Digiqole ad

Miliyoni 60 z’abantu ku isi bakeneye ubutabazi

 Miliyoni 60 z’abantu ku isi bakeneye ubutabazi

Abakeneye ubufasha ku isi barenga miliyoni 60

Buri taliki ya 19, Kanama Isi yizihiza umunsi mpuzamahaga wo gufasha  abatishoboye baba impunzi cyangwa abandi.  Kugeza ubu mu Isi hari abantu bavanywe mu byabo miliyoni 100 muribo miliyoni 60 zivanywe mu byazo kubera intambara, inzara,  n’ibindi biiza. Uyu mubare niwe wambere kuva Intambara ya kabiri y’Isi yarangira muri 1945.

Abakeneye ubufasha ku isi barenga miliyoni 60
Abakeneye ubufasha ku isi barenga miliyoni 60

Igitangaje ni uko muri iki gihe aribwo hariho ikoranabuhanga ryafashwa abantu kumenya aho imbabare ziri no guterana inkunga y’uko zafashwa, isi ikarushaho kuba nziza.

Umuryango w’Abibumbye n’Umuryango w’ibihugu by’Uburayi  byagize kandi biracyakomeza  uruhare runini mu ugutanga imfashanyo ku bantu bavanywe mu byabo n’ibibazo twavuze haruguru.

Harashimirwa cyane abantu bava mu ngo zabo bakaza mu duce twazahajwe n’ibiza, bagafasha abari mu kaga.

UN yashyizeho uriya munsi mu rwego rwo kwibuka no guha agaciro abakozi bayo bahitanywe n’igisasu ubwo bari mu butabazi muri Iraq bakicwa na bombe.

Muri 2014 , abatabazi 10 basize ubuzima mu kazi bakoraga ko gutabara imbabare.

Muri uriya mwaka muri Syria haguye abatabazi 77 bazira intambara yari ihari ica ibintu na n’ubu igikomeje mu duce tumwe na tumwe.

Ubugizi bwa nabi bukoma mu nkokora ibikorwa by’abatabazi bityo  abari  mu kaga ntibatabarwe ku gihe.

Ntibikwiriye kandi Isi yagombye guhaguruka igahosha izi ntambara cyangwa se byaba byiza kurushaho igiye ikumira amakimbirane yatuma zivuka.

Birabaje kubona impande ziba zihanganye zidakurikiza amategeko mpuzamahanga arengera abatabazi ahubwo ugasanga bamwe bicwa kandi barazanywe no kugirira neza abari mu kaga.

Isi igomba gukora ibishoboka byose ikongerera uburinzi n’ubufasha kuri aba bagiraneza bemera guhara amagara bagafasha abandi nta n’icyo bapfana.

Mu bihe by’akaga, biba bigoye kubona aho umuntu arambika umusaya , amazi, ibyo kurya, imiti, imyambaro n’ibindi ariko biteye isoni iyo hari abaje gufasha ngo hagire ibiboneka ariko bakicwa cyangwa bagirirwa nabi.

Muri iki gihe, UN ikeneye miliyari 20 $ kugira ngo ifashe  imbabare zirenga miliyoni  ariko kugeza ubu imaze kubona gusa 30% y’ibyo ikeneye.

Aya mafaranga abonetse yafasha abana baba mu nkambi kubona icyo barya kirimo intungamubiri ndetse bakavurwa. Kubura kwayo bizagira ingaruka mbi ku buzima bw’aba bana n’ababyeyi babo.

Mu by’ukuri dushobora gukemura iki kibazo turamutse tugize umutima wo kubaha no gukunda ikiremwamuntu aho kiva kikagera.

Mu isi irimo abantu bafite umutima ukunda, nta mwana, umugore cyangwa umugabo wagombye gushaka ubufasha ngo abubure.

Abaturage ba Sudani y’epfo, u Burundi, Yemen, Syria, Afghanistan, Somalia, n’ahandi ku Isi bakeneye imfashanyo bagombye kujya bayibona bitabaye ngombwa ko habaho imishyikirano.

Ubirebereye hafi wasanga imihate ishyirwaho ikomya mu nkokora no kubura ubumuntu ndetse no kutishyira mu mwanya wa bagenzi bacu ngo ‘dukorere abandi icyo natwe twifuza ko bazadukorera’

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish