Bombori bombori muri Fan Club y’Amavubi
Mu bagize Fan Club y’ikipe y’igihugu hamaze iminsi havugwa kutumvikana kw’abayogize n’abayobozi bayo. Hari abafana bavuga ko biteguye kuyivamo. Abagize Fan Club barimo bamwe baherekeza ikipe y’igihugu n’iyo igiye gukina mu mahanga. Ibyo buri umwe muri bo aba yifuza kubera inyungu.
Rwarutabura ni umufana usanzwe uzwi cyane ku ikipe ya Rayon Sports n’Amavubi. Yabwiye Umuseke ko abayobozi ba Fan Club abona basuzugura aba bafana bisiga amarangi bakavuza Vuvuzela bashyigikira Amavubi, ibintu buri mukunzi w’Amavubi adashobora gukora.
Rwarutabura ati “ Nitwe dufana, nitwe duhagurutsa stade ariko iyo indege ije (ikipe igiye gukina hanze) abayobozi nibo bajya ku rutonde rw’abagenda.”
Rujugiro ni mugenzi we usanzwe ufana cyane ikipe ya APR FC, avuga ko ajya asohokana n’ikipe y’igihugu ariko ngo nta ruhare Fan Club y’Amavubi iba yabigizemo.
Rujugira avuga ko nk’ubwo aheruka muri Mozambique agiye gufana ikipe y’igihugu yagiye abifashijwemo n’umwe mu bafana ba APR FC.
Rujugiro ati “Ikitubabaza ni uko buri gihe dufana, ariko abayobozi ba Fan Club bakaba aribo binjiza kandi baba biyicariye muri sitade n’amakoti badafana.
Reba nk’ubu tugiye kwinjira mu mikino myinshi y’Amavubi. Ariko ntana Repetisiyo bashobora gutegura.”
Twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bwa “Fan Club” y’Amavubi, ntibatwemerera ko tuganira.
Iki gihe bamwe mu bagize iyi Fan Club barimo Rwarutabura, Kawuberi (Cowbell) na Nyiragasazi basabiwe guhagarikwa amezi atatu muri Fan Club y’Amavubi bazira gutuka abayobozi ba Fan Club mu ruhame babita ibisambo.
UM– USEKE.RW