Digiqole ad

Uganda: Imirambo y’abasirikare 10 bishwe na Al Shabab yagejejwe i Kampala

 Uganda: Imirambo y’abasirikare 10 bishwe na Al Shabab yagejejwe i Kampala

Imirambo y’abasirikare ba Uganda yavanywe muri Somalia ijyanwa muri Uganda

Imirambo y’abasirikare 10 bo mu ngabo za Uganda UPDF bishwe n’inyeshyamba za Al -Shabab mu gihugu cya Somalia yagejejwe iwabo.

Imirambo y'abasirikare ba Uganda yavanywe muri Somalia ijyanwa muri Uganda
Imirambo y’abasirikare ba Uganda yavanywe muri Somalia ijyanwa muri Uganda

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda yavuze ko igitero cya al- Shabab cyari icyo guhindura umukino “game changer”, asaba uyu mutwe kwitegura ‘igisubizo nyacyo’ (kwihorera kungana n’igitero yakoze).

Abasirikare 12 bo mu ngabo za Uganda byatangajwe ko aribo bishwe mu gitero cy’ejo ku wa gatatu tariki ya 2 Nzeri ku cyicaro cy’ingabo z’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe mu majyepfo y’igihugu cya Somalia.

Al-Shabab yigambye ko yahitanye abasirikare b’uyu muryango babarirwa kuri 50. Ingabo za Uganda ni zimwe mu bagize umubare w’abasirikare 22 000 boherejwe n’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe kugarura amahoro muri Somalia.

Lt Col Paddy Ankunda, Umuvugizi w’ingabo za Uganda, yabaye uwambere mu kugira icyo avuga ku gitero cya al-Shabab ku rubuga rwa twitter.

Yagize ati “Ntituzagabanya ubushake bwacu mu kugarura amahoro muri Somalia kabone n’ubwo habayeho iki gitero.”

Uyu musirikare ntacyo yigeze atangaza ku bandi basirikare babiri bishwe ariko bakaba batavuzwe mu bagejejwe i Kimpala.

Hari amakuru avuga ko umubare w’abasirikare biciwe mu gitero cya al- Shabab ahitwa Janale kuri 90km (55 miles) mu majyepfo y’Uburengerazuba bw’umurwa mukuru Mogadishu, ushobora kuba ubarirwa hagati ya 20 na 50.

Ababonye ibyabaye bavuga ko igitero cyatangiye ari imodoka y’umwiyahuzi yagonze urugi rw’ahari ibirindo by’ingabo za AU (African Union) ihetse ibisasu, ikimara guturika ngo byaherekejwe no kurasana gukomeye kwamaze isaha.

Umutwe w’inyeshyamba za al Shabab zigendera ku mahame akaze y’idini ya Islam, nubwo watakaje ibice byinshi bikomeye mu gihugu, ugenda ugaba ibitero bikomeye ku ngabo za Leta n’iza Africa yunze Ubumwe.

Aba barwanyi bakunze no kugaba ibitero bikomeye by’ubwiyahuzi mu murwa mukuru wa Mogadishu.

BBC

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • RIP

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish