Balotelli yarokotse inkongi mu nzu ye mbere yo gutsinda Man United
Uyu rutahizamu yavanywe mu nzu ye ari muzima mu gihe yari imaze gufatwa n’inkongi y’umuriro, bikaba byarabaye mu ijoro ryo kuwa gatanu rishyira kuwa gatandatu amasaha make mbe yo gukina umukino na Manchester United.
Mu gihe cy’iminota 30 ikipe y’abazimya umuriro yari imaze kuzimya inzu ya Mario Balotelli, yari yafashwe n’inkongi bitewe n’ibintu byaka (feux d’ertifice) bari bagerageje gucanira mu nzu yabo bishimisha.
Balotelli wari kumwe n’inshuti ze enye, babashije kuvanwa mu nzu nta kibazo bahuye nacyo, bajya gucumbika ahandi.
Bukeye bwaho yakoze imyotozo nta kibazo, ndetse ntibyamubuza gutsinda ibitego bibiri wenyine muri bitandatu batsinze ikipe ya Manchester United mu mukino wakurikiyeho ku cyumweru.
Uyu rutahizamu w’imyaka 21, umutoza w’ikipe ya Manchester City Roberto Mancini, avuga ko yishimira ko imyitwarire ya Mario Balotelli igenda ihinduka ugereranyije na mbere.
Uyu mukinnyi w’umutariyani akaba azwiho imyitwarire idasanzwe, irangwamo amahane cyane, ndetse no kutabasha gushobokana n’itangazamakuru riba rimugarukaho kenshi.
UM– USEKE.COM
6 Comments
Ashatse kuvuga ko bamubeshyera se?
yadukozeho wangu uwo musore ntasanzwe
Uyu mugabo namukundiye ibyo yakoreye MAN U!Bisa n’ibyo 11 ba RAYON bakoreye 11 ba APR n’ubwo APR yatashye yishimira kunganya1
uriya munsi nababaye bidasanzwe city idutsinda tunganya na APR ariko ubutaha ntabwo ari kuriya bizagenda APR tuzayihimuraho naho city tuzayitsindira iwabo
muza tubwi man u na chersea iyatwaye ibikombe byinshi kurusha indi sawa mukoze mukomerezaho kutugezaho amakuru meza
MBANGE.KUBUSUHUZA.MBIFURIZA.UMWAKAMUSHYANAGINGO.MUBWIRE.KOMWABONAUDUFOTO.TWA.MESSI.NIMUTUBONA.MUZATUNYOHEREZE.KURI.MAIL.YANGE.ARIYOIRIHARUGURU.MBANDIKIYE.MBASABA.NANABASHIMAMUZABAMUKOZENIMUMBONERA.IBYO.MBASABYE.MURAKOZELE.2011-12-20
Comments are closed.