Sunrise FC ku mukino wa nyuma w’Agaciro D.Fund itsinze Rayon Sports
Wari umukino wa 1/2 cy’igikombe cy’Agaciro Developement Fund wabereye kuri stade Amahoro. Rayon na Sunrise habuze ureba mu izamu ry’indi kugeza hitabajwe za Penaliti. Sunrise y’Intara y’uburasirazuba niyo yatsinze kuri penaliti 3-1 ya Rayon Sports iba ibonye itike iyerekeza ku mukino wa nyuma w’iki gikombe.
Uyu mukino wagaragayemo abakinnyi baqshya ba Rayon Sport nka Fabrice Kasereka bita Mutuyimana Moussa, na Niyonkuru Rajou baherutse kugura muri Kiyovu sports.
Aganira n’itangazamakuru, umutoza w’agateganyo wa Rayon sports, Habimana Sosthene yavuze ko batatsinzwe kuko bataramanyerana cyane ko ikipe ye yarimo abakinnyi bashya benshi.
Sosthene ati: “ibyo twabibye nibyo dusaruye. twakinnye n’ikipe nziza, muzi ko Sunrise ariyo yakuyemo AS Kigali, ni ikipe nziza cyane rwose, nyamara twe twaje dufite bamwe mu bakinnyi bafite umwitozo umwe cyangwa ibiri. icyo nabwira Jimmy (Mulisa) ni Felcitation kuko arantsinze kandi yarabikwiye.”
Jimmy Mulisa we yavuze ko ari ibyishimo bikomeye kuri we n’abakinnyi be kugera ku mukino wa nyuma ku nshuro ya mbere muri iri rushanwa.
Ati “uyu mukino watugoye, turacyabura abatsinda ibitego kuko twabonye amahirwe agenda apfushwa ubusa. icy’ingenzi gusa nuko dutsinze, turashima imana. umukino wa nyuma uradutegereje, tugiye kwitegura neza kuko urugendo rukomeye rurakomeje”
Rayon sports yabanjemo:
Ndayishimiye Jean Luc Bakame
Rukundo JMV
Eric Irambona
Niyonkuru Vivien
Manzi Thierry
Niyonzima Olivier Sefu
Mutuyimana Moussa
Uwayezu Bernard
Kwizera Pierro
Imanishimwe Emmanuel
Onyeka Augustin
Sunrise babanjemo:
Saka Robert
Serumoga Ally
Ishimwe Issa Zapi
Mushimiyimana Regis
Usanase Francois
Aru Alexis Richard
Uzabakiriho Hamadi
Segawa Mike
Moussa Ally
Niyibizi Vedaste
Bunani Jean D’amour
UM– USEKE.RW
2 Comments
Ab Rayon bazira urusaku rwabo no jutanenya ko bakennye, ngo bamennye icyiciro bishyiramo!!
Rayonsport mutwitege. Ndakeka ko n’ubwo gutsinda uyu mukino bitari bibi, ariko ntiyari yo ntego. Ikipe yacu yari igiye gusenyuka, iyo hatajyaho indi komite nshya, mureke bubake rero, bakore ikipe, abakinnyi bamenyerane, ubundi uzirebere. Bafana muzambwira.Burya ikipe, gukina ni imyitozo, naho rayon yacu uretse ubwitange bwa buri mukinnyi ku giti cye, nta myitozo, umutoza ntawe, rwose murabona abakinnyi bahurira ku kibuga ku munsi wa match, bagakina n’agakipe kamaranye umwaka wose kaba hamwe, yewe n’aho kaba koroshye gate, ntabwo bapfa ku kava imbere. None se hari igitego kinjiye mu igoli ryacu? Ni icyerekana ko ikipe ikomeye rero.
Comments are closed.