ILPD yahuguye Abacungagereza ku burenganzira bwa muntu
Ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutabera, Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, ikigo kigisha byisumbuyeho amategeko cya ILPD giherereye mu karere ka Nyanza cyahuguye Abacungagereza ba za gereza zitandukanye mu gihugu hagamijwe kubongerera ubumenyi ku burenganzira bw’ikiremwamuntu.
Ku isi hose muri za gereza ni ahantu hapimirwa uburenganzira bwa muntu bitewe n’uko abagororwa n’imfungwa bafatwa. ILPD yatanze aya mahugurwa mu rwego rwo kurushaho gufasha aba bacungagereza kumenya uko bafata abagororwa mu Rwanda bubahiriza uburenganzira bwabo kurushaho.
Amahugurwa y’aba bacungagereza yari amaze iminsi itatu yasojwe kuri uyu wa gatatu ku kigo cya ILPD i Nyanza
Kuba umuntu afunze akekwa cyangwa yarahamwe n’ibyaha runaka ngo ntabwo bimwambura uburenganzira runaka nko kuvuzwa, kuruhuka, kwidagadura n’ubundi burenganzira
Urwego rushinzwe za gereza zo mu Rwanda rwahisemo kongerera ubumenyi abacungagereza baturutse mu turere twose tw’igihugu, kugira ngo babashe kubungabunga ubuzima no kurinda abagororwa uwabambura uburenganzira bwabo nk’ikiremwamuntu.
Muri aya mahugurwa bahuguwe n’impuguke mu burenganzira bw’ikiremwamuntu zo mu muryango mpuzamahanga wa ICRC, uyu muryango munshingano zawo ukaba ukurikiranira hafi umunsi ku wundi uburenganzira bwa’abagororwa hirya no hino ku Isi.
Umucungagereza waruhagarariye bagenzi be, yashimiye ababahuguye n’urwego rubayoboye, ariko agaragaza ibyifuzo bafite mu kazi kabo ka buri munsi birimo gushakirwa uburyo bw’ikoranabuhanga mu gusigasira amakuru n’imyirondoro y’imfungwa.
Mu ijambo ryoherejwe na Gen. Paul Rwarakabije, Komiseri mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe za gereza yagaragaje ko amahugurwa nk’aya akwiye kujya asigira ubumenyi buruseho abacungagereza ndetse ko buri gihe hazajya hashakishwa uburyo bwo kongera ubumenyi mu micungire ya za gereza.
Dr. George Ruterana ushinzwe ubuzima mu rwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa yatangarije Umuseke ko Leta y’u Rwanda mu guha uburenganzira ku buzima abagororwa, ibatangira ubwisungane mu kwivuza, bityo bikabaha ububasha bwo kujya kwivuza mu gihe barwaye.
Photos/Damyxon
Jean Damascene NTIHINYUZWA
UM– USEKE.Rw-Nyanza
3 Comments
abacunga gereza birakwiye kubahugura kuko bahohotera abagororwa cyane
nibyiza cyane,
bakoze neza guha amahugurwa aba bacungagereza bityo bakaba bagiye gukora neza akazi kabo byisumbuyeho
Comments are closed.