Kwesa imihigo y’Urubyiruko: Ngoma yabaye iya 1, Kamonyi iba iya nyuma
Akarere ka Ngoma kaje ku isonga n’amanota 89%mu gushyira mu bikorwa imihigo y’urubyiruko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2014/2015 naho Akarere ka Kamonyi kaba aka nyuma n’amanota 54%. Imihigo y’urubyiruko ku rwego rw’igihugu yeshejwe ku kigero cya 76% nk’uko byatangajwe kuri uyu wa kane ubwo hatangazwaga aya manota.
Iyi mihigo igabanyije mu byiciro bitatu; Iterambere ry’ubukungu (yeshejwe kuri 86%), Imibereho myiza (yeshejwe kuri 70%) n’imiyoborere myiza (68%)
Mu bikorwa byavuzwe byakozwe n’urubyiruko harimo gushinga amakoperative 177 mu gihe hari hahizwe 206, amatsinda yo kwizigamira 715 hari harahizwe 416, kuremera urubyiruko rutishoboye, kuremera urubyiruko rufite ubumuga, ubukangurambaga mu kwiteza imbere n’ibindi byo mu cyiciro cy’ubukungu.
Mu byiciro by’imibereho myiza n’imiyoborere myiza urubyiruko rwakoze ubukangurambaga mu kurwanya ibiyobyabwenge, kurwanya inda zitateganijwe, kurwanya SIDA ndetse n’izindi ndwara z’ibyorezo n’ibindi…
Uko Uturere twakurikiranye;
Jean Philibert Nsengimana Minisitiri w’Urubyiruko n’ikoranabuhanga yanenze uturere twaje inyuma mu kwesa imihigo, avuga ko intera barushwa n’aba mbere ari ndende.
Ati “Kuba Akarere ka mbere karusha aka nyuma amanota 35% ni ukuvuga ko hari abakoze cyane n’abakoze buhoro cyane.”
Nyuma yo kureba uko imihigo yagenze mu mwaka w’ingengo y’imari ushize abahagarariye urubyiruko bahise basinya imihigo mishya y’umwaka nk’uyu utaha (2015/2016)
Mu byo bahize harimo gushinga amakoperative n’amatsinda agamije ishoramari, kuremerana k’urubyiruko, kuremera urubyiruko rubana n’ubumuga 832, kwitabira siporo rusange, ubukangurambaga mu kurwanya SIDA nizindi ndwara n’ibindi.
Minisitiri Nsengimana akaba yasabye urubyiruko gutera intambwe mu mitekerereza bishakamo ibisubizo batekereza uko bahanga imirimo.
Min. Nsengimana ati: “Ntabwo amafaranga azabura ahantu hari igitekerezo kiza”.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
8 Comments
Rusizi,Gatsibo,Kamonyi ntabwo bitangaje ko babonye iyi myanya !!
Utu turere dukwiye kuvugururwa mu nzego zose!!!
Ariko Kamonyi na Rutsinga bakomeje kwesa imihigo. Bazabakorere evaluation ku irya rya ruswa bashobora kuba aba mbere (ubundi se icyatuma bataba aba nyuma ni iki? Ni abakozi se bafite competence? Umwanya bawukuye he? Nibakomeza imikorere bafite ubu nta kabuza bazakomeza kuba aba nyuma.
yoo!!Arikose kamonyi???
Ark murunva bitangaje koko nimugende Kayunbu murebe Umuhanda waho uko wabaye Kandi imodoka zishyura umusoro wa 10000frw nta muganda ukorwa yo kandi urubyiruko rwaho nirwo rucukura umucanga ubundi bakigira munzoga
Yemwe ahubwo nye mbona Kamonyi idakwiriye no kugaragara ku rutonde. njye ntuye ku Ruyenzi mpamaze imyaka ibiri, imihanda Leta yashyizemo ingufu ikata imaze gusiba, iyo myatwarasaku ariko nta muganda, ahubwo abaturge basigaye bahinga ahari imihanda. ubwo se Leta koko izaducire imihanda ize no kuyikoramo umuganda. njye mbona nta muyobozi Kamonyi igira uhereye ku karere ukagera ku mudugudu. MINALOC nitabare naho ubundi aaka karere kazibrana kdi gafite potential kuba mugi mwiza. Murakoze
Ngoma dukomeje kwesa imihigo , dukomereze aho maze tuzamume ku iterambere.Ababaye aba nyuma muzaze tubahe amasomo
Nyarugenge kumwanya wa 27 ndababaye cyane, habura iki ngo tuze nibura muri 5 bambere Rutsiro ize kumwanya wa 3. Nyarugenge iwacu 27.
Kamonyi na Nyarugenge nta gitangaza kuza ari abanyuma,bahora mu matiku gusa abandi bagakataza mu kwesa imihigo.Zitukwamo inkuru ariko nta n’abayobozi bafite uhereye ku mudugudu nho mu tugali no ku mirenge ho hapfuye kera.Kamonyi ntizagaruka ku mwanya wa 1 kuko gutekinika byavugutiwe umuti, bazabanze bahindure cg bavaneho ES wa Gacurabwenge Marita wagize umurenge akarima ke hamwe na ES wa Rukoma bikundanira,ni gute babura kuba abanyuma umutahira wa Kamonyi yarananiwe n’urugo rwe?n’ariya manota ya nyuma bayahabwa na Rutsinga kuko ari aye, haburamo ay’ingwizamurongo z’abesamihigo bahembwa ayubusa,bahora mu matiku gusa.Naho Nyarugenge yo izakizwa n’amatora ya 2016