Digiqole ad

Urukiko rwanze kurekura by’agateganyo Gbagbo ‘wahungabanye’

 Urukiko rwanze kurekura by’agateganyo Gbagbo ‘wahungabanye’

Laurent Gbagbo wayoboye Cote d’Ivoire ubu uburwayi bumumereye nabi

Laurent Gbagbo wabaye Perezida w’igihugu cya Cote d’Ivoire, ubu ari mu maboko y’Urukiko mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), yafashwe n’uburwayi bw’ihungabana ibyitwa ‘Post traumatic stress disorder’, ndetse ngo n’umubiri we wafashe n’indwara nk’uko bikubiye mu nyandiko z’urukiko.

Laurent Gbagbo wayoboye Cote d'Ivoire ubu uburwayi bumumereye nabi
Laurent Gbagbo wayoboye Cote d’Ivoire ubu uburwayi bumumereye nabi

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters byavuze ko Umucamanza w’Urukiko mpuzamahanga, ICC yateye utwatsi ubusabe bwa Laurent Gbagbo bwo kurekurwa by’agateganyo kubera ko ubuzima bwe butameze neza, mu gehe ategereje urwo azakanirwa kubera uruhare akekwaho mu kwica uburenganzira bwa muntu.

Abacamanza bavuze ko kurekura Gbagbo byateza ikibazo by’umwihariko kuba yaba inzitizi mu gukora iperereza.

Laurent Gbagbo ari mu maboko y’Uruki Mpuzamahanga Mpanabyaha rukorera mu mujyi wa Hague mu gihugu cy’Ubuholandi kuva mu 2011, azaba ari we muntu wabaye Umukuru w’Igihugu uciriwe urubanza n’uru rukiko.

Abantu babarirwa ku 3 000 biciwe mu mvururu zakurikiye amatora, nyuma y’aho Alassane Ouattara yari yatsinze amatora ariko undi akanga kwemera ibyayavuyemo, hari mu mwaka wa 2010, aza gukurwa ku butegetsi ku ngufu.

Laurent Gbagbo w’imyaka 70 agomba kwihangana akaba agumye muri Gereza kugeza igihe urubanza rwe ruzatangira mu kwezi k’Ugushyingo muri uyu mwaka.

UM– USEKE.RW

 

5 Comments

  • Arabiterwa nu buzima bubi abayemo atarabumenyereye…, roho yanze kubyakira.

    Ibi bikunze kurwarwa na bantu bajya iburayi iyo bakiri muri za centre d’accueil babitewe no kwiheba abandi bakabirwara iyo bamaze imyaka nki 5 iburayi basuzuma bakisanga ubukene bahunze bukibakurikirana.

    Umuti nu gukora cyane ahuri hose ukirinda amanyanga nka Gbagbo.

  • Nyamara Laurent Gbagbo ashobora kuba yararenganye. Ashobora kuba yarazize akagambane kuko abafaransa bo bashakaga kwimika Ouattara kandi babigezeho.

    None se ko les rebelles barawaniraga Ouattara nabo bishe abantu benshi ko nta n’umwe muri bo wari wacirwa urubanza.

    Ese ko Guillome Soro wari warabiciye yarigize igihangange we atakivugwa bite bye? Wasanga yaramaze kumenya ko nta gaciro akigifite, kuko umuntu abo muri Occident bishakiraga ku nyungu zabo ariwe Ouattara bamubonye ubu bakaba bamukoresha.

  • Ushoboye kandi bishoboka bigakorwa neza abaperezida hafi ya bose bo muli Africa bafumgwa abbenshi bageze kubutegetsi bamenye amaraso ariko byagera muli Africa yo Hagati ni agahomamunwa babanje kumena amaraso kandi kugeza nubu barayamena bikagera naho bambuka imipaka bamena amaraso

  • Yishe abaturage ahitwa Abobo na Atecoube narahageze abantu barabimbwiye

  • niyihangane umusaza isi ntampuhwe n’ubutabera igira.

Comments are closed.

en_USEnglish