Nigeria: Perezida Buhari arushwa imitungo na Visi Perezida we
Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari yatangaje ko amafaranga afite muri banki angana n’ibihumbi 150 by’amadolari ya Amerika angina na miliyoni 100 mu mafaranga y’u Rwanda, hari mu rwego rwo kugaragaraza gukorera mu mucyo, ariko Visi Perezida we Osinbajo afite amafaranga agera kuri miliyoni 1,4 mu madolari ya Amerika.
Buhari wanabaye Minisitiri ushinzwe Petrol, umuvugizi we Garba Shehu yavuze ko yaranzwe no kwiberaho mu buzima busanzwe.
Buhari ni umukandida wigenga wabashije gutsinda amatora akuraho Perezida wariho Goodluck Jonathan, akaba yarasezeranyije kurandura ruswa n’umutekano muke byaranze iki gihugu cya Nigeria.
Ruswa ni ikibazo gikomeye cyane muri Nigeria, aho Buhari yatangaje mu kwezi gushize ko akayabo ka miliyari 150 z’amadolari ya Amerika yaburiwe irengero aho yari mu kigega cya Leta.
Buhari mu yindi mitungo yavuze ko afite, ni inzu eshanu n’izindi ebyiri zubatse mu cyondo ndetse n’imirima.
Yavuze ko afite ubusitani burimo indabo, ahantu hokororera inka zigera kuri 270, intama 25, ifarashi eshanu ndetse n’inyoni z’amoko atandukanye.
Buhari yavuze ko afite n’imigabane mu nganda eshatu, ngo yanaguze imodoka ebyiri mu mafaranga yagiye abika.
Visi Perezida wa Nigeria ni umukire kuruta Perezida, Yemi Osinbajo, umunyamategeko wahiriwe n’umwuga we, akaba na Pasitori mu nsengero nini zo muri Nigeria ni umwe mu baherwe.
Shehu, Umuvugizi wa Perezida, yavuze ko Osinbajo afite miliyoni 1,4 y’amadolari ya Amerika (£900,000) kuri konti ze muri banki.
Osinbajo ngo afite inzu eshatu muri Nigeria n’imwe mu Bwongereza ahitwa Bedford.
Ubuzima bwe bwa politiki, uyu mugabo yabutangiriye mu mujyi wa Lagos ubwo yagirwaga umwe mu bayobozi ba Komisiyo y’Ubutabera mu 2007 mu gihe cy’imyaka umunani.
Iyi mitungo yatangajwe yashyikirijwe Komisiyo ishinzwe imitwarire ‘Code of Conduct Bureau’, iyi ikazayisesengura inayikoraho ubushakashatsi mbere yo kuyemeza ko ariyo.
Abayobozi muri Nigeria bategekwa n’itegeko kugaragaza imitungo yabo igihe bavuye ku buyobozi.
Umaru Yar’Adua yabaye Perezida wa mbere muri Nigeria watangaje ibyo atunze ku mugaragaro mu 2007, icyo gihe yari afite miliyoni eshanu z’amadolari ya Amerika (£3,5m).
BBC
UM– USEKE.RW
8 Comments
It’s alot of money still…
Ahubwo utwo visi president atunze ni dukeya !!!
Ku gihugu gikize kandi kirangwa mo amanyanga ahambaye nka Nigeria bagombye kuba batunze za billion in USD
Mpamya yuko utwo arutwo barekera kuri compte bancaire zabo bajijisha.
Atubutse abitse mu ngo zabo.
Ex: ni nde mucuruzi cg munyapolitike wi Rwanda utabitse agatubutse mu rugo rwe ???
jye sinabitindaho aba bagabo ba Nigeria benshi bajya muri polics bayafite.sinaveba vice president niba yayagaragaje naye keretse haribindi ariko bazi gukora.bajya hariya ari nka leisure time just.ahubwo Bohari bamucunge neza.
Nigeria btw nicyo gihugu gikize muri Africa ahubwo byantangaza ukuntu uriya muperezida yabashije gutsinda amatora, byaba ari sure deal yabaye pe
Nimureke kubara yabandi mutubwire ubutunzi bwabayobozi bakuru bacu nabo bikoreramo
Twebwe rero iwacu siko bimeze.Ariko aho bayahisha hose tuzayavumbura naya Kadhafi yari yarakwije isi yose barayavumbuye.
Ibyo nyine nikimwe nabyabindi…..ikizwi nuko uriya mugabo ari umwe mubakira tuzi muri Naijeria,
Uwihe migabo ko bavuze kuri 2 !!