Digiqole ad

Kagere afite ikizere cyo kujya hanze gukina nk’uwabigize umwuga

Umukinnyi Kagere Meddie rutahizamu w’Amavubi afite ikizere cyo kujya hanze y’u Rwanda gukina umupira nk’uwabigize umwuga, nyuma y’ogeregezwa yavuyemo mu gihugu cy’Afurika y’Epfo uyu mu kinnyi nta kipe abarizwamo.

Umukinnyi Kagere Meddie ku mukino w'Amavubi na Mali (Photo UM-- USEKE Muzogeye)

Umukinnyi Kagere Meddie ku mukino w’Amavubi na Mali (Photo UM– USEKE Muzogeye)

Mu kiganiro Kagere yagiranye na Times Sport yagize ati “Urugendo rwanjye muri Afrika y’Epfo rwagenze neza cyane ubu ntegere je igisubizo kandi ndumva nizeye umuntu unshinzwe (Agent) ubu ari kunshakira ikipe nzima nakinira umwaka utaha wa shampionna.”

Meddie afite ikizere kinshi cyo guhamagarwa n’ikipe ya Mpumalanga Black yakoreyemo igeragezwa.

Yagize ati “Igeragezwa nakoreye muri Afrika y’epfo mu ikipe ya Mpumalanga Black Aces nirigenda neza niho nzagana kuko njye ndumva nifuza gukina hanze y’u Rwanda ahantu haba ruhago y’ababigize umwuga kandi nibyanga nzashaka ikipe hano mu Rwanda.”

Hari amakuru akomeza kunugwanugwa ko ikipe ya Rayon Sports ikomeje urugamba rwo gushakisha Meddie.

Ariko Meddie yatangaje ko azakinira ikipe yo mu Rwanda amahirwe yo kujya gukina hanze atabonetse.

Kagere ati“Nabwiye Rayon Sports kwitonda kuko nanjye ntegereje igisubizo kuva muri Afrika y’Epfo kandi ku giti cyanjye numva nifuza kujya muri Afrika y’Epfo kuko bafite umupira wateye imbere kandi banahemba neza”

Kagere yagarutse muri Police FC nyuma yo kuva mu ikipe ya Bidvest Wits yo muri Tunisia, aho byasaga n’aho amahirwe atamusekeye.

Mu ikipe ya Police FC Meddie ayimazemo imyaka itatu akaba yarayitsindiye ibitego 38, ikindi ni nawe mukinnyi umaze gutsindira Amavubi ibitego byinshi uyu mwaka aho yatsinze ibite 3 mu mikino iheruka.

Amakipe nka Mukura Victory Sport, Atraco FC (yasenyutse ubu itakibarizwa muri Shampiyona yo mu Rwanda), Kiyovu Sports na Polisi Fc niyo makipe Kagere yazengurutse.

JD Nsengiyumva Inzaghi

UM– USEKE.RW

en_USEnglish