Gitwe: Sadam yaguwe gitumo afatanywa ibikoresho by’abaturage yibye
Ruhango – Nzamurambaho Obedi, bakunze kwita Sadam utuye mu mudugudu wa Karambo, Akagari ka Murama, Umurenge wa Bweramana mu mu gitondo kare kuwa mbere tariki 24 Kanama 2015 inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’umudugudu zaramutunguye ziza gusaka iwe zihasanga ibikoresho by’abaturage yibye. Aba bari bamaze igihe bamushinja kubajujubya abiba.
Saa kumi n’imwe z’igitondo ubuyobozi n’inzego z’umutekano bari bageze iwe nyuma y’amakuru bari babonye abemeza ko uyu musore ari we umaze iminsi yiba aha i Gitwe.
Kujya gusaka kwa Sadam byaturutse kandi ku bujura bwari bwaraye bukorewe umuturage witwa Abel Murekezi wo mu mudugudu wa Rusororo wari wibwe Televiziyo n’ibyuma bindi, imyenda n’ibindi bikoresho.
Abaturage bavuga ko abajura bamaze iminsi babiba bakoresha ‘ibintu’ bisinziriza ba nyir’urugo bagashyirwayo bikomeye ntibumve igikoma.
Amakuru y’aba baturage ariko ngo yahurizaga kuri uyu Sadam ko ari we uyobora abajura biba muri aka gace. Nuko ubuyobozi bufata umwanzuro wo kuzamutungura bakamusaka kuko bakekaga ko koko yaba ari we.
Justin Rwema umukuru w’umudugudu wa Karambo ati:”twaramusatse turi kumwe na DASSO, Polisi n’ingabo, maze ibikoresho byaraye byibwe tubisanga mu nzu, igitangaje nuko twahasanze n’ibindi bikoresho byinshi byibwe birimo, Ingofero z’abamotari, matelas, za Televiziyo, ububiko bw’imyenda, za telefoni, amaradios n’ibindi”.
Ibikoresho byavumbuwe mu rugo rwa Sadam byari byinshi ku buryo kubijyana kuri Sitasiyo ya Polisi ya Bweramana hifashishijwe imodoka isanzwe ihahira ibiribwa ishuri ryisumbuye rya Murama, bamwe mu baturage bakaba barabonyemo ibyabo.
Uyu mugabo Nzamurambaho Obedi bita Sadam bivugwa ko atari ubwa mbere agaragaraho ubujura, kuko mu myaka yashize yitwaje imbunda yigeze gutega imodoka y’umucuruzi mu murenge wa Kabagali, agafatwa ndetse agafungwa urukiko rukamukatira, ubu akaba yongeye gufatwa.
Abaturage bashimiye cyane ubuyobozi n’abashinzwe umutekano kuri iki gikorwa bakoze bafata uyu bita umujura. Police ikorera aha Bweramana nayo ikaba ishimira abaturage mu gutanga amakuru yatumye uyu Sadam afarwa.
Sadam wemeye icyaha ubu acumbikiye kuri station ya Police mu Ruhango hamwe n’abandi bagabo batatu bakekwaho ubufatanyacyaha mu bujura bwari bwarayogoje centre ya Gitwe n’inkengero zayo.
Photos/Damyxon
Jean Damascene NTIHINYUZWA
UM– USEKE.Rw-Ruhango
19 Comments
Imana ishimwe, akurikire muri gereza umugore we w’isezerano bose ni abanyamanyanga pure!
Birababaje cyane!! Abandi bararwana no gutera Imbere SADAMU we akijandika mubujura? dore ko i gitwe Gerard yabegereje ikigega cya madorari ya US- $$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$$ (amashuri, amavuriro, amacumbi…- Boutique na restaurants abo bose barazikenera) benshi byarabazamuye cyane. Nkurikije ko uyu mugabo Sadam ahamaze igihe, yagombye kuba yarateye imbere akoresheje amaboko ye ariko atari ukuyibisha!!!
Mukurikirane neza, wasanga hari n’imitungo y’abacitse ku icumu yaba atarishyura kuko abaye yarayisahuye ntibyantungura
Sadam nta mitungo y’abacitse ku icumu yafashe kuko nawe ni umwe muri bo,muri icyo gihe ntiyashoboraga kwiba yari yihishe, nyuma gato ahita ajya mu gisirikare. Niyihangane azize inda ye. Mbabajwe na Langwida gusa yanitse mu itangazamakuru gusa.
mbega weee!!!! rwose ibyo bintu ntago bikwiye namba!!!! Saddam bamukatire urumukwiye. nawe se abantu barakora ijoro n’amanywa ngo biteze imberere Saddam nawe akaze abasonga icyuma ku inda!
Ayayayayayaya
Mbega Mbega Saddam weeee arongeye kandi!!!!!!!!!!!!
hahahahahaha mbonye Radio nzi mu myaka 3 Ishize Disiweeeee.
Gusa bamukatire urumukwiye. Ewana simbabeshye naramutinyaga peeeee
ndamuzi asazwe ari igisambo ariko yacitse kwicumu.
turishimye cyaneeee ,uwo mukire wacu bibye abonye ibyibwe none n,abandi babyungukiyemo.murebe neza kuko niho imitungo yarubanda yashiriye.
Uyu mhntu uvuze ngo ntarishyura imitungo yabacitse kwicumu abwirwa niki ubwoko bwe? Ariko imitima yabanyarwanda kukiiteka yerekeza kubwoko nukubera iki??? Ngewe nibaza niba abahutu aribo bakora ibyaha byose bto murwanda bikanyobera!!! Abazi gucukumbura muzambwire.
gucika.kwicumuse.bivuzeko utakwiba?Imana imubabarire.kandi nawe yihane.ntazonjyere
@mubilu
Mu kinyarwanda ntabwo bandika “ntazonjyere”, ahubwo bandika “ntazongere”.
Saddam rwose umubonye nta nubwo wakeka ko ari umujura umugabo muzima mbona wakwiyubaha kwifto none niwe utumba habaho ubujura
ese KOKO abahutu nibo bisambo ko nziko uyu MUGABO yacitse Ku icumu yakwishura NDE imitungo?freid gabanya amatiku
Mbega mbega sadam!!!maze umwaka umwe nanjye mvuye igitwe aho nigaga muri ISPG ariko aho twabaga banyibye incuro 2 zose turi muri detante.bakica urugi bakajyamo bakabimaramo byose byose.iyo mba hafi mba ngiye kureba ibyanjye ye!
Ntimukazane amoko muri comment di!kubab’igisambo ntibisaba ubwoko ubu nubu.kandi rwose turetse nibyo ndabwira umuntu wese utekerezako amoko abaho koko ko yajya muri bibiliya agasoma neza irema akareba mumoko yose Imana yaremye nimba harimo abahutu cg abatutsi cg abatwa.so,twese dukomoka kuri Adam,kandi Adam w’Imana.murakoze.
Ariko mwa bantu mwe cyane cyane uyu munyamakuru wanditse iyi nkuru, ko mu gihe bafataga Saddam wari wabuze nyuma ukaza gukora iyi nkuru wayikoze uri hehe? ibi n’agasuzuguro uzana ku muntu wacu Saddam, Damsenti nzakwereka sha, nta minsi iza gushira utambonye. sawa….
Hahahahaha Ariko kumugani wa Mpyisi wivugiye uti byarubanda ni bya Nyirabijya iyo bijyiye. Nonese Ncuti ibyo Damascene yanditse aramubeshyera.? Cg nawe murafatanyije Sha? Bagushake ahubwo hakiri Kare kuko iryo ni Iterabeoraba urikukushyiraho
Hahahahaha Ariko kumugani wa Mpyisi wivugiye uti byarubanda ni bya Nyirabijya iyo bijyiye. Nonese Ncuti ibyo Damascene yanditse aramubeshyera.? Cg nawe murafatanyije Sha? Bagushake ahubwo hakiri Kare kuko iryo ni Iterabeoraba urikukushyiraho
ntumukazane amarangamutima mubutabera uwo nigisambo bamucumbikire murigereza kuko haro harimo television yawe ntiwavuga utyo
Comments are closed.