Ngirinshuti ni we wegukanye moto ya 4 ya Airtel “TUNGA Promotion”
Kuri uyu wa gatanu tariki 11/9/2015 i Kabuga mu karere ka Kicukiro, undi munyamahirwe Ngirinshuti Salim uzwi ku izina rya Kapfumba yatsindiye moto ya kane muri promosiyo ya TUNGA ya Airtel Rwanda.
Promosiye ya Airtel Rwanda “TUNGA” imaze igihe cy’ibyumweru bine ndetse abantu bane nibo bamaze kwegukana moto enye abandi bagiye batsindira amakarita yo guhamagara.
Ngirinshuti watsindiye moto atuye mu murenge wa Gisozi, mu karere ka Gasabo, yavuze ko iyi ntsinzi yayishimiye cyane kuko iyo uruhiye ikintu ukazabasha ku kigeraho biba byiza cyane.
Yagize ati “Abantu bose bagerageze amahirwe yabo na bo bazatsinda kuko nta kintu cy’amanyanga arimo, kandi abantu bagomba kwirinda gukora amakosa mu bibazo baba bazwa, kuko iyo udasubije neza uba uri kwigabanyiriza amahirwe yo gutsinda.”
Yakomeje avuga ko yagize amanota 9000, kandi buri munsi yakoreshaga ikarita y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu (Frw 5000) akina muri iyi promosiyo.
Ambasaderi wa Airtel, Umuhanzi King James na we yavuze ko abantu bakwiye kwitabira kuko nta buriganya burimo.
Yavuze ko icyo bisaba ari ugukurikiza amabwiriza ubundi ugakina umukino amahirwe akagusekera nawe ugatsinda.
Yagize ati “Gukoresha Airtel ni umugisha kandi ni nziza cyane kuko nanjye niyo yonyine nkoresha nta yindi, ubwo nanjye ndasaba abantu kubyitabira nabo bagasekerwa n’amahirwe.”
Hasigaye moto 8 n’amakarita yo guhamagara, ubwo abantu bakaba bashishikarizwa gukomeza gukina kuko ibihembo ni byinshi.
Nyampinga Clementine ushinzwe kwamamaza no kumenyekanisha ibikorwa bya Airtel Rwanda yavuze ko muri moto 12 hamaze gutangwa enye hasigaye izindi umunani, ngo ubwo abantu basabwe kubyitabira bagakina nabo bakibonera amahirwe.
Yagize ati “Abantu babyitabire kuko abagiye batsinda ni abantu batandukanye kandi baturutse mu bice bitandukanye, muri make abantu ntibacikwe muri aya mahirwe yo gutsindira moto.”
Kwinjira muri poromosiyo ya Airtel “TUNGA” bisaba kwandika *155# ukemeza ubundi ugakurikiza amabwiriza.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
2 Comments
Mujye mureka ikinyoma. Ntushobora gukina amafrw 5000 buri munsi ngo ube utsindire moto ufite amanota 9000 gusa. Kuko ayo manota 9000 ushoibora kuyabona ukinnye na 5000frw gusa. Ahubwo harimo gutekinika kabisa
Mbega!!!!! king James ariherera akabeshya bingana bityo ngo ntawundi murongo akoresha uretse Airtel??? yewe mujye mushaka amaronko neza mutabeshye banyirinote kumugaragaro! ahubwose azi nuko Airtel ikora!!!!
Comments are closed.