Isoko rya Gisenyi ryakoze ku bayobozi bakeguzwa, n’ubu riracyari mu manza
Iri soko ryatangiye kubakwa na Leta ahagana mu 2010 bigera aho Leta iryegurira abikorera ritararangira, mu kuriha aba niho havuzwemo ruswa cyane, byakoze ku bayobozi benshi mu karere ka Rubavu kugeza ubwo abarenga umunani bafunzwe. Iri soko ryatumye haba impinduka nyinshi mu buyobozi bw’aka karere. Uyu munsi ku buyobozi bushya nta kirahinduka ku nyubako ituzuye, ubu yabaye indiri y’abajura n’abantu bajya kuhituma kenshi. Akarere kavuga ko bakiri mu manza n’uwari waryeguriwe nizirangira kubaka bizasubukurwa.
Abaturiye n’abakorera hafi y’iri soko rya kijyambere babwiye Umuseke ko nta kizere babona ko rizubakwa vuba.
Hamida Nyiramahirwe urituriye avuga ko bategereje ko kuryubaka bisubukurwa nyuma y’ibibazo byari byarivuzweho ariko bagaheba.
Aimable Mutuyeyezu ukorera hafi yaryo we ngo abona bibabaje kubona za miliyari zirenga ebyiri Leta yari yaritanzeho itangira kuryubaka ubu ziri mu gihombo.
Ati “Ni imisoro yacu iba yarashyizwemo yenda mu kubaka imihanda itameze neza muri uyu mujyi. Ariko reba iri soko ubu ryabaye indiri y’abajura n’ahantu abashaka kwituma bajya. Biratubabaza.”
Jeremie Sinamenye umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wasimbuye Sheikh Bahame Hassan, avuga ko nyuma yo gusesa amasezerano na rwiyemezamirimo wari wahawe isoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko, uyu yagiye kurega Akarere mu nkiko ngo Akarere kamwishyure ibyo yashyize kuri iyi nyubako.
Sinamenye ati “ Ubu isoko rizakomeza kubakwa ari uko imanza zirangiye.”
Naho ku bijyanye n’umwanda no kuba iyi nyubako yarabaye indiri y’abajura, uyu muyobozi w’Akarere avuga ko bagiye kuvugana na rwiyemezamirimo bakita ku isuku n’umutekano w’iyi nyubako imaze imyaka hafi itanu itubakwa.
Patrick MAISHA
UM– USEKE.RW/Rubavu