Digiqole ad

Police yerekanye ibikoresho yafashe byibwe ahatandukanye i Kigali

 Police yerekanye ibikoresho yafashe byibwe ahatandukanye i Kigali

Ibikoresho bitandukanye byibwe ahantu hatandukanye muri Kigali

Za mudasobwa, flat screens, televiziyo, projecteur, amaradio, imizindaro n’ibindi byuma bikoreshwa mu ngo no mu biro ni ibikoresho byerekanywe kuri uyu wa kane ku kicaro cya Police mu mujyi wa Kigali i Remera byibwe ahatandukanye mu mujyi wa Kigali. Herekanywe kandi abantu 20 bakekwaho kwiba ibi bintu.

Ibikoresho bitandukanye byibwe ahantu hatandukanye muri Kigali
Ibikoresho bitandukanye byibwe ahantu hatandukanye muri Kigali

Umwe muri aba bafashwe wemera icyaha, yitwa Habanabashaka avuga ko ayoboye itsinda ry’abajura baba bafite n’imodoka ipakira bitwikira ijoro bakinjira mu nzu bishe inzugi bagaterura ibikoresho bashyira mu modoka bazanye, bakanduruka.

Habanabashaka avuga ko bakoresha imodoka isanzwe ikora Taxi Voiture kandi iyo bagiye kwiba bagenda hagati ya saa munani na saa cyenda z’igicuku. Ati “Ariko njye iyi ni inshuro ya gatandatu gusa nari maze kwiba.”

Muri aba bafashwe harimo uwitwa Niyomugabo wafatanywe ibikoresho birimo mudasobwa na flat screen n’ibindi byose bifite agaciro ka miliyoni ebyiri, we yemera ko ari ibikoresho by’ibyibano yaguze abizi kuko yabiguze amafaranga macye cyane.

Ati “Njywe icyo nasaba abantu ni uko bakwiye kwitondera kugura ibintu bita ibya macye kuko Police yahagurukiye kubikurikirana, sinifuza ko hari uwazagura ibintu nyuma akisanga afunze nk’uku kwanjye.

Juan Ponelli umunya-Argentine uyobora uruganda ruteranya za mudasobwa mu Rwanda yari yaribwe flat screen ya rutura na mudasobwa ebyiri byose yabisubijwe uyu munsi na Police. Kuri we ngo Police y’u Rwanda ni umwihariko w’izindi zose azi.

Juan yasubijwe mudasobwa ebyiri yari yibwe
Juan yasubijwe mudasobwa ebyiri yari yibwe

ACP Theos Badege umuyobozi w’ishami ry’ubugenzacyaha muri Police y’u Rwanda we ashimangira ko ubufatanye bw’abaturage mu gukurikirana ibyaha ari ingenzi cyane.

Ati “Ibirego byinshi by’ubujura byatumye dushyiraho itsinda ryihariye rikora amanywa n’ijoro cyane cyane mu guhererekanya amakuru n’abaturage kugeza ku bakekwaho ibyaha no kugera ku bikoresho biba byibwe.”

Aba bafashwe nibahamwa n’ibyo baregwa bashobora gufungwa igihe kiri hagati y’imyaka 10 na 20 kubera ibyaha by’ubujura buciye icyuho, umutwe w’ubugizi bwa nabi ndetse n’ubujura bwitwaje intwaro.

ACP Badege asaba cyane cyane urubyiruko guhagurukira gushaka icyo gukora aho kwishora mu bikorwa bibi kuko Police y’u Rwanda ubu iri maso.

Badege asaba abanyarwanda kuba inyangamugayo, ugura akagura ikintu azi neza ko akiguze ahizewe kandi ubona isoko ry’ibintu bidasobanutse akihutira kumenyasha Police.

Abantu bafite ibyabo babuze muri iyi minsi ngo bashobora kugera ku kicaro cya Police ya Kigali kiri i Remera inyuma ya Stade Amahoro bakareba niba nta bikoresho byabo biri muri ibi byafashwe bitwaje inyemezabuguzi zabyo.

Juan yasubijwe kandi flat screen nini nayo Benengango bari bamwibye
Juan yasubijwe kandi flat screen nini nayo Benengango bari bamwibye
Ni ibikoresho by'ikoranabuhanga aba bajura bibasira cyane
Ni ibikoresho by’ikoranabuhanga aba bajura bibasira cyane
Harimo cyane za flat screens na za mudasobwa
Harimo cyane za flat screens na za mudasobwa
harimo kandi amaradio n'ibyuma ndangururamajwi
harimo kandi amaradio n’ibyuma ndangururamajwi
Juan ukomoka muri Argentine yari yaribwe Flat Screen na mudasobwa ebyiri
Juan ukomoka muri Argentine yari yaribwe Flat Screen na mudasobwa ebyiri
Uyu mugabo nawe yashimiye cyane Police y'u Rwanda gufata Flat screen ye yari yaribwe
Uyu mugabo nawe yashimiye cyane Police y’u Rwanda gufata Flat screen ye yari yaribwe
Nawe yasubijwe mudasobwa na Flat screen bye abajura bari baramwibye
Nawe yasubijwe mudasobwa na Flat screen bye abajura bari baramwibye
ACP Badege avuga ko buri munyarwanda akwiye gukangukira gutanga amakuru ku bajura cyangwa ibintu byibwe biri kugurishwa
ACP Badege avuga ko buri munyarwanda akwiye gukangukira gutanga amakuru ku bajura cyangwa ibintu byibwe biri kugurishwa
Abashinjwa abenshi bari hagati y'imyaka 25 na 35
Abashinjwa abenshi bari hagati y’imyaka 25 na 35

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Coup de chapeau à la Police rwandaise!

  • sha baba baswa b abajura njyewe bantera umuhari, mudasobwa yanjye narayibwe nzapfa gucayo ndebe niba ihari

  • Bravo police mukomeze mubafate

  • ndashimira polisi yacu uburyo ifata ibyo bya rubebe byene ngangango ariko weee polisi yacu irakora peee!!!!! ndayemeye kabisa ariko ikomereze aho reka nanjye nyarukireyo ndebe kabisa

Comments are closed.

en_USEnglish