoocent Robben
Comments are closed.