Digiqole ad

Sudani y’Epfo: Salva Kiir yemeye gusinya amasezerano y’amahoro

 Sudani y’Epfo: Salva Kiir yemeye gusinya amasezerano y’amahoro

Salva Kiir Perezida wa Sudan y’Epfo

Perezida wa Sudan y’Epfo Salva Kiir, nyuma y’iminsi mike yanze gusinya amasezerano y’amahoro n’inyeshyamba, noneho yavuze ko kuri uyu wa gatutu azashyira umukono kuri ayo masezerano akarangiza ikibazo cy’impagarara zavutse mu gihe cy’ubutegetsi bwe.

Salva Kiir Perezida wa Sudan y'Epfo
Salva Kiir Perezida wa Sudan y’Epfo

Nkuko byatangajwe n’umuvugizi wa perezida Salva Kiir ngo azasinya aya masezarano ejo kuwa gatatu mu mujyi wa Juba imbere y’abayobozi b’uyu mujyi.

Riek Machal wahoze ari Visi Perezida ku butegetsi bwa Salva Kiir, ubu uyobora inyeshyamba zirwanya ubutegetsi we yemeye gusinya aya masezerano tariki ya 17 Kanama Adis Abeba muri Ethiopia ubwo Kiir we yangaga gusinya.

Leta zunze ubumwe za Amerika zamaze gushyiriraho ibihano impande zombi kubera ibyaha bitandukanye by’intambara ndetse no gushora abana mu gisirikare nubwo bamaze gutera intambwe mu guhagarika intambara.

Intambara hagati ya Salva Kiir n’inyeshamba za Riek Machal yatumye abasaga miliyoni ebyiri bava mu byabo.

Byitezwe ko kuri uyu wa gatatu i Juba mu murwa mukuru wa Sudani y’Epfo hazaba hari abayobozi b’ibihugu bya Kenya, Uganda, Ethiopiya ndetse n’uwa Sudani y’Epfo bazaba bakurikirana isinywa ry’ayo masezerano.

Intumwa Nkuru y’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe, Alpha Oumar Konaré wanabaye Perezida wa Mali, ku wa mbere tariki ya 24 Kanama yari i Kigali, aho yabonanye na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame baganira ku bibazo bya Politiki biri muri Sudan y’Epfo, akaba yaratangaje ko yari yaje kumushakaho inama zo gukemura icyo kibazo.

NDUWAYO Callixte
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • rwose salva kiir yakoze igikorwa cyiza cyane nibahagarike intambara bubake igihugu kizira amakimbirane kko juba abaturage babayeho nabi kubera intambara zahahabaye

Comments are closed.

en_USEnglish
en_USEnglish