RMC itegetse Igihe.com kwishyura Sandra Teta miliyoni 4
Cleophas Barore, umuyobozi w’agateganyo w’Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (Rwanda Media Commission) niwe umaze gusoma imyanzuro ku kirego uru rwego rwagejejweho n’umunyamideri Sandra Teta. Barore yatangaje ko Igihe.com yakoresheje imvugo zigamije gusebya kandi nta bunyamwuga buri mu nkuru banditse kuri Sandra Teta bityo ko uru rwego rutegetse Igihe.com kwandika inkuru ivuguruza iyanditswe kuri Teta no kumwishyura miliyoni enye nk’indishyi zo kumusebya.
Iyi myanzuro yasomwe kuri uyu wa kabiri tariki 25 Kanama 2015 aho uru rwego rukorera i Remera, itegeka kandi Igihe.com kuyishyira mu bikorwa bitarenze tariki 09/09/2015.
RMC inenga amagambo menshi yakoreshejwe muri iriya nkuru yasohotse mu ntangiriro z’uku kwezi harimo; Rwubika ngohe, impumuro y’abasore ko imukurura, kumanika akagaru n’andi…
Sandra Teta yabwiye Umuseke ko iyi myanzuro ya RMC ntacyo ayinengaho. Ahubwo ko mu gihe icyo gitangazamakuru kitazayubahiriza aribwo yagana izindi nzira z’ubutabera.
Igihe.com yari ihagarariwe n’umwe mu bakozi bayo nabo batahise bagira icyo batangaza kuri iyi myanzuro y’uru rwego.
Sandra Teta wabaye Miss SFB (CEB ubu) mu 2011 yari yatse indishyi za miliyoni 40 kuko ngo yasebejwe bikomeye bikaba ari ibintu bizamutera igihombo mu bikorwa bye.
RMC yanzuye ko uyu mukobwa yasebejwe mu nkuru yaciye ku Igihe.com kandi ko nta bunyamwuga bwari buyirimo, itegeka ko Igihe.com isaba imbabazi mu nyandiko Sandra Teta kandi igacishwa muri iki kinyamakuru cyamusebeje.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
18 Comments
Abonye ayo yishyura Nkusi.
Imana irebera imbwa ntihumbya
Sandra yiboneye cash yiturije
nanjye mwanyanditseho nkirira amafaranga se
Erega tangazamakuru ryacu ryandika, nta bunyamwuga rifte kandi n’inkuru bandika usanga akenshi ari ibitekerezo byabo aho kuba inkuru bagiye gutara. Ariko hari ibinyamakuru bitanga inkuru nziza nk’imvaho n’ibindi bitubwira ibyabereye hirya no hino mu ntara kandi bifitiye abanyarwanda twese akamaro
Ya yandi yari yarafungiwe ayabonye atarushye. Harya ngo ubundi icyo apfa na Igihe.com ngo ni iki?
uti dufaranga ni duke kabisa. Nta n’ubwo ageze ku ya Nkusi, ubuse RMC iyo wenda ibaca icumi cg cumi n’eshantu.
Haha abnye inyushyu da Igihe.com kiragahoraho niko sandra yavuze bakuye aho umwami yakuye busyete!!! Hhhhhhhhh nubwo igihe cyakosheje ark ibyo cyavuze byose nibyo uriya mukobwa yikorera!!
inkuru kuri yegob.com iriho ku batarayisomye
Ibi bizatuma abitwa abanyamakuru badapfa kwandika ibyo bishakiye. Good.
ni byiza rwose ,ahubwo ayo ni make kuko iriya nkuru ni ubutindi gusa ,njye nayisomye ndumirwa,nsubiyeho ngo ndebe comments nsanga bayisibye, wowe witwa sabin wayanditse ebana nta mugabo ukurimo, njye nari umukobwa w inshuti yawe nahita nkubenga ako kanya, ntasoni? ugomba kuba uri umuntu ubabaye ufite umutima ushaririye kuko ntahandi biriya byava atari muri sad person,u’re an extremely sad person and u wish others 2 be in the same state,that’s why u cooked that story,njye ndababaye kubona murubyiruko harimo abantu bameze nkawe kabisa,ishyarii ryamaze umutima.
rata Sandra Teta songa mbele,watasema watacoka, this is so little ,the bigger false story is yet to come cos that’s how them haters work,ibi ntaho bitandukanira na racism yazanwe n abazungu, kuko bahimbira abirabura ububi batagira kugirango nabo ubwabo biyange,iyi ni imico ya satani,rwose wamunyamakuru we sinkwise imbwa muburyo bwo kugutuka,ahubwo mbikwise mu buryo by igisobanuro k ibyo wanditse kuri uyu mwana, kereka abantu mbwa nibo bonyine bakwandika ibi kabisa
Ni byo najye nari narafashe uriya mukobwa nk ibandi ,sibyiza gutanganza ibintu utahagazeho,byitwa gusebanya ubigambiriye ahubwo uwo mwana azi ubwenge,kandi ngirango abahaye isomo nyaryo,ibi nibyo bita kwihesha agaciro.
Yampayinka Muzee eh ngo miliyoni 4 z’u rwanda nibamusabe Imbabazi bakore inkuru ivuguruza iya mbere.
abanyamakuru bagira ubusutwa bwinshi reka bayabace nubundi teta yifitiye ubukene bwinshi
Sha oya nibyo rwose nibajye babakosora yenda bazisubiraho,naho ubundi rwose uno munsi usanga basa nabanyamwuga ejo ugasanga barasa n,abashumba ejobundi….ariko rero ntibageza kumirasire.com,bo rwose biyandikira ibyo bariwemo,ibyo bifuza n,ibyo barose…
Kudakubita imbwa byorora imisega. RMC yagombye gutangira gufatira ibinyamakuru ibihano bihambaye kuko iyo urebye zimwe mu nkuru wibaza niba abazanditse bagira ikinyabupfura, bararezwe cyangwa se hari ubunyangamugayo bubarangwaho. Ndababwiza ukuri nimudakurikiranira hafi ngo mubacire akanyafu ngo mubagorore muraba muri kurera ba Ngeze Hassan, ni uko bitangira.
hahahahah umva kocooooo mugomba kumenya umwuga ubatunze si non biraza kuba twibarangure Teta rwose bravo barakurenganyije reka babiryozwe
nundi wese uzahirahirahira yandika ubuzima bw’umuntu amenyeko hari inkoni ziryana.ikindi nakongeraho nuko uriya ngo ni nkusi ari arubebe yashatse gufata ku bintu baramuhakanira ahitamo kujya muri police kandi iyo biza kuaba koko ari kuri teta ntaba yaravuye muri police
gusa amakuru nfite nuko harimo anketi ngo barebe niba nta ruswa yatanzwe na Nkusi nibasanga harimo amanyanga nawe azajya aho teta yarari
n’umupolici bakoranye
mwitonde burya si buno di
Teta ni umugabo. Arakoze kabisa, aduciriye agacyaho. Bajye bicara bakoronge umuntu, ngo ni ubwisanzure bw’itangazamakuru? byabaye ubuswa bubuzuye se? Ese ubundi aho yakuye imodoka birabareba? Amatiku gusa! Ubundi ko mbona wagira ngo bari bababajwe nuko Teta yatandukanye Prince, abasezeranye mu mategeko bo ntibatandukana? Sha muzongere. Namwe mubare miliyoni 4, muzimuhe, mwumve ikiguzi cy’ubuswa ukuntu gihenda.
ngo ntibanditse mu kinyamakuru umwuga akora,utawuzi se ninde ,bavuga amafaranga arimo God se ntibavugaga nimpamvu yayamugurije nicyo yari agiye kuyakoresha ?Jye rwose musabiye miriyoni 40 kuko byamwangirije izina kuzongera gufatisha bizamugora.Teta sorry rata and very sorry.
Nange rwose nanga umuco mubi wo gusebanya. Uwanditse iriya nkuru bigaragara neza ko yari yatumwe guhindanya isura y’iriya nkumi ku nyungu zitazwi. Niba anitwara nabi (kandi twese nta mutagatifu uturimo) ariya si amagambo yo kwandika mu kinyamakuru: ngo akunda kumanika akaguru, ngo ahumurirwa n’abasore…!! A bit of professionalism please.
Comments are closed.