Digiqole ad

Hashyizweho abantu 7 bagize Komisiyo yo kuvugurura Itegeko Nshinga

 Hashyizweho abantu 7 bagize Komisiyo yo kuvugurura Itegeko Nshinga

Kuri uyu wa 09 Nzeri 2015 Inama y’Abaminisitiri yari iyobowe na Perezida Kagame yashyizeho abantu barindwi bagize Komisiyo ishinzwe kunganira Inteko Ishinga Amategeko mu ivugururwa ry’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda. Iyi Komisiyo iyobowe na Dr Augustin Iyamuremye usanzwe ayoboye urubuga nginshwanama rw’igihugu.

13288307663-1-RwandAir-CEO-John-Mirenge
Mirenge, Evode, Kayitesi na Iyamuremye. Abazwi cyane muri iyi Komisiyo

Ni nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yemeje ishingiro ry’ubusabe bw’abaturage miliyoni eshatu zirenga basabye ko Itegeko Nshinga rivugururwa cyane cyane mu ngingo yaryo ya 101 yari isanzwe ibuza umukuru w’igihugu kurenza manda ebyiri.

Tariki 19/08/2015 nibwo abadepite bemeje itegeko rishyiraho Komisiyo izavugurura Itegeko Nshinga, bagena ko abagize iyi komisiyo bazemezwa na Perezida wa Republika, bakaba atari bamwe mu basanzwe bagize Inteko Ishinga Amategeko kandi iyi komisiyo ikazakora mu gicye cy’amezi ane.

Iyi komisiyo ishyizweho ngo yihutishe inozwa ry’ivigururwa ry’Itegeko Nshinga ryasabwe n’abaturage 3 784 586 bandikiye Inteko basaba ko ingingo ya 101 ivugururwa.

Aba bakomiseri bakazagena ibyo kuvugurura mu Itegeko Nshinga mbere y’uko habaho amatora ya Kamarampaka ari nayo abanyarwanda bazatora bemera cyangwa banga ibizaba bishingiye mu mushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga ugiye kunozwa n’iyi komisiyo.

Aba bemejwe kuri uyu wa gatatu muri iyi nama y’Abaminisitiri ni;

  1. Dr. IYAMUREMYE Augustin, Perezida
    Uyu ni umunyapolitiki w’inararibonye muri Politiki y’u Rwanda, yakoze imirimo itandukanye y’ubwarimu ndetse n’ubuyobozi, ubusanzwe ni inzobere mu buvuzi bw’amatungo. Yigeze kuba Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga. Asanzwe ari umuyobozi w’Urubuga ngishwanama rw’Igihugu, rugira inama Leta ku mitegekere y’Igihugu n’ubundi buzima bukomereye igihugu.
  2. Dr. KAYITESI Usta, Visi Perezida
    Ni umunyamategeko n’umwalimu wigisha amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda, yari umuyobozi ishami ry’amategeko muri iyi kaminuza mbere yo kugirwa Umuyobozi wa Koleji ya Kaminuza y’u Rwanda yigisha ubugeni na siyansi z’ubumenyamuntu i Huye. Asanzwe ari Komiseri muri Komisiyo y’igihugu yo kuvugurura amategeko.
  3. Bwana MILENGE John
    Ni umunyamategeko uzwi cyane ku buyobozi bwa kompanyi ya Leta y’u Rwanda ya Rwandair, yigeze kuyobora Tristar Investments and Prime Holdings. Akaba yarize amategeko muri Uganda.
  4. Bwana HAVUGIYAREMYE Aimable
    Ni umunyamategeko akaba n’umuyobozi w’ikigo ILPD kigisha iby’amategeko gitegura abanyamategeko barangije kaminuza kwinjira mu mwuga.
  5. Bwana UWIZEYIMANA Evode
    Nawe ni umunyamategeko wamenyekanye cyane ku maradio mpuzamahanga akora ubusesenguzi kuri politiki y’u Rwanda. Yaje gutaha mu Rwanda mu ntangiriro za 2014 agirwa umuyobozi mukuru wungirije muri Komisiyo yo kuvugurura amatekeko y’u Rwanda.
  6. Madamu MUKESHIMANA Beata
    Beata nawe yize amategeko, Umuyobozi mukuru w’ishami (Department) rishinzwe ubushakashatsi no kuvugurura amategeko muri Komisiyo y’igihugu yo kuvugurura amategeko.
  7. Madamu BAMWINE Loyce
    Bamwine nawe ni umunyamategeko usanzwe akuriye agashami (division) k’ubushakashatsi no kuvugrura amategeko muri Komisiyo y’igihugu yo kuvugura amategeko.

Indi myanzuro y’inama y’Abaminisitiri ikubiye mu itangazo ryashyizwe ku rubuga rw’ibiro bya Minisitiri w’Intebe.

UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Aka gatsiko rero ni ko kagiye kuriho nyora ku mugaragaro?

    • Ese uwo wabashyizeho niba adashyigikiye kugundira yaba yarashyizeho comisiyo izakora ubusa??

  • nanjye bazanshyiremo nzavugurure ingingo zirebana n’igifu (ibyo kurya) nibyo njye biba binyibabarije

  • Batekereze ukuntu bakongeraho umwanya wa Vice Perezida wa Republika y’u Rwanda ibindi bigume uko biri

  • Byari kuba byiza nk’iyo muri iyi Komisiyo bashyiramo nibura abanyamategeko bigenga babiri badakora mu nzego za Leta.

    Byari no kuba byiza kandi iyo uriya wize ibyo kuvura amatungo ukuriye iriya Komisiyo bamusimbuza undi muntu w’intiti wize iby’amategeko kandi utagize uruhande na rumwe abogamiyeho.

  • Leta iri kuvundira abacamanza ni gute wakwakira ikirengo cya Green party,Perezida nawe agashyiraho komisiyo ihindura Itegeko? ibyo ni ibiki????

  • Ndabaza,harya iyo utsindiwe,murukikiko rwikirenga,ujuririra he!

    • @Jasmine

      Yewe Jasmine we, iyo mu Rukiko rw’Ikirenga utsinzwe urubanza nta handi ujuririra, uremera nyine ugapfira muri Nyagasani (igihe ubona ko warenganye).

    • Wapi watsinda gute se kandi minister wubutabera yaruciye rutaranaburanwa avugako ibyurubanza bitazabuza itegekonshinga guhinduka? ibyi Rwanda nagahomeramunwa gusa barangiza ngo ubutabera burigenga ngo batangije umwaka wu butabera nibindi.

  • abanyamategeko bagiye kwiyandagaza ku mugaragaro. time will tell.

  • mu bushishozi bwagendeweho babatora bazakoreshe neza icyizere bahawe maze ingingo ya 101 izavugururwe neza ikurweho kirazira yazitira Paul Kagame gukomeza kutuyobora

  • Hanyumase aba babyemeye kugirango igihe abanyarwanda bazabibabaza bazabihagarareho? cyangwa iyo bagushyizemo ntaburenganzira ubufite bwo kubyanga? Igihe kirageze kugirango abantu bamenyeko ibyo bakora byose igihe kizagera bakabibabaza.Kolikolo cyangwa Arusha ntiharunzwe bake.

Comments are closed.

en_USEnglish