Digiqole ad

Isoko rya Kabeza ryahise rifungurwa amasaha macye rimaze gufungwa na RRA

 Isoko rya Kabeza ryahise rifungurwa amasaha macye rimaze gufungwa na RRA

Basubiye mu mirimo yabo mu byishimo, bashima cyane umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 26, isoko rya Kabeza ryafunzwe n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahooro kubera imyenda kiberewemo na rwiyemezamirimo w’iri soko. Ahagana ku isaha ya saa tanu ni bwo iri soko rifunguwe impande zombi zimaze kumvikana uko iyi misoro yakwishyurwa.

Ni urupapuro ruri gushyirwa ku bigo na za Business zifite ibirarane by'imisoro muri iyi minsi ikigo kiyishinzwe cyahagurukiye abadatanga imisoro uko bikwiye
Ni itangazo abacuruzi basanze ku muryango w’isoko mu gitondo cya none, nirwo rushyirwa kuri za Business zifite ibirarane by’imisoro muri iyi minsi ikigo kiyishinzwe cyahagurukiye abatayinga uko bikwiye

Kuva mu gitondo; Abacuruzi bakorera muri iri soko rya Kabeza bari baheze inyuma y’imiryango y’iri soko ndetse bagaragaza ko batishimiye iki cyemezo bavuga ko “batuwe hejuru”, bakavuga ko baje bagasanga hafunze ndetse hamanitse itangazo rigaragaza ko iri soko ryafunzwe kubera imisoro Rwiyemezamirimo Louis Aboyezantije (watsindiye iri soko) abereyemo RRA.

Ku isaha ya Saa tanu n’iminota micye; ni bwo umuyobozi w’akarere ka Kicukiro; Paul Jules Ndamage yageze aha asaba ababishinzwe kurifungura ababwira ko inzego z’ubuyobozi zimaze kumvikana n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahooro hakaba hashakwa uburyo cyakwishyurwa ariko abaturage ntibahagarikirwe imirimo y’uburuzi ibatunze.

Ni inkuru yakiriwe neza n’aba bacuruzi ariko bakavuga ko ibyabakorewe (gufungirwa isoko) byabababaje kuko batari bazi ko hari ibibazo rwiyemezamirimo watsindiye iri soko bakoreramo yaba afitanye n’undi muntu cyangwa ikigo runaka.

Abacururiza muri iri soko ubwo bari ku muhanda na bimwe mu bicuruzwa byabo bategereje uko iki kibazo gikemuka
Abacururiza muri iri soko ubwo bari ku muhanda na bimwe mu bicuruzwa byabo bategereje uko iki kibazo gikemuka

Uwamahoro Jacqueline ucururiza imboga muri soko; yagize ati “ …nta kibazo cy’imisoro twari dusanzwe tuzi; none se ko dusora; nta kosa na rimwe dufite, twari tuzi ko imisoro dutanga igera kuri Rwanda Revenue, yari itaragera hano ngo inatubwire uko ikibazo giteye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanombe; Murenzi Donatien avuga ko n’ubwo atabihagaraho hari amakuru avuga ko uyu rwiyemezamirimo yaba afitiye iki kigo umwenda wa miliyoni zigera muri 200.

Murenzi Donatien avuga ko ubwo yageraga kuri iri soko ryari ryafunzwe abari barifunze bamubwiye ko rwiyemezamirimo Louis Aboyezantije yagaragaje ko adashaka kwishyura iyi misoro abereyemo ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahooro.

Uyu muyobozi w’Umurenge wa Kanombe avuga ko ntako atagize ngo harebwe uko iri soko ryafungurwa gusa ngo ijwi rikamubana rigufi bigatuma yitabaza inzego zimukuriye ari bwo umuyobozi wa Kicukiro yahise avugana na komiseri mukuru wa RRA.

Murenzi uyobora Umurenge iri soko riherereyemo avuga ko ikigiye gukorwa nk’uko byumvikanyweho ari ugushaka Louis Aboyezantije akishyura iyi misoro ku neza bitaba ibyo hakaba hakwitabazwa imbaraga zishingiye ku mategeko nko guteza cyamunara imitungo ye.

Aba bacuruzi batagaragaza neza icyo bahombye; bavuga ko kuba bari basanzwe batangira akazi saa 07h30 bakaba bafunguriwe amasaha yegera saa sita hari ababigiriyemo igihombo nk’abacuruza imboga (bari bavuye kurangura) zumye kubera izuba bari bicayeho ubwo bari bahejejwe hanze.

Abajijwe uburyo yakiriye kuba bafunguriwe; Hitimana Yohani usanzwe ucuruza ifu muri iri soko; yagize ati “tuyakiriye neza ariko ikibazo ni uko amakuru bagenda bashyira abantu ni uko ngo kuwa mbere hazakorwa cyamunara.”

Iyi gahunda yo gufungira abakibeyemo imyenda y’imisoro; ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahooro giherutse kuyisubukura kuwa 12 Kanama ubwo cyafungaga bimwe mu bigo byigenga kubera ibirarane by’imisoro.

Bamaze amasaha menshi bari mu gihirahiro ku muhanda
Bamaze amasaha menshi bari mu gihirahiro ku muhanda, aha bari bamaze kwegerwa n’umuyobozi w’Umurenge wa Kanombe (wambaye ingofero)
Aha bari imbere mu mbuga y'isoko ikibazo cyabo kiri kuganirwaho
Aha bari imbere mu mbuga y’isoko ikibazo cyabo kiri kuganirwaho
Babwiwe inkuru nziza ngo basubire mu isoko, buri wese yihutiye gufata ibye ngo asubire mu kazi
Babwiwe inkuru nziza ngo basubire mu isoko, buri wese yihutiye gufata ibye ngo asubire mu kazi
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kanombe asobanura iby'iki kibazo
Donatien Murenzi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanombe asobanura iby’iki kibazo
Basubiye mu mirimo yabo mu byishimo
Basubiye mu mirimo yabo mu byishimo, bashima cyane umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro

Photos/M.NIYONKURU/Umuseke

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Rwanda Revenue rwose gufunga business ntabwo ari inyungu ni igihombo. Muragwiza abatagira akazi mu gihugu, muziko gutangira hakagira ababasha kugira icyo bakora bigoye…aho gufunga mugateza igihugu ibihombo bibiri mwagerageza mukahashyira ababishyuza buri kwezi…Imibare murimo economically ntibaho…Ikindi nkubu mwari mukwiye kwishyura aba bacuruzi bakodesha na rwiyemezamirimo amasaha mwamaze mubabuza gucuruza kandi bo barishyuye imisoro… Think twice men…

  • Ariko imisoro na yo ni ngombwa? Mujye mukoma urusyo mukome n’ingasire abatanga comments svp

Comments are closed.

en_USEnglish