Ibibazo bya Africa nta wundi ubifitiye igisubizo uretse Abanyafurika – Kagame
Mu nama mpuzamahanga yiga kuri Demokarasi n’Iterambere ry’Igihugu bya Africa, hagendewe ku murage wasizwe na Meles Zenawi wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Perezida Kagame yashimye ubutwari bwa Zenawi, ndetse asaba Abanyafruka kuba umuti w’ibibazo umugabane wabo ufite.
Iyi nama yiswe The Meles Zenawi Symposium on Develipment, yabereye i Kigali kuri uyu wa gatanu tariki 21 Kanama, ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti “Leta igendera kuri Demokarasi n’Iterambere“.
Perezida Kagame wari kumwe na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn na Visi Perezida wa Ghana, Kwesi Amissah -Arthur, afungura inama yavuzeko Meles Zenawi yakundaga abaturage be, ndetse ngo yari ikitegererezo kuva urugamba rwo kubohora u Rwanda rutangiye na nyuma yaho.
Perezida Kagame yavuze ko Meles Zenawi yahisemo guteza imbere abaturage be aho guhitamo abaterankunga, ndetse ngo inzira y’iterambere yahitiyemo Ethiopia ni yo mpamvu ubu ari ikitegererezo kuri Africa.
Yasabye abatuye Africa gukorana imbaraga kugira ngo bikemurire ibibazo byugarije uyu mugabane, kandi ngo nta wundi uzava ahandi akaza kubikemura.
Yagize ati “Ibibazo dufite ubu biradusaba guhangana nabyo twivuye inyuma ndetse no kwihangana gukomeye.”
Perezida Kagame yavuze ko Demokarasi isobanurwa bitewe n’inyungu za bamwe kugira ngo Africa ikomeze gukandamizwa, ndetse ngo bamwe ntibajya bemera intambwe Africa itera muri Demokarasi.
Ikiganiro cyabimburiye ibindi muri iyi nama ni icyiswe, ‘Leta no guhinduka kwa Africa‘ cyari kiyobowe na Perezida Paul Kagame, Minisitiri w’Intebe Hailemariam Desalegn na Visi Perezida Kwesi Amissah – Arthur, kibanze ahanini ku miyoborere muri Africa n’uburyo Leta igomba kwitwara mu kurengera inyungu z’abaturage.
Ijambo Demokarasi ryagarutsweho inshuro nyinshi barishakira ubusobanuro no kumenya niba muri Africa by’umwihariko u Rwanda, Ethiopia na Ghana, uburyo Leta zishyira mu bikorwa iyo demokarasi.
Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yavuze ko bo bumva Demokarasi nk’ihame ryo guha abaturage uruhare mu bibakorerwa no kubavana mu bukene.
Desalegn yavuze ko abantu benshi bashinja igihugu cye guhonyora uburenganzira bwa muntu, no guhohotera abanyamakuru, ariko avuga ko abo banyamakuru bakorana n’imitwe y’iterabwoba bafatwa abantu bagasakuza, ngo ariko ntibarebe ibikorwa byiza Leta ikorera abaturage benshi ibavana mu bukene.
Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yavuze ko igihugu cye gihanganye n’umwanzi ukomeye, uwo akaba ari ubukene gusa.
Visi Perezida wa Ghana, Kwesi Amissah yavuze ko Demokarasi nta mahame runaka igira, ahubwo ngo ishyirwa mu bikorwa bitewe n’ubwumvikane bw’abatuye igihugu.
Ibyo ngo bigaragarira mu matora, no kugena umubare wa manda za Perezida, ngo nta muntu wo hanze ukwiye kuza kubyivangamo.
Yavuze ko Africa iri mu rugendo rurerure rwo gutsimbataza demokarasi.
Ubwo Perezida Kagame yagira icyo avuga ku giterkerezo cy’umwe mu bitabiriye inama wavuye muri Nigeria, yibajije niba abayobozi babi baba muri Africa gusa.
Ati “Ese abayobozi batagira icyerekezo baba muri Afurika gusa? Leta mbi ntabwo ari izina rigomba guhabwa abadakora neza muri Afurika. Ibi bigomba kwitwa abadakora neza ku Isi hose. Indoto dufite n’intambara turwana biba n’ahandi hose. Ibi dushobora kubyifashisha mu kurwanya ubuyobozi bubi.”
Iyi nama yari yanitabiriwe na Mme Jeanette Kagame umugore wa Perezida Paul Kagame na Minisitiri w’Intebe wa Benin Lionel Zinsou, n’abandi banyacyubahiro banyuranye barimo aba Minisitiri, inararibonye muri Kaminuza ndetse na Dr Donald Kaberuka wayoboye Banki Nyafurika itsura Amajyambere BAD.
Ni igitekerezo cya Meles Zenawi, igimaje guhuriza hamwe abahanga ba Africa mu nama ngarukamwaka bakiga ku muti w’ibibazo biri mu miyoborere mu bihugu bya Africa.
Iyi nama yateguwe n’Umuryango wasizwe na Zenawi witwa Meles Zenawi Foundation ndetse na Banki nyafurika Itsura Amajyambere.
Mu 2009 Meles Zenawi yambitswe umudari w’umurinzi n’u Rwanda rumushimira uruhare yagize mu rugamba rwo kubohora igihugu. Nyuma Zenawi yitabye Imana tariki ya 20/08/2012 nyuma y’imyaka 17 yari amaze ku butegetsi muri Ethiopia.
Photos/A E Hatangimana/UM– USEKE
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
18 Comments
Abanyafrica ubwabo nibo bayitoba bnaga kubahiriza ibyo basinye.Iyo urahiye kubahiriza itegekonshinga warangiza ukaza kuritoba ubwo uba uteza Africa imbere?
Mwe musobanukiwe, intumbero y’iyi nama yari iyihe? Yari igenewe abanyamahanga? Cg mutubwire niba ari guhindura itegekonshinga.
Yariyo gukusanya ingufu kugirango turebe usibyeko M7, Kenyata ntabahageze muri make muri 2017 turi hagati nkururimi.
Les ennemis de l’Afrique se sont les Africains “Abanzi ba Afrika ni abanyafrika ubwabo” cyane cyane abategetsi bayo – Alpha Brondi.
Nanjye nemeranya nibyo uyu muhanzi yavuze. Bafite imvugo nziza ariko ibyo bakora ni nk’inyamaswa kandi bitinde bitebuke birangira nabi cyane. TIME WILL TELL !!!
Bimariyiki abanyarwanda?
Ndabona ibigarasha byashyugumbwe nimutuze ukuri kuri vugira ariko reka mbabaze iyo 2017 muhoro mutega abantu se kuza M7 cyangwa se Uhuru ntabwo byatubuza gukora icyidutez’imbere ntanumwe uzaduhitiramwo uko tubaho nk’abanyarwanda bakundu Rda. Mujyere ba uko libya gashaka buhacye yayisenye ibaye Somalia buri ntara ifite iyayo leta buri mudugudu ufite ingabo zawo sha abanyalibiya baricuza intwali y’afurica atakigarutse baramuhaye mujeli ziramurya.Nyakwigyendera yari yarabahe ubuzima umunyaburayi cyangwa se umunyamerica atagyira. Amafaranga buri kwezi atunga abashomeri n’abatishoboye umwana w’umuhungu ugejeje imyaka yubukure yahabwaga inzu na leta akava ku babyeyi amazi amashanyarazi n’ubuntu kwivuza ku buntu nta munyalibiya wabaga mu mahanga ashakisha ubuzima none uyu munsi bakwiy’imishwaro amahanga yose abandi baragwa mu nyanja bahunga ibyo byose kubera umwijuto wabo bica Muzehe intwali y’Afurika gashakabubacye abasenyey’igihugu nabagiye bamusanga arabamenesha ku mipaka ngo batamusanga ku meza arimwo kurya ibyo yavomye iwabo. Banyafurika igihe kirageze ngo dukomere ku bayobozi bashaka iterambere ry’afurika nukwigaranzura ba gashakabuhacye batwiba imitungo yacu bagashiraho n’agasuzuguro.
Mungu ibariki Rwanda na watu wake
Mungu ibariki Africa
@kotaniro , Wowe uvugango Libiya gashakabuhake yarayisenye ese bagenzi ba Kadafi bigeze bamurwanaho usibye Zuma na M7? Harya uwo wicaye mu Rugwiro barasa Kadafi yari kuruhe ruhande ntiyari kuruhande rwa Sarkozy?Gutukana nkabashumba mwita abantu ibigarasha ntabwo aru rugero rwiza muba mutanga ku Rwanda rwejo hazaza.Kuki mwibuka ko muri abanyafrica burigihe mu nyungu zanyu? ngo demokarasi yacu itandukanye niyabandi.Ese abafashe umuheto n’umwambi muri 1990 bavugaga ko baharanira demokarasi itandukanye niyabandi? cyangwa itangiye gutandukana aruko 2017 yegereje?
Kotaniro, akariro gake na feri nuwo wishyingikirije bashobora kozomumesa nka Kadafi ejobundi kuko atarushije ubutwari no gukomera Ba Mobutu na Mubarake wa Misiri.
@Kotaniro: Reka ba Minega batogote kuko nta kindi bashoboye kuko n’ibyakozwe ngo u Rwanda rube ruri aho ruri ubu si uko babishakaga, yewe nta n’uruhusa basabwe. Bareke bagumane iryo pfunwe kandi ntibizabuza u Rwanda gukomeza gutera imbere. Na Kagame banga ntarara adasinziriye kubera bo!
Ese ya Nama ikomeye cyane kuri Democracy izabera mu Rwanda ni iyi, cyangwa hari indi mu minsi iri imbere?
Twibere abanyetopiya nka Meles Zenawi iby’abanyarwanda biragoye.
Iyi ntumbero:Demokarasi n’Iterambere ry’Igihugu bya Africa yiyi nama kugendera kuri Zenawi bibeshye iyo bagendera kuri Mandela, cyngwa Senghor byari kurushaho kujyana.
@ Gatimba: Ariko ntimushobora kubaho mutica abantu? Amaraso yarabasajije ariko reka nkubwire: uwo uvuga ntabayeho kuko ushaka ko abaho kandi ntagusaba uburenganzira bwo kubaho wa mwicanyi we! Ntimuzi aho aba? Mwagiyeyo se mukareka gutogotera inyuma ya computer cyangwa phone mukava mu bugambo?
Pritt: Ese ubugambo washakaga kuvuga ni ubu cyangwa dutegereze ubundi ?
@Gatumwa: Kagame mufashe hasi dore ko wagirango hari abo bamuterereje. Naho niba guharanira inyungu ari icyaha, icyo cyaha isi yose iragikora! Waba udaharanira inyungu ukaba uharanira iki se ahubwo? Naho tugiye muri analyse/analysis ya ideology ya RPF, buri gihe yakoze ibintu ikurikije ibibazo bihari na context atari ukumira bunguri. Ingero ziruzuye, ntibitangiye ubu, nta n’aho bihuriye na 2017 yabaye obsession kuri wowe. Ku byerekeye Kadhaffi, icyo nibuka neza ni uko Kagame yavuze ko ashyigikiye ababuza abayobozi kwica abantu. Ntiyigeze na rimwe avuga ngo abantu basenye igihugu. Huge difference here. Ibindi byerekeye Lybia birekere ababizi kuko birakurenze kure kimwe n’uko nanjye bindenze.
Ntabwo dukeneye barusahurira munduru.Ubu icyo dukeneye n,itera mbere n,umutekano n,ubumwe bw,Abanyarwanda.no gukomeza guter,intabwe tujy,imbere.Mwishaka kuturangaza.
Muzi ko hari abantu bahora muri negatif gusa, aho gutekereza ibiduteza imbere ahubwo ugasanga bifuriza u rwanda ibibi mukumbuye amateka mabi cyangwa se murifuza ko twajya mbere? mureke dutuzeeee ahari umutekano byose bitrashoboka mwikagira Imana mwe.
Byari kumvikana neza iyo biba The Fred Rwigema Symposium on Democracy, tugatumira abo banyamahanga tukabigisha. Ibya Zenawi nabyo bigakorerwa iwabo.
Comments are closed.