Kigali: Inzira y’abanyamaguru gusa yatangiye kubahirizwa
Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru ku muhanda wagizwe uw’abanyamaguru gusa mu mujyi wa Kigali hari hashyizwe ibyapa bibuza gukoza, ibibiza guhagarara aha n’aha ndetse n’ibitegeka guhindura icyerekezo. Mu gitondo cya none abapolisi bagaragaye ahabujijwe kunyurwa n’binyabiziga mu rwego rwo gushyira mu ngiro iki cyemezo cy’Umujyi wa Kigali.
Abagenzi ba mbere baganiriye n’Umuseke bavuze ko iki ari icyemezo kiza kuri bo, gusa abacuruzi bo kuri uyu muhanda bo bavuga ko bitabashimishije kuko usibye kuba bibangamiye inyungu zabo ari n’icyemezo Umujyi wa Kigali wafashe utabagishije inama.
Felix Nkurayija ari mu ba mbere baciye muri iyi nzira ahagana saa kumu n’imwe n’igice z’igitondo, yahahuriye n’Umunyamakuru w’Umuseke, amubwira ko kuri we abona iki cyemezo cyari gikwoye ngo abanyamaguru bisanzure mu mujyi wabo.
Ati “Ni ibintu byiza, ubu nibura umuntu arabona aho anyura agakandagira yosanzuye nta mubyigano. Ni icyemezo kije gikwiye.”
Mu kiganiro Umujyi wa Kigali wahaye abanyamakuru kuri iki cyumweru batangaje ko nta mpungenge abafite ibikorwa by’ubucuruzi aha bakwiye kugira kuko bazajya bakoresha umuhanda wo munsi y’uyu wo wemewe kunyurwamo n’imodoka.
Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW
28 Comments
Niko bigenda burya impinduka zitonda abantu ariko nyuma bakamenyera. Abacuruzi nabo bazige kutareba inyungu zabo gusa buri gihe. Leta irebera bose!
Yewe muradukoze gusa. Boss yakoreshaga abakozi 120 muri iki gitondo adukoresheje inama atubwira ko arasigarana abakozi 20 gusa abandi twese agiye kuduha amabaruwa adushyira muri chomage technique gusa ngo nabona ibintu bigenda azajya aduhamagara buhoro buhoro. Ibaze nawe imiryango twari dutunze. Imana iraruzi.
wasobanura neza impamvu boss ahisemo gusigarana abantu 20 mu 100 , kuko kuvuga ngo umuhanda utageze kuri kilimotero wahagaze , sinzi aho byahirira no guhagarika abakozi bangana gutyo, wagasobanuye neza ukanahuze ibi byemezo byombi byafashwe, bitabaye ibyo byaba ari amazimwe cg kwitiranya ibintu
Iki cyemezo ni kizima kabsa kiranyibutsa umunsi umwe natemberaga mu Buholandi nkasanga umuhanda mugari ari uwabanyamaguru gusa, ibi bigaragaza amajyambere uujyi wa Kigali utera buri gihe, turashima cyane Police ishyira mu gikorwa gucunga umutekano w’imihanda n”Aabanyarwanda muri rusange ndetse n’Umujyi wa Kigali wafashe iki cyemezo.
ahaa … wowe uragereranya Ubuholandi n’Urwanda! Bihuriye he se? Abakozi bagiye gusezererwa, amaduka afunge imiryango,… Mu Buholandi iyo udafite akazi leta iragufasha, ino se … bariya bashomeri bariya bacuruzi babaye abande? Tubanze tugere ku rwego rwa Nairobi, iby’ Ubuholandi bizaba biza.
Iki cyemezo nticyari gikenewe. Kgli ni umujyi utaragira abantu benshi. Ikindi ndabona kumpande hari ahabanyamaguru.ikindi hariya si centre comercial. Gusa, reka tuzarebe icyo bizatanga. Nanjye uwahanyuza, nkaniyicariramo
THIS WAS NOT NECESSARY AT ALL
Ohhh my sweet Rwandaaaaa
Uracyeye cyannneeee
Kurusha za America
Ndabyishimiyeeeeeeeee
Festival nukuzitegurira muruko kayira vuba nkibindi bihugu byibihangange
Hjärtat Rwanda jag saknar dig!!!!
Wacya ute nta mazi.
Iki cyemezo nikiza cyane, abo barigusakuza ngo imodoka, nibangahe batunze imodoka muri uwo mugi? Kuki igihe cyose ubuyobozi bufashe icyemezo benshi batabyishimira? buriya abo bose birirwa basakuza ngo bazafunga, cg ngo bagiye kubura akazi, ese ako gace gato k’umuhanda, niko bakoragamo bose?
Ese ako kazi kakorerwaga aho kagiye kubura ni akahe? Tujye tureba inyungu rusange turke kwireba ubwacu, kuko ayo maranga mutima no kwikunda, nibyo byatumye u Rwanda ruca mu mwijima! Abafashe icyo cyemezo, ninabo batunze ahanini imodoka muri uwo mugi, nibo icyo cyemezo cyari kugiraho ingaruka! Ahubwo wenda mwari gusaba, noneho hashyirwemo imbaraga kwagura indi mihanda, ndetse noguhanga indi izafasha kubanya umuvundo w’imodoka ujya ugaragara mu masaha amwe namwe! Naho ubundi, umugi ushakishe ahandi uzagura cyane, kugira ngo haboneke naho bazajya bakorera ibirori, nko k’umunzi wo kwibohora, aho kubikorera igihe cyose muri stade, ahandi hari les places publiques bien faites, aho abantu benshi bahurira! ikindi bashyiramo imbaraga, guhanga za parcs mumugi, ndavuga ubustani rusange aho abantu baruhukira, baganirira, maze bashyirmo n’intebe, wenda bakora kuburyo muri buri murenge habamo ubwo bustani rusange
Hanyuma se kiriya ndeba ni iki? (photo ibanza) ni ingorofani se? hanyuma se ingorofani yo si ikinyabiziga uretse ko cyo bitewe n’imiterere yacyo,cyo cyaba cyemerewe.
Kereka niba iwanyu mukibonamo ikinyabiziga…uzagitege kigutware!!
iki kemezo kizatuma abanyamaguru bisanzura nange ndaza gutembererayo ndore uko bimeze.
@kagabo: Kuki dukunda byacitse? Abantu bagiye gufunga amaduka se imodoka nizo zabaguriraga? Ariko abo banyarwanda batajya basohoka mu modoka, bagura bari mu modoka… ni bande, babahe? Ese ubundi i Kgl ni bangahe batunze imodoka? Muzanyurwa n’iki?
Nta Mugi utagira igice cy’abanyamaguru kw’isi hose birahaba abatabyishimiye nuko ntayindi migi bazi ahari abavuga ngo akazi sinemeranywa nabo kuko abo bacuruzi bahahirwa n’abaturage none se ahubwo abanyamagaru ko ariho bagiye kuba benshi sibwo ayo ma magasins azajya asurwa byoroshye abazengurukaga babuze aho basiga amamodoka Ubu bizoroha.ntimugapinge mutabonye ingaruka akajagari k’imodoka na moto ninde katateraga ikibazo?
@ naziwsko uri umuntu wu umugabo kweli. ibyo uvuga nibyo kuko abafashe nibo batunze imodoka cyane. yewe na minister azajya ajya muri Bk ni igitsi. naho abavuga ko kiriya cyemezo kitari ngombwa abenshi nta nigare bagira.
abafita ubumuga batabasha kugenda,bifashishaga ibinyabiziga,ubwo duciwe muri izonzira!
Ndabishimye pe! nangesinkunda kunjyamumurwa kubera akavuyo kimodoka nyishi ndazakunjya njyayo ok rwose sawa!
Singaye icyemezo cyafashwe ariko byari kurushaho kuba byiza iyo hafungwa umwe mi mihanda ya quartier mateus cyangwa se quartier commerical. Icyo gihe cyari kuba ari icyemezo kiri strategique. Naho ubundi ntacyo bitwaye kugabanya imodoka mu mujyi wa Kigali.
Abashimye na bagize uruhare mwiki gikorwa muri abagabo.
Abakigaye na batakifuza murabiterwa ni nzigo mufitiye leta y’ubumwe ku mpamvu zanyu bwite.
Cg se nanone mukabiterwa nu bumenyi bukeya bubarimo muri mwe mwabigaye ni nde waba yarageze mu mijyi iteye imbere ??? Mubaye mwarahageze nti byari kuba bishya kuri mwe pole sana !!!
Ubutaha haraza kubakwa bande cg lane(igisate cyu muhanda) ya Bus nyuma hubakwe ni nzira ya magare gutyo gutyoooo turushuho kwihesha agaciro dutunganya u Rwatubyaye.
Uwanga yiyahure.
RPF oyeeeeee
Inkotanyi oyeeeee
H.E Paul K. Ndagukunda nzakugwa inyuma urasobanutse
ibi ni byiza kbs, kwanza njye nta n imodoka mfite ark ni byiza harisanzuye, abantu abrabanza bagapinga ark nyuma iyo babonye ingaruka zabyo nziza bahita bavuga ngo:”uziko koko bya bintu byari bikenewe”
hmmm abo bavuga ko bagiye kubura akazi, njye suko mbibona .
ahubwo ndabona abacuruzi bagiye gutanga akazi kubazajya batwaza aba client ibyo baguze kugera muma parking imodoka zabo ziparitsemo
Natwe mu mujyi wa Musanze aya majambere atugereho. Ni byiza rwose!
Ariko abanyarwanda tuzaca akenge ryari? Abo mbona ngo muri gushima uku gukumira imodokari mubyukuri muzi impamvu yabyo? Ngo ni rubanda igirirwa ! Ndabasetse…….
Abari i Kigali mutubwire. abapakira cyangwa bapakurura ibintu hariya bazabyikorera .. cg?
Ariko rwose mutubwize ukuri. Iriya nyubako itubujije epfo na ruguru ngo tugendeshe amaguru ni iya Makuza koko? Ahaa, ntasanzwe.
Hummmm
‘’Les chiens aboient la caravane passe !!!! ‘’ kandi ntwe uburana n’umuhamba…..
Meya ibisobanuro yatanze, ngo ni ukubuza abantu kubyigana n’imodoka???? Aho hose abanyamaguru tunyura se ntitugenda duhura nazo!!!???
Ahubwo ubanza byaba byiza imodoka zikumiriwe à l’entée de la ville, nibyo byaba bifite igisobanuo nyacyo ko abanyamaguru batazongera kubyigana n’imodoka….. naho ubundi, niba hari imihanda izajya unyuzwamo imodoka, ni hahandi zizahaba nyinshi, kandi n’umunyamaguru azhura nzo!!!!
Ubwo hazaba imihanda y’abanyamagur n‘imihanda yagenewe imodoka gusa????
This is decision for no reason,nimwubaka amazu nkaya cg iterambere nkiri mujye mutenganya nuburyo abaturange batambuka kuko si bose batambukana ibyabo mu ntoki batekanye!!!!!! Its middle of commercial area banks retails, shop, think about it.lol
Comments are closed.