Digiqole ad

Yatanze amakuru ku bagizi ba nabi, baramusenyera, ubuyobozi nabwo bwanze kumufasha

 Yatanze amakuru ku bagizi ba nabi, baramusenyera, ubuyobozi nabwo bwanze kumufasha

Aba bagizi ba nabi bamenaguye amategura yo ku nzu y’igikoni cye n’ubu atarabasha gusana

Jean Bosco Karamage umuturage mu karere ka Gicumbi avuga ko yatanze amakuru ku bantu bita “Abarembetsi” bambutsa ibiyobyabwenge babivana muri Uganda, aba baramutse ngo bamwice bamubuze bamusenyera inzu baranamusahura. Uyu muturage yasabye ubufasha ubuyobozi bw’Akarere, ariko bwo buvuga ko nta kazi bwari bwamuhaye kandi atari bwo bwamusenyeye.

Aba bagizi ba nabi bamenaguye amategura yo ku nzu y'igikoni cye n'ubu atarabasha gusana
Aba bagizi ba nabi bamenaguye amategura yo ku nzu y’igikoni cye n’ubu atarabasha gusana

Hashize amezi ane uyu muturage akorewe ubu bugizi bwa nabi, avuga ko byamubabaje cyane kubona ubuyobozi bwakamurengeye bukanamufasha buvuga ko butari bwamuhaye akazi ko gutanga amakuru kuri aba bantu ngo binjiza ibiyobyabwenge babivanye mur Uganda.

Karamage ati “(Abayobozi) badusaba kujya dutanga amakuru y’abantu binjiza ibiyobyabwenge. Nari mfite amakuru y’ahantu bari bunyure binjiza kanyanga, amakuru nyaha abasirikare.

Abarembetsi baza kumenya ko ari njye nayatanze, baza kunshaka ngo banyice bambuze batemagura inzu basahura ibiri mu rugo kandi byabaye ari ku manywa.”

Uyu muturage agaragaza uburyo amategura y’igikoni cye bayamenaguye, bangiza amabati nka 30, bamena idirishya, bamutwaye intebe zo muri salon, batwara imifariso baryamagaho n’ibindi bintu byose by’ibanze.

Kaaramage akavuga ko kugeza ubu atigeze afashwa muri ibi bibazo yatewe no gutanga amakuru ku bahemukira igihugu binjiza ibiyobyabwenge.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Alexandre Mvuyekure avuga ko nta kazi uyu muturage yari yahawe n’Akarere.

Uyu muyobozi yabwiye Radio Ishingiro yo muri aka karere ati “Ntabwo ari Leta yamusenyeye, ntabwo ari Leta yamutumye kugira ngo ajye gutanga amakuru, kuko njye ntawe nzi (uyu muturage) kereka niba hari undi muntu waba uyobora aka karere yaba atangaho amakuru. Uzamusobanurire ntabwo ari Leta yamusenye.

Avuga niba ntacyo nk’Akarere kafasha uyu mugabo kubera iki kibazo yagize yasubije ati “Yakubaka nk’uko nubundi yari yarubatse.”

IP Elvis Munyaneza Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Amajyaruguru yatangaje ko uyu muturage koko yahohotewe tariki 06/05/2015 na bariya bantu bita Abarembetsi, ko ndetse bamwe bafashwe bagakatirwa.

IP Munyaneza avuga ko ubundi iyo umuturage atanze amakuru acungirwa umutekano akarengerwa, agasaba kandi ko uwabona umunyacyaha wese aba akwiye gutanga amakuru kandi umutekano we ukarindwa.

Ati “Umuturage we se afite inshingano zo gutanga amakuru ku kintu cyose kitagenda.”

Inzu bazangije ibisenge banasahura ibirimo
Inzu bazangije ibisenge banasahura ibirimo
Iri ni isakaro ry'ubwiherero bwabo naryo ntibaribabariye
Iri ni isakaro ry’ubwiherero bwabo naryo ntibaribabariye
Inzu y'uyu muturage amabati barayangije kugeza n'ubu ntarabasha gusana
Inzu y’uyu muturage amabati barayangije kugeza n’ubu ntarabasha gusana
Uri imbere mu nzu nibwo bigaragara cyane ko bamwangirije cyane
Uri imbere mu nzu nibwo bigaragara cyane ko bamwangirije cyane

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/ Gicumbi

18 Comments

  • None se yari ari mu biki ubwo?

  • Bwana Mayor wasubije nabi kuko amanama yose abaho muri iki gihugu buri muturage asabwa gufatanya n’izindi nzego mu gutanga amakuru yose yatuma akazi runaka gakorwa kandi kakagenda neza, kuba rero wakwihanukira uti umuturage ntawamutumye ngo kandi ntawe uzi ibi rwose birimo guha agaciro gake cyane no gusuzugura ibyo muhora muvuga umunsi kuwundi.

    Icyo nsaba Leta nuko yafasha uyu muturage kuko yatanze amakuru ntiyakingirwa umutekano nkuko amategeko abiteganya hagati aho rero Akarere ka Gicumbi ari nako gahagarariye Leta i Gicumbi kagomba kwirengera ingaruka zose zageze kuri uyu muturage bitaba ibyo ntamuntu numwe wazongera kujya asabwa gufasha mugutanga amakuru cg kugaragaza ibintu runaka kandi bitari mu inshingano ze ahemberwa.

    Murakoze

    • Ibyo uvuga nibyonrwose, ahubwo barebe neza niba abo bazana ibiyobwa bwenge badakorana na Meya akaba ariyo mpamvu yavuze ariya magambo. Nta muyobozi ukwiye kuvuga ariya magambo, kuko bigaragara ko arimo aca intege abaturage kugirango batazongera gutanga amakuru y’abinjiza ibiyobyabwenge. Uyu muyobozi rero ibyo avuga biheshe byinshi bisaba ko yakorwaho iperereza kuko iriya mvugo s’iy’umuyobozi nka Mayor.

  • Ubu se murambwira ko umuyobozi w akarere yavuga atya? Nonese ashyigikiye abarembetsi! Nonese ntazi ko umuturage afite uburenganzira bwo gutanga amakuru yo kurwanya ibibi?
    Bibaye ibi byaba ari akumiro!!!

  • Ahubwo nibamufate nawe bamufunge nonese yabwiwe n’iki ko abo Barembetsi bari bunyure aho? Ahubwo nawe ni umurembetsi utarashoboye kugira ibyo yumvikana n’abagenzi be ahitamo kubatanga.

  • Ubu se abayobozi nk’aba baracyabaho mu gihugu cyacu. Mbega Umuyobozi uvuga nabi.Nyakubahwa Perezida wacu azamusabe yegure kuko imitekerereze ye ntaho yageza abaturage.

  • Nanjye ndi mu bemeza ko uyu Mayor bamubeshyera atavuze ibyo akaba ari ibyo bamwitiriye bashaka kumusebya.
    Bibaye atari uko Mayor ntiyaba azi gahunda za Leta kandi ariwe uzihagarariye mu Karere ayobora!
    Naho ubundi niba koko uyu muturage yaratanze amakuru nk’uko uriya mupolisi abyemeza, akwiye gufashwa gusana nta yandi mananiza ahubwo Leta ikazakurikirana bariya bantu bakaryozwa ibyo bangije harimwo no kubyishyura, cyane cyane ko wumva hari n’abafashwe bakaba baranakatiwe n’ubutabera. Ikindi kandi gikomeye ni ukureba inzira amakuru yatanzwemo n’uko byarangiye abayatanzweho bamenye uwayatanze kuko aho naho hari ikibazo gikomeye aho wasanga abahabwa amakuru bahita bayasangiza abagizi ba nabi bireba, bikaba byaba ari ikibazo gikomeye cyanatuma amakuru adatangwa na gato mu kurengera ubuzima bw’abakayatanze!

  • Uyu mu Mayor niyegure ntabwo azi inshingano ze. Uyu muturage yarenganye kubera kurengera igihugu cye ari cyo cyacu none Mayor ngo nta kazi Leta yamuhaye? Uyu muturage yakoze igikorwa kiza kandi kiri mu nyungu rusange z’igihugu cyacu. Leta rero yagombye kumufasha.

  • Mbega mayor baturage murabyumva none ko ntamakuru baba babasabye mwagiye mwinumira kombona abayobozi bakarere babishyigikiye? ubundi kakantu minister wa MINALOC yavuze ko” bagomba guhangana na kanyanga babyanga iyo phase ikabaruka” Mbega ubwo nawe ntacyo Ari gukora. that is not political speech pe!! is emotional speech. mugabo wasenyewe ihangane nawe urabyumva nturi umwana. may be transport it for mayor of Gicumbi!! hahahaha

  • uyu mayor ndamuzi ntabwo bamubeshyera njyewe nakoreye muri gicumbi ariko nigeze kujya kumureba ku mpamvu z’akazi kd zihutirwa ubwo yarasohotse ari kuri phone secretary arambwira ati mukuricyire umubwire avuye kuri phone mba ndamwegereye ahita abwira umugabo wari hafi aho ngo mujyane kwa secretary nta mwanya mfite!!narababaye nibaza abayobozi nk’aba niba bagakwiye kuba bagifite intebe muri uru rwanda!uyu mugabo arirata,ariyemera sana!ibaze mayor udashobora guca ku baturage nibura ngo ababwire ngo mwaramutse! ni ukuri his Excellence aracyafite ibibazo by’abayobozi nkaba batazi icyo bakora.

  • urumva uwo mare kuntu ambwiye umuturajye ayobora koko noneho yashakaga ko byinjyira mukarere ayobora ahumbwo uwo muyobozi wa police asobanuye neza ahumbwo cyangwa izo kanyanga niza mare acuruza cyangwa nawe akaba ari mubazinywa izo kanyanga

  • Mator ni aduyi ntacyo abahishe.

  • Mayor akwiye kweguzwa. Umuntu atange amakuru y’abahungabanya umutekano ngo nta wamutumye? Ubwo n’igihugu cyatewe byaba uko. Mayor wasanga afitemo abarembetsi bamukorera.

  • Aka Karere Gakeneye umuyobozi naho Alexandre si urwego rwe kabisa,yigire mu za bukuru.

  • Basomyi nejejwe ninama mwagiye mutanga, gusa ndibaza niba koko uyu muyobozi ariwe wavuze ayamagambo, kuko bibaye arukuri byaba bibabaje cyane, uyu mu police we ibyavuze ntagitangaje kirimo ahubwo iyo avuga ibitandukanye nibyo yavuze twari kwibaza aho tuva naho tujya ariko yakoze kandi yagaragaje ko yatojwe neza gahunda za leta, gusa njyewe ayamagambo arambabaje kunama nziza duhora tugirwa zo gutanga amakuru none uyumubozi agasubiza umunyamakuru amagambo nkaya koko, ahubwo abaturajye baka karere bitondere mayor kuko ashobora kuba ari muhungabanya umutekano w’igihugu n’abarwanya leta yacu.

    Reka nisabire abashinzwe amatora ndetse n’abaturage muri rusange dore ko tugiye kongera gutora ba mayors mumpera z’uyumwaka ntimuzibagirwe ayamagambo uyu muyobozi ushyigikiye ko abanyereza imisoro bakomeza guhombya leta, bivuzeko urugamba RRA iriho ntacyo ruvuze birababaje kuba umuyobozi uhembwa imisoro yacu yarangiza agasubiza ayamagambo.

    reka dutegereze turebe icyo njyanama y’aka karere na Minister Kaboneka bazakora kuko nabo babyumvishe kandi banarebye uburyo byatubabaje.

    Reka nsoze nisabira mwe mwese kudacibwa intege n’abayobozi nkaba dukomeze dushishikarire gahunda za leta dutanga amakuru ayo ariyo yoyose yahungabanya or yakwangiza ibyo tumaze kugeraho.
    Imana ibarinde.

  • Ejo nabona umwanzi akicecekera!!! ngo abaturage ntakigenda ahaaaaaa nzaba numva ra.

  • Mbega Mayor weeee! Sha Uwampa ngo uhure na nya kubahwa Kagame yamenye ibyo wabwiye Abanyamakuru byuzuye ubuginga! Yagukurugutura Ukahava wegura. Abo arengera nibo bahombya igihugu

  • Mvuye kure nimumureke niko yabaye amaze kwibagirwa aho yavuye gusa kubashidikanya ko ariya magambo yayavuze nukuri yarayavuze byanyuze kuri radio Ishingiro ya Gicumbi.

Comments are closed.

en_USEnglish