Digiqole ad

Umugabo n’umugore iyo batanganya uburenganzira bigira ingaruka – Kanakuze

 Umugabo n’umugore iyo batanganya uburenganzira bigira ingaruka – Kanakuze

Kanakuze umuyobozi wa Pro-femme twese hamwe

Kuri uyu wa gatanu tariki 21/8/2015 mu nteko rusange  yahuje  abanyamuryango b’impuzamiryango Pro-femme twese hamwe , uyu muryango watangaje ko  ushima intambwe igaragara wateye mu kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzane mu muryango nyarwanda, umuyobozi wawo Kanakuze Jean d’Arc avuka ko iyo umugore n’umugabo batanganya uburenganzira bigira ingaruka mbi mu muryango.

Kanakuze umuyobozi wa Pro-femme twese hamwe
Kanakuze umuyobozi wa Pro-femme twese hamwe

Iyi nteko yahuje abanyamuryango b’impuzamiryango zigera kuri 61 mu rwego rwo kurebera hamwe ibyo bazeho ndetse banarusheho guterimbere mu gukora ubuvugizi ku bijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzane mu muryango nyarwanda.

Anonciata Mukayiranga umunyamabanga w’umuryango Nzambazamariya Veneranda, yavuze ko ashima intambwe bateye mu kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugore n’umugabo ku bufatane na Pro-femme twese hamwe.

Yagize ati “Ubu umugore n’umugabo basezerana mu rukiko ndetse bombi bagahabwa uburenganzira bungana yaba ku mitungo cyangwa ku bindi … ni  50% kuri 50%, rero njyewe  mbona nta muntu ukirengana yaba umugore cyangwa umugabo.”

Mukayiranga yakomeje avuga ko aho Leta itabasha kureba bo bahari kandi biteguye gukora ubuvugizi ku kintu cyose kitagenda neza mu muryango nyarwanda.

Uyu muryango uvuga ko intambwe bateye igaragarira umuntu wese ndetse n’amahanga aho u Rwanda ari rwo gihugu cya mbere ku isi, kigaragara ko ihame ry’uburinganire ryimakajwe kurenza ibindi bihugu.

Kanakuze Jeanne d’Arc umuyobozi wa Pro-femme twese hamwe yavuze ko uruhare bagize rwatumye umugore agira ijambo muri iki gihugu kandi abaturarwanda bose bemera ko umugore afite uruhare mu guteza imbere u Rwanda.

Yagize ati “Abanyamuryango b’impuzamiryango uruhare bagize ni ntagereranwa, rero uyu munsi twahuye kugira ngo turebe ibikorwa nyamukuru dupfunditseho nk’abanyamuryango bagize impuzamiryango, dukomeze kwerekeza mu cyerekezo kimwe kugira ngo twihute kandi dukomeze kugaragaza uruhare rwacu mu iterambere ry’Abanyarwanda, by’umwihariko ry’Abanyarwandakazi.”

Kanakuze  yakomeje avuga ko nubwo uburinganire n’ubwuzuzanye bugenda butera imbere, ngo ntiyavuga ko byagezweho 100% ku mutungo cyagwa ku butaka.

Gusa icyo Pro-femme ikora ngo ni ubuvugizi, ikumvikanisha ko umugore n’umugabo, umwana w’umukobwa n’umuhungu iyo badafite uburenganzira bungana hari ingaruka zivukamo.

Ati “Bamwe mu muryango nyarwanda bagenda babyumva kuko nta kundi byagenda umugabo n’umugore bagomba kugira uburenganzira bungana.”

Umuryango Pro-femme Twese hamwe umaze imyaka 22 ushinzwe, ukaba uvuga ko hari byinshi bamaze kugeraho ku bijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye, kugeza ubu Pro-femme twese hamwe ifite impuzamiryango zigera kuri 61.

Abanyamuryango mpuzamiryango ba Pro-femme twese hamwe.
Abanyamuryango mpuzamiryango ba Pro-femme twese hamwe.
Mu nama abo mu muryango Nzambazamariya Veneranda
Mu nama abo mu muryango Nzambazamariya Veneranda
Marie Immaculee nawe yari yabyitabiriye
Marie Immaculee nawe yari yabyitabiriye
Abanyamuryango b'impuzamiryango ba Pro-femme twese hamwe
Abanyamuryango b’impuzamiryango ba Pro-femme twese hamwe
Mu nama y'abanyamuryango
Mu nama y’abanyamuryango

Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish