Umwuzukuru wa Mandela ukekwaho gufata ku ngufu yarekuwe atanze ingwate
Kuri uyu wa 25 Kanama; Urukiko rwo muri Afurika y’Epfo rwarekuye by’agateganyo umwuzukuru wa Nelson Mandela; witwa Mbuso Mandela ukurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 15.
Mbuso Mandela w’imyaka 24 akurikiranyweho kuba yarafashe ku ngufu umwana w’umukobwa ku wa 07 Kanama, mu bwiherero bw’abari mu mujyi wa Johannesburg, yarekuwe by’agateganyo nyuma yo gutanga ingwate y’amadolari 535.
Umucamanza Pieter Du Plessis yavuze ko hari icyizere ko uru rubanza rushobora kuzarangira nta mananiza abayeho bityo ko ari yo mpamvu yategetse ko Mbuso Mandela aba arekuwe by’agateganyo.
Umunyamategeko wunganira uyu mwuzukuru wa Nelson Mandela yavuze ko umukiliya we atigeze yifuza kuba yageragezwa nka sekuru (Nelson Mandela), ariko ko nk’umuntu usanzwe azakomeza kugaragaza ko arengana mu gihe Urukiko ruzabyifuza.
BBC dukesha iyi nkuru ivuga Mbuso Mandela we n’umwunganira bakomeje kwisobanura bavuga ko imibonano mpuzabitsina yabayeho ku bwumvikane.
Itegeko ryo muri Afurika y’Epfo rigena ko gukorana imibonano mpuzabitsina n’umuntu utujuje imyaka 16 ari icyaha cyo gufata ku ngufu byaba byemerwa cyangwa bitemerwa n’ababikoze.
Undi mwuzukuru wa nyakwigendera Nelson Mandela, witwa Mandla Mandela yakatiwe igihano cy’insubikagifungo n’urukiko nyuma yo gahamwa n’icyaha cyo gukorera urugomo mwarimu.
BBC
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
1 Comment
Baravuga bati, Ntacyibyara nkintare ningwe naho uwari umugabo asiga imbwa.
Ni kenshi wumva ko umuntu ukomoka kumugabo wabaye indashyikirwa mumateka yigihugu yinyuramo akamubera ikimwaro aho kumubera ishema, Uyu muryango wa Mandela ubanza ukunda akabitse hagati yamaguru munsi yinnyo yabagore!!! Umuhungu we nawe yishwe na SIDA Mandela ntiyabyihanganira abivugira kwirimbi bamushyingura, Nguwo mugabo wa Afrika twabuze ajyana nikinyejana cye.