Ubudage bushobora guhagarikira inkunga EAC kubera u Burundi
Ubudage buri ku mwanya wa kabiri mu gufasha Umuryango wibihugu by’Africa by’Uburasirazuba (EAC) bwavuze ko bugiye guhagarika inkunga byahaga ibi bihugu niba bititandukanyije n’u Burundi.
Kiriya gihugu gikize kurusha ibindi mu burayi kiravuga ko iyi nkunga kizayihagarika kubera ko Pierre Nkurunziza yishe itegeko nshinga n’amasezerano y’Arusha akemera kwiyamamariza kongera kuyobora u Burundi.
Ikinyamakuru the Eastern African kivuga ko bamwe mu badepite bagize Inteko ishinga amategeko ya EAC yitwa EALA, bemeza ko ikigo GIZ cyo mu Budage gitera inkunga ibi bihugu mu mishinga yabyo cyasabye ko EAC yitandukanya n’u Burundi niba idashaka ko nayo ihagarikirwa inkunga.
Umuvugizi wa GIZ yagize ati: “Twe ntabwo dutanga inkunga ahubwo dushyira mu bikorwa ibyo Leta y’u Budage isaba mu gutanga inkunga yayo.”
Kubera iki gitutu, Leta z’u Rwanda, Uganda, Kenya na Tanzania zifite amahitamo abiri: Kuvana u Burundi mu muryango w’ibi bihugu (bisaba kubyumvikanaho bose) cyangwa se kwishakamo amafaranga yazatuma imishinga yabo igerwaho uwo muterankunga adakenewe.
Uyu mwaka ingengo y’imari ya EAC yagabanutseho 13%, ni agera kuri miliyoni 113$.
Peter Kiguta ushinzwe ubucuruzi na za gasutamo muri EAC avuga ko iri ari ihurizo rikomeye kuko risaba ko ibi bihugu bibyemeranywaho hatavuyemo n’umwe.
Kugeza ubu ibihugu by’Ububiligi, Denmark, UK, Finland, u Bufaransa, Norvege, Sweden, Umuryango w’ibihugu by’Uburayi, Canada n’Ubuyapani nibyo bitera inkunga EAC.
Urebye uruhare u Budage bufite mu byemezo bifatirwa mu Muryango w’ibihugu by’Uburayi, wakeka ko hari ibindi bihugu bizashyira igitutu kuri EAC ngo ikure u Burundi muriyo.
Umwe mu mishinga yazahara ni uw’amashanyarazi angana na 220KW yagombaga kuva mu Rwanda yerekeza Burundi akaba ari igice cy’umushinga munini w’amashanyarazi ufite ingengo y’imari ya miliyoni $390 ugomba guhuza Kenya, Uganda, Rwanda, Burundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.
Umurongo w’amashanyarazi wa kilometero 143 uzava mu Rwanda ugana Gitega mu Burundi wari uteganyirijwe miliyoni $42 .
Aya mafaranga yari gutangwa na Banki y’Abadage yitwa KfW bank(yari gutanga angana na miliyoni 22$) hamwe na EU yari gutanga miliyoni 18$.
Aya mahanga atera inkunga ntiyishimiye kwiyamamaza kwa Perezida Nkurunziza n’ingaruka byateje harimo n’imfu z’abanatu no guhunga kw’ibihumbi.
Amahanga kandi yamaganye cyane iyicwa ry’abantu bakomeye barimo Lt Gen Adolphe Nshimirimana, Col Jean Bikomangu ndetse no kuraswa kw’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu Pierre Claver Mbonimpa byatanze isura mbi cyane ku Burundi n’akarere muri iki gihe.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
3 Comments
Aba baracyahagarika n’ayandi ko mbona usibye TZ ibindi bihugu byose intero ari imwe se?
Ko mbonye ibihugu byose byo muli EAC bizica itegekonshinga!! Reba RWANDA,BURUNDI,UGANDA,KENYA…..SUDAN,…. nzabandora
Niba uwishe itegeko nshinga avanwa muri EAC bivize ko hazasigaramo Tanzania yonyine! Mbiswa ra!
Comments are closed.