Digiqole ad

Rubavu: Ikibazo cyo kubura irimbi kirabakomereye

 Rubavu: Ikibazo cyo kubura irimbi kirabakomereye

Mu murenge wa Rubavu mu karere ka Rubavu abahatuye barasaba ubuyobozi kubashakira aho bashyingura ababo kuko ubu cyabaye ikibazo gikomeye. Ubu ngo abantu barashyingura mu mirima ku bwumvikane na ba nyirayo maze ntibashyireho umusaraba kugira ngo nyirayo akomeze yihingire nta kibazo.

Rwanda map

Felicien Migambi utuye ku musozi wa Rubavu uri mu bimuwe mu ishyamba rya Gishwati avuga ko nta rimbi bafite.

Ati “Tumaze imyaka irenga itanu twimuriwe hano ariko ntabwo tweretswe aho twashyingura abacu, twumvikana n’umuntu ufite umurima akaguha ahantu hato ushyingura ariko akagutegeka kudashyiraho umusaraba kuko aba akeneye guhinga ahantu hatitwa mu irimbi.”

Aba baturage bavuga ko bibababaza kuba badafite aho bashyingura cyangwa gushyingura ababo mu buryo nk’ubwo mu mirima y’abandi bantu.

Mediatrice Uwimana wo mu kagari ka Gikombe umurenge wa Rubavu avuga ko bamaze igihe kinini basaba ubuyobozi kubashakira irimbi ariko butabumva kugeza ubu.

Jeremie Sinamenye Umyobozi w’Akarere ka Rubavu avuga ko iki kibazo bakizi kandi ko bari kurebera hamwe uburyo babona ahazashyirwa irimbi muri kariya gace.

Si mu murenge wa Rubavu gusa kuko na Cyanzarwe na Rugerero naho bavuga ko bafite icyo kibazo nabo bakaba basaba guhabwa irimbi rikwiriye.

Gushyingura mu Rwanda hari abatangiye kubibonamo ikibazo kuko uko abantu bapfa bagashyingurwa mu butaka batwara ubuso runaka kandi bugenda buba bunini uko iminsi ishira, nyamara ubuso bw’igihugu bwo ntibwiyongera.

Itegeko ubu ryemerera abantu gushyingura imibiri y’ababo bayitwitse bakabika ivu. Gusa imyumvire y’abanyarwanda kuri ubu buryo bushya bwo gushyingura ntiracengera, gusa uko iminsi ishira birashoboka ko abanyarwanda bazisanga aribwo buryo bukwiriye.

Patrick MAISHA
UM– USEKE.RW/Rubavu

2 Comments

  • Nubwo byaratinze kandi nibwo buryo buhendutse nko mu bihugu byateye Imbere nibwo buryo bakoresha ubundi se kureba imva utabona uyirimo byongera iki

  • Muri Bibiliya, baravuga ngo menya ko wavuye mu itaka kandi uzasubira mu itaka. Nta mpamvu yo gufata umwanya bubaka imva na” béton armé” nkaho uyishyinguwemo atazahinduka agataka. Dukwiye kureka izo nyubako, kugirango ahabonetse umwanya hashobore gukoreshwa igihe kirambye. Ubundi nyuma y’igihe runaka (10-15ans), aho bashyinguye hashobora kongera gukoreshwa,igihe tutarumva ko crémation ifite akamaro kuko iyo batwitse umurambo, uhinduka ivu ako kanya,aho gufata iyo myaka 10-15!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish