Rwamagana: Abagore bacururiza ku dutaro barasaba aho bakorera
Abagore bacururiza k’udutaro mu murenge wa kigabiro mu karere ka Rwamagana ho muntara y’u Burasirazuba bahuriye mu ishyirahamwe ryitwa”Inkundwakazi Kigabiro“ barasaba ubuyobozi kubashakira ahantu bakorera maze bareke gucururiza mu kajagari kuko ngo iyo abashinzwe umutekano babafashe bibaviramo ibihombo bakamburwa ibicuruzwa byabo.
Umuyobozi w’iri shyirahamwe Verena Musabyimana yabwiye Umuseke ko babangamiwe no guhora birukankana inzego zishinzwe umutekano mu gihe baje gushakira amaramuko ku mihanda y’umujyi wa Rwamagana nubwo nabo ngo bazi neza ko bitemewe n’amategeko.
Musabyimana ati “Turabizi ko bitemewe ariko natwe dukeneye kubaho n’abana bacu, kandi ntaho gukorera handi dufite.”
Avuga ko icyo bifuza ari uguhabwa aho bakorera kugira ngo bae ku muhanda mu bucuruzi butemewe.
Emmanuel Nsabiye,Umuyobozi ushinzwe irangamimerere mu murenge wa kigabiro, yavuze ko bazi neza ibibazo aba bagore bahurira nazo muri ubu bucuruzi.
Avuga ko bakwiye gushaka inzu bakoreramo maze ubuyobozi bw’Umurenge bukabafasha kuyishyura mu gihe kingana n’umwaka, bagakora koperative kugira ngo biteze imbere.
Mu murenge wa Kigabiro urimo umujyi wa Rwamagana, habarwa abagore bagera kuri 60 bakora ubucuruzi bwo ku gataro mu mihanda, aba bakaba bari mu ishyirahamwe rimwe bise “Inkundwakazi Kigabiro”, ubwabo ngo bamaze kwizigamira amafaranga ibihumbi magana atanu.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW
2 Comments
Niby
NUGUSHAKA IMIBEREHO AHOKUBA MUMWUGA WUBURAYA
Comments are closed.