Abakozi mu turere twose bagira aho bahurira na Ruswa batangiye guhugurwa
Kuri uyu wa kabiri Urwego rw’Umuvunyi muri gahunda yarwo yo kurwanya ruswa, akarengane ndetse n’ibindi byaha bishamikiyeho, rwatangije gahunda yo guhugura abakozi bose bashobora kugira aho bahurira na ruswa bo mu turere twose tw’igihugu.
Aya mahugurwa agamije kwigisha no gusobanura icyaha cya ruswa, yagenewe abakozi bo mu mirenge bakunze kwakira abaturage cyane.
Umukozi w’Urwego rw’Umuvunyi yatangaga aya mahugurwa mu karere ka Nyaryugenge yavuze ko abashinzwe irangamimerere mu mirenge, abacungamutungo b’imirenge, abashinzwe imiyoborere myiza, abajyanama mu mategeko bo ku rwego rw’akarere (MAJ), abapolisi bo ku mihanda, ndetse n’abayobozi b’amakoperative bose bari mu bahugurwa.
Yavuze kandi ko impamvu bahisemo aba bantu atari uko aribo barya RUSWA, ahubwo ngo bakira abaturage benshi kandi na bo bakaba bashobora guhura n’icyo kibazo.
Ati: “Ni uko arizo nzego zakira abaturage benshi, bashobora rero, muri uko gutanga izo servise kwabo, kuba habaho icyuho cya ruswa ku mukozi utabaye inyangamugayo.”
Urwego rw’Umuvunyi ruvuga ko bateguye aya mahugurwa kugira ngo abo bakozi babashe gusobanukirwa ruswa icyo aricyo, uko itangwa, ingaruka zayo ndetse n’uko yakwirindwa.
Aba bakozi kandi nk’uko na bo babigaragaje ngo imirimo bakora hari imitego myinshi bashibora guhuriramo na ruswa.
Bavuga ko bagomba byose kubirengaho bakagira ubunyangamugayo kuko iyo bubuze aribwo habaho kwakira Ruswa.
Gacenderi Christophe umukozi ushinzwe irangamimerere no gusinya ku byangombwa ‘Notification’ mu murenge wa Mageragere yagarutse kuri zimwe mu mpamvu zatuma ruswa ibona icyuho mu bayobozi.
Ati: “Ikibazo cya ruswa cyane cyane biterwa n’ubunyangamugayo bw’umuntu muri we n’uburere yahawe.”
Gacenderi avuga ko abitwaza ko ari ugushimira umuntu serivise aba yabahaye, na byo ari ruswa. Yavuze ko bidakwiriye kuko ziba ari inshingano z’umuyobozi guha serivise nziza umuturage uje amagana.
Ati “Mu gihe umuturage yaza atujuje ibisabwa agashaka gutanga Ruswa, nk’umuyobozi aba agomba kumubwira ko ari uburenganzira bwe kubona serivisi akeneye, ariko ko akaba agomba kuza yujuje ibisabwa.”
Ruswa ni icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda. Umukozi w’Urwego rw’Umuvunyi avuga ko uwariye ruswa y’amafaranga 1000 ahanwa kimwe n’uwariye ruswa y’amafaranga miliyoni 10, ngo kuko urya ruswa ntoya n’inini yayirya ayibonye.
Mu cyegeranyo giheruka gusohorwa n’Umuryango urwanya uruswa n’akarengane ‘Transparency International- Rwanda kivuga ko nubwo ruswa yagabanutse, Polisi yo muhanda n’ubutabera hakigaragara ruswa kurusha mu znindi nzego.
NDUWAYO Callixte
UM– USEKE.RW