Digiqole ad

AZAM yashoye hafi miliyari 2 ihabwa shampionat y’u Rwanda

 AZAM yashoye hafi miliyari 2 ihabwa shampionat y’u Rwanda

Mu muhango wo gusinya kuri ubu bwumvikane kuri uyu wa mbere

FERWAFA na Sosiyete y’ubucuruzi yo muri Tanzania AZAM kuri uyu wa mbere bashyize umukono ku masezerano yemerera iki kigo gutera inkunga shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ku mafaranga miliyari imwe na miliyoni 700 azatangwa mu gihe cy’imyaka itanu. Shampionat ikazitwa AZAM Premier League.

Mu muhango wo gusinya kuri ubu bwumvikane kuri uyu wa mbere
Mu muhango wo gusinya kuri ubu bwumvikane kuri uyu wa mbere

FERWAFA ihagarariwe n’umuyobozi wayo Vincent de Gaulle Nzamwita na AZAM ihagarariwe n’ushinzwe imenyekanishabikorwa  Rhys Torrington nibo bemeranyijwe kuri aya masezerano nyuma y’aka kayabo AZAM yashoyemo

Ku ikubitiro, AZAM ngo izatanga miliyoni 256 z’amanyarwana ku mwaka wa mbere, mu yindi myaka ine izajya itanga amadorali ya amerika ibihumbi Magana atanu buri mwaka.

AZAM izaba ifite uburenganzira ku mikino ya shampionat y’ikiciro cya mbere, uburenganzira ku izina ndetse n’uburenganzira ku mashusho y’imikino ya shampionat.

Nzamwita uyobora FERWAFA yavuze ko shampiyona y’umwaka utaha izakinwa n’amakipe 16, arimo 12 yasigaye mu cyiciro cya mbere nyuma ya shampiyona iheruka, hakaza abiri yazamutse aturutse mu cyiciro cya kabiri, mu gihe andi abiri azemezwa n’inteko rusange yo ku itariki 29 na 30 uku kwezi kwa Kanama 2015.

Shampionat y’ikiciro cya mbere yari igiye kumara imyaka ibiri nta muterankunga nyuma y’uko BRALIRWA ihagaritse amasezerano yari ifitenye na FERWAFA biciye mu kinyobwa cya Turbo.

UM– USEKE.RW

9 Comments

  • De Gaule, izo ni cash!!!

  • Sha ayo Mafranga ni mumenya aho yarigitiye muza mbaze …kko maze kubona yuko iyo havuzwe kwihesha agaciro biso banura kwihesha urubwa kko kurubu umupira wamagaru ntiwakwongeye guhura nibibazo ..abasifuzi kudahembwa byo soko yaruswa ….leta nayo itubabarire igabanye imisanzu yayo yandavahe ndajyahe..kdi icyi nicyo gihe cya Degore kutugaragariza yuko burya bwose arumugabo aya mafranga azayakoreshe neza nubwo njye ntamwizeye Imana Ibyoroshye..!!!

  • Degaulle aragistinze cyumutwe kabisa…….ndagushimye cyane komereza ahooooo urumuntu wumugabo

  • Ubwo Degaule abonye amafranga ni byiza arakoze. Ariko yibuke ko amafranga atariyo yonyine azatuma umupira wacu uzamuka, kuko arebye nabi ahubwo yawurangiza.Uzandebere uko bizagenda Degaule nakomeza kugira ya maranga mutima ye yo kumva ko uretse ikipe afana ariyo ya APR Fc , ariyo igomba gutsinda no gutwara igikombe yonyine, bizawurangiza da! tutibagiwe na ka ruswa kazazamuka.

  • Conglatulation Mr NZAMWITA Degaule!well done

  • byiza cyane byibura mu rwanda twagira umuterankunga ushoboye maze amakipe gahanganira agatubutse dore ko nako kaba gakenewe

  • eh bwana waca waseme we fanya kazi tuu, n akiisha wanungunike…..felicitations, ariko byose bigomb a nokugera ku mavubi kandi akitwara neza nibyo byagukuraho icyasha

  • sha noneho De Gaule agiye kuba nka nkurunziza ntago akivuye kubutegetsi ubwo hajemo akantu….byari akaduruvayo bakicira isazi mumaso none ubwo Azam imennyemo akantu baraje bamarane bagende babyibuhe basohore ababangamye…Mbese Imana Itabare kbsa…kurundi ruhande ni igikorwa cyiza tutabura gushimira Imana na azam group.

  • Degole uragikoze kabisa nurangize wishyure abasifuzi ntakindi ese abanyamakuru bazunguka iki muri iyi dossier?ndabona FERWAFA igiye gutera imbere kuko Groupe yabasore akoresha baracyafit amaraso kandi barakora bazi n’umuoira barimo Emery,Bonny,naba Fiacre ufite Ise wadutwaye muri CAN

Comments are closed.

en_USEnglish