Miss Sandra Teta arasaba Igihe.com amande ya miliyoni 40
REMERA – Kuri uyu wa 20 Kanama 2015 urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) rwumvise ikirego Miss Sandra Teta yarezemo Igihe.com mu nkuru bamwanditseho avugako imusebya. Uyu munsi uyu mukobwa umurika imideri yasabye ko Igihe.com gicibwa amande ya miliyoni 40 kubwo kumusebya. Igihe.com cyo cyemeye amakosa y’umwuga no kwandika inkuru ivuguruza isebya Teta.
Ubushize kumva impande zombi byasubitswe kuko umuyobozi w’Igihe.com yari yanze ko bumvwa n’umukomiseri wa RMC witwa Prince Bahati kuko ngo batamubonagamo ubutabera bitewe n’ikibazo bagiranye hambere. Nyuma y’impaka ndende RMC yemeje ko ibihamya Igihe.com yatanze ku kibazo bagiranye na Prince Bahati bitatuma avanwa mu Nteko yumva ikibazo cyabo, maze agumamo.
Sandra Teta, wabaye igisonga cya kabiri cya Miss SFB (CEB ubu) yahawe ijambo kugirango asobanure ibyo arega igihe maze umwuganizi we mu mategeko Ignace Ndagijimana asaba avuga ko barega Igihe.com gukora inkuru bagamije gusebanya, kumutesha agaciro mu mikorere n’imibanire ye n’abandi no kwinjira mu buzima bwite bwa muntu.
Ibi yabivuze akurikije ingingo ya cyenda igika cyayo cya kabiri mu itegeko rigenga itangazamakuru ryo muri 2013 aho rivuga ko umunyamakuru atagomba kurenga imbibe zo kugaragaza ibitekerezo no kumenya amakuru.
Uyu mwunganizi yavuze ko ibyo bavuze bidahuye n’ukuri kuko batanahaye umwanya ny’iri ubwite kugirango agire icyo abivugaho.
Bimwe mu byaha bavuze ko byaragaye mu nkuru ni ukuba Miss Sandra yarirukanywe muri SFB aho yigaga, kwirukanwa ku kazi muri Ecobank, kwiyandarika n’ibindi ariko nta gihamya umunyamakuru agaragaza.
Ndagijimana ati: “Ibi byose byakozwe hagamijwe ku mutesha agaciro mu maso ya rubanda.”
Yahise avuga ko mu bihano bakwiriye gucibwa ngo nta kiguzi babona bagereranije n’uburyo bamusebeje ariko asaba ko bacibwa amande ya miliyoni 40, gukora inkuru ivuguruza iyanditswe no gusaba imbabazi abanyarwanda.
Ku ruhande rwa Igihe.com bahawe ijambo bavuga ko bemera ko hari aho amakosa yabaye yo kudaha Sandra ijambo ariko bateganyaga ko bazarimuha nyuma kugirango avuguruze ibyamuvuzweho.
Gusa ntibemera ko bamwinjiriye mu buzima kuko ngo ni umuntu ukenewe na rubanda nka Miss wa SFB kugirango bamenye ibimuvugwaho.
Igihe.com cyemeye ko cyazandika inkuru ivuguruza iyasohotse hagakoreshwa amagambo adakarishye nk’ayo mu nkuru ya mbere.
Inteko yari igamije kunga ndetse no gutegeka Igihe.com kikandika inkuru nk’uko cyabyemeye no gusaba imbabazi ariko uruhande rwa Sandra Teta rwavuze hari byinshi bahombye bityo ko hagomba kwiyongeraho amande nk’uko babisabye.
Inteko iburanisha yari igizwe na Barore Cleophas, Prince Bahati na Emma Claudine yatanze yavuze ko umwanzuro w’urubanza uzatangwa ku wa kabiri utaha saa yine za mu gitondo.
Photos/T.Ntezirizaza/UM– USEKE
Theodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW
39 Comments
hahahah noneho ndumiwe 40.million ariko ndakeka ari aya mazimbabwe Teta reka kwifuza nawe nibaguha menshi baguhe imwe ujyane iyo yego bakoze amakosa ariko nawe wishaka kubungukiramo gusa bitange isomo kubanyamakuru basebanya
hahahah, icyo nicyocyabashobora byo. Uzukuntu igihe.com isebanya, ntabunyamwuga bwabo rwose naboniba rutwitsi. Bashoborwa na teta sha umwana uzubwenge ukanuye rekabakosore, sibwabonye nayo kuishyura nkusi godefre atirukanze, sha ubonye nimpozamarira yamajoro waraye mabuso. Ndakwemera pe
erega uriya munyamakuru wimyidagaduro nta ethics z’ abanyamakuru agira
sha nanjye iriyankuru narayibonye ndumirwa mbonaharimo isebanyabuhanga burenze kuburyo nasigaye nibazicyo bapfa nuyumwana rwose. nabobarabimenye bayikuraho itamazeho nakanya, aliko twaritwamaze kuyisoma turumirwa, wabonaga harimo akantu kogushaka kumusenya karimo nubusutwa buinshi nubutindi pe. igihe.com rero Mubimenyerero uyumwana nimukorumbone ntimuzongere kumuibasira kandazubwenge ntanaho muhuriye, nimuyamushishurire sha bibabere nisomo musigare muririra mumyotsi
Aba bose bamukikije nziko barikubona Teta nk’umwana ariko ni uwa vision. aka kayabo gashobora kubabiza icyuya. Umunyamakuru umwe ashobora gusenya ikintu cyubatswe imyaka amagana mu minota 5 gusa kubera kutita ku burenganzira bwabo yandikaho nabo abwira. Take care.
mu Rwanda haracyakenewe ubunyamwuga mu itangazamakuru pe, ariko Teta we hariya yararenganyijwe gusa nawe nagabanye guhanika indishyi
Oya, miliyoni mirongo ine ni izo nabwo ni uko yabagabanyirije. Njye nendaga kuza gukuzaho Derek Sandra nkamukwa Miliyoni 100 nkamujyana AMERICA ariko iriya nkuru yamwiciye amahirwe ndamwanga. Igihe cyaramuhemukiye cyane
@umuherwe we ninde wajubwiyeko kujya iyo america ari amahirwe ra ? hahh wenda kuri wowe kuko ukoropa na za toilet ukabona minimum wage, ariko ujye uzirikana ko i Rwanda hari ababayeho neza cyane batifuza izo america,lol ahantu utapfa kwigirira inzu yawe, ntukore business igaragara , ukabaho uheha abakuze, ukoropa toilet, cg ukora muri supermarket aho uhembwa minimum wage, nabwo yaza tax bazivanaho ugasigaranamo ayo kurya gusa no kuriha ubukode,naka gas iyo ufite imodoka, ubu aho niho wumvako utahabaye aba acitswe amahirwe,hahhhhh byari kera sha baturagira tutazi ibihabera tuhageze tubonako utigereye i Bwami abeshywa byinshi koko, njye nahitamo kuba i Rwanda inshuro zitabarika, aho nubwo nakwinjiza 100 thousand ku kwezi mba nifitiye umukozi mpemba 10 milles nkakodesha annex 30 milles nkarya 20 milles,nkizigamira 40 milles aho mu gihe cya amezi 5 nshobora kwitangirira agashinga gaciriritse kazakura ingorofani igahinduka indege.
Have sigaho nyabu, ntawe uyobewe ubuzima bwaho,njye namaze kubonako ahubwo AFrica ikize kweri, abantu batabarika baho babaho nk abaherwe biyo america, ubuse ninde wkwigondera kugira umukozi iyo ra? nidne se ujya upfa kwigondera gukora agashinga gaciriritse ko ayo akorera ariko ahita aguca mu myanya y intoki nubwo uba waraye amajoro n amanywa muri general labour jobs uyashakisha, ninde wigondera organic food ra? nyamara i Rwanda nibyo abaho birira gusa, yewe mwa bntu mwe amhanga si ahantu nimureke twubake u Rwacu kuko niyo paradizo yacu, nabonyeko dufite amahoro n umutekano byose twabigeraho,ninayo mpamvu ba rutuku baduteza intambara bakica abayobozi bacu badashaka kubumvira kuko badufitiye ubwoba ko turi mu mahoro n umutekano ntacyo tutajyeraho ,ubuzima bukaryoha kurusha iwabo,kuko iwabo ni umuruho gusa kabisa
Kadeyo biragaragara ko ufitiye inzigo ababa hanze cyane k’umugbane wa America ushobora kuba ufite umuvandimwe wawe uguha inkuru zidafatika
kuko niba ukorera 100.000 bihwanye na $138.05 urumva ko ukiri hasi cyane cyaneeeeee y’umuntu uba hano kuko niyo yaba akoropa toilet ayo ayabona ku munsi wowe ukayateereza ukwezi.comon guys ntimukigire abantu banyirandabizi, kuko umukozi wahano ukoropa toilet yaguhemba wowe Kadeyo
banza umenye ko US revenue ibara imisoro ya ya middle income cyangwa Canada revenue uko ibikora na avantage zirimo?? gukoropa toilet??? ndumva wihaye kuvuga minimum wage ahahah aho m Rwanda minimum wage ni angahe
njye mba canada minimum wage iterwa na province ubamo mba Alberta minimum wage ni $14/h wowe ubona angahe nkorea 40h /semaine nkakora ovetime bampemba $18/h mu minsi mikuru biba fois 2 wowe mu rwanda bimeze gute kandi nkoropa toilet hahah niyo waba uba muri presidence ntacyo ushobora kubwira kuko nfite pensiyo yanjye izaza imeze neza, nfite credit card inyemerera wamadollar kugeza kuri $7.000 aho naba ndi hose plus assurance wowe Kadeyo ufite iki? vrai dire nubwo uriya wiyise umuherwe yabivuze ari urwenya
ubwo wowe ushobora kuba waraje ino ugakora amafti bakagucyura kmwe na Bafaraji n’Abasmani nabandi nkabo. cyangwa baraguketseho ibbyaha bikomeye reka kwifatira abantu rero kuko ntacyo uzi cya hano niba kandi utabizi usobanuze. nasetse uvuze ngo kwigondera umukozi alias karya rugo
bigaragaza ubunebwe bwanyu kuko hano buri wese arakora niyo mpamvu umukozi atari ngombwa ukeneye umerera azana umu Nanie nizereko uwaguhaye mkuru yabikubwiye.ngo ntawakora umushingaurashaka nkurondororere imishinga y’abana ba banyarwanda iri hano kandi ifatika kandi bajya kwiga bakajya no go gukoropa ndibanda ku gukoropa kuko nibyo washyize imbere cyane.kandi ushobora gusanga wowe utanafite contra yo gukubura muri kigali
NB: nicyo gituma muhora inyuma nka makote mushaka gukora mwese muri za office nta nubushobozi
hano rero ushaka kwiga cyangwa kubaho akora akazi kamwinjiriza niyo ya $10 wowe uraho wicaye muri cybery cafe uvuga amateshwa.
nundi wese uzabona moye yo kuza ntazayiteshe kuko hano hari ubuzima mureke ayo matiku yuwo nguwo ubwo byaramuyobeye ni benshi baza bikabayobera kuko baba barabaye imbata y’ubunebwe
nongere mbikubwire Kadeyo umuntu ukubura hano arakuruta inshuro zikubye umubare ntamenyaa gusa mwishi ndetse na baba gore nabonye bakubura muri kigali barakuruta plusieur fois
Ngo minimum wage ariko niya north amerca kandi duhembwa cha semaine apana gutegereza ukwezi
niba utumvise uge kuri internet ubanze wihugure neza kuko wanditse ibyo utazi
We, uratinyuka ukavuga ngo USA hari ubuzima, ushuka abantu kweri! ubuzima kuri bande kandi bangahe? urabaramo cg n’abanyamerika ubwabo? gusa ntukabeshye cyane ntabwi ari byiza, yego uwo wasubije yakabije, ariko se urabyemera ko aho muri USA(niba koko uhatuye) hari abantu kandi b’abagabo bagenda bashakisha ibyo barya muri za poubelle zaho, vuga ukuri utishyize heza, wibagiwe ko hari abantu bajya barara hanze cyane cyane kuri time square bashakisha abantu babafungurira, niba waratembereye NY, wabonye amatsinda y’abasore n’inkumi ubona basobanutse kabisa kabisa, bazi gucuranga ibikoresho byose ariko bakabikorera ku muhanda bateretse hasi ingofero n’ibindi kugira ngo utambutse abashyirireho cash? watembereye muri Boston ngo nkubwireyo abasore b’abanyarwanda bakora mu magaraji ariko batavuga icyongereza kubera guhora bihishemo kuko ari aba sans-papiers (ibintu bitangaza umuntu wese ubyumvise keretse abiboneye), usibye muri Leta ya Maine ihemba abantu kuko iba kure cyane, ubundi ubuzima bwiza uvuga ubuvuze kuri bangahe ushuka abantu?! mbere na mbere menya ko hari abagerayo bakagira amahirwe yo kubona akazi keza (ariko nabo sinzi niba ubizi ko bahora barizwa cyane n’amazu yaho akodeshwa menshi), kandi ayo uvuga muhembwa niyo yaba menshi depenses zanyu ziba ziri hejuru cyane rwose byemere mugasigarana macyeya. Hose kw’isi ni GATEBE GATOKI MWANA WA MAMA!!!
kay, oya vuga icyo wize, no gukoropa ko bijyanye nonese ufite amashule nkayawe mu rwanda….ninde yamujyana gukoropa…emera ubuhunzi ni ubuhunzi..ukora 40hrs/semaine uri esclave..urabibona se? Credit CARD, nibyo urata? Uba mu madeni naho wirata…ndabesha?ideni ryo kugirango ubeho ube wakora ya masaha 40????IYO PANSION uvuga baramutse bakwirukanye uno munsi ntibaguha na 1$ ni isakoshe y´imyenda gusa watahana. ngo Alberta,Canada…ni mwijuru??????vuga ukuri ntaco!!!
Mr Jean hamwe na mugenzi wawe Mugisha kumenya amashuri yanjye sibyo ngombwa icyangombwa nukumenya ko niyo naba nkoropa cyangwa ndi umuzamu bindiharira amashuri y’abana banjye bikantungira famille iyo credit uzagire amahirwe nawe uyibone nkeka ko idaturuka mw’ijuru igira uko iboneka
naho kuvuga ko USA ntabuzima buhaba ngo abantu barara hanze harya ikigali nta mayibobo zihaba nabasabiriza abo kwisi ntaho bataba ikindi umenye ko benshi baba barananiranye kubera akenshi ibiyobyabwenge
njye icyo nashatse kuvuga nuriya usuzuzugura akazi akzi ni agatunze nyirako
nyamara buriya wasanga yarabyanditse yanaburaye.u rwanda niwacu mpataha buri mwaka mpafite abavandimwe narahukuriye ubuzima bwaho ndabuzi kimwe nuko ubwa North america mbuzi ndumva ntampaka uwo bwananiye ubwo bwaramunaniye ariko icyo nzicyo nuko hari 100% amahirwe yo kubaho naho ibyo kunyirukana byo ndumva ntaho bihuriye kuko sindi umu criminel ntanibyo uzabona
ntimugasuzugure umurimo uko umeze kose nabacuruza agataro batunga imiryango yabo JEAN cyakoza uwambarira nkakubona njye nawe turekana account zacu na billetin de pay naho uwo wuduhumbi 100 ayo nyarya umunsi umwe iyo ndi ikigali kandi nkasagurira nabandi bameze nkawe
@kadeyo,ariko warabaye muri USA pe,ariko no muri Europe niko tubayeho sha…WEASTERN ubanza ari imiti gusa baduha tukahakunda. IBAZA RERO BA MINISTER BAHAHUNGIRA,bahita baba impunzi nyene…adafite aga compte muri SWISS uba uhaguye nyene, ni ugusaba ako muri boutik(grand magasin…ugatangirirahe????
Nusaba menshi ushobora kubura na make, shishoza ureke gushaka gukira vuba.
Niko boss wa Igihe we! Uzajya ubura gushaka abanyamakuru b’umwuga wirirwe uraruza abo ahemba make ngo nibwo uzunguka! Ubundi wabaye irerero ry’abanyamakuru kuva ryari? Utangiye kumenya ibyakora baramutwara ngaho Imvaho, ngaho Izuba-rirashe n’ibindi bitangazamakuru ntarondoyeeeh!
Ariko wagiye uhemba ko amafaranga nawe uba wayabonye ubu urabona aribwo ugiye kujya wungukira mu bihano kubera ikibazo cy’ubunararibonye buke!
Tegereza ibyo abanyamakuru bawe bazakuzanira kuko ubu nabagutinyaga bagiye kukubona urwaho!
MUKAZE UBUNYAMWUGA!
oyanibyo nibayamuhe nubwomuvuga ngonimenshi, ntabwarimenshi ugereranije nurubwa bamuteje. Nayabavanemo rwose nabandi bose baboneremo isomo ntibazongere gusebya nokuibasira umuntu bigezehariya, bararengereye barakabya bazanamo nandi marangamutima yabo yubutiku, baramuhemukiye pe ahubwiyasaba na miliyonijana
Teta ntabyawe iyo wisabira amaftanga agerereye wari buzayabone millioni 40 y amanya rwanda cg ni ama nouveau congolais????
Iriya nkuru yo gusebanya ihanwa namategeko ariko Miss Sandra Teta namugira inama yuko atasaba umubare runaka wa mande, kuko umubare wamafaranga siwo ukuraho igisebo yatewe na Igihe.com, ahubwo kugirango Igihe.com kige giha agaciro buri wese muburyo bw’akazi kabo kitangaza makuru, ikirego gikwiye kujyanwa murukiko bakaburana Igihe.com cyaramuka gitsinzwe icyo gihe amategeko niyo agena umubare wa mafarnga yigihano hakurikijwe uburemere bw’icyaha cyakozwe. Ese uwmubaza impamvu atasabye indishyi irenga ayo 40 yavuga gute? kuki agena angana gutyo? Igihe .com cyo kiravuga gute kubya frws? bajye mumategeko naho hariya bari bari ni mu bunzi mu banyamakuru not mumategeko.
Emmanuel
Kudatinyuka kwandika kuzindi nkuru koko zibibera mugihugu bituma babonerana intsina ngufi!!! Bibabere isomo ko atari zose ushobora gutemaho amakoma.
Umunyamakuru koko ufite ubunyamakuru
Nk’umwuga ntabwo asebanya cg ngo yandike ibyo adafitiye gihamya.
Ikosora.com
Nukuri aringe nayarenza baramusebeje bikomeye pe narayisomye mbura aho nkwirwa. nibayamuhe wenda ubutaha ntibazongera Gusebanya
Ariko yeeee… sha ngo uhagarikiwe n’ingwe koko… RWIGEMA mwaramusebeje ntanubwo higeze haba n’urubanza rwo kubaza icyo mwabikoreye umuryango we urahoze none uwo mwana bavuze ukuri (munyumve neza ntago nkunda abinjira mu buzima bw’abandi ) ntanubwo nshyigikiye ko bamwanditse rwose ariko njye inkuru narayisomye kdi harimo ibimenyetso none atangiye kwirakaza kuko ahagarikiwe.. rwanda we…
TETA ni umugabo ndamwemeye. Sha Teta iyi nkuru ivuguruza nibashaka bayireke, ariko baguhe izo miliyoni 40. Kandi nibayakwima uzajye kurega mu rukiko, nkwijeje ko uzatsinda, Dore biyemerera n’icyaha. Teta umbabarire ubampere isomo, niduhura nzagushimira.
umva Teta kwifuza kwawe , uragira ngo uhite wishyura wa mwenda urimo nkusi, anywhere ayo mafaranga nibayaca IGIHE.com haraba harimo akagambane ka Murungi sabin na Teta ntakabuza ko guhombwa igihe. Erega Teta ni umunyamitwe.
N’abandi bibabere isomo bajye bagira professionnalisme bareke kuzana amatiku nka ariya mu kazi. TETA Courage kdi u r so smart, uberetse ko hari byinshi bakeneye kwiga..
Kwifuza biragwira, ndabona Teta ari kurota kumanywa y’ihangu!!!
Aha harimo no kwifuza peee yego baragusebeje ark 40M nawe urakabije kbsa
Ahoooooo mbe bakosore abaswa birirwa mu matiku nicyo cyabahima
Teta u deserve that
These people annoys me
Instead of making a good research
To the people who are suffering
They waste time doing nothing.
I wish u would help these orphans that
The government has dropped down saying
That they join families yet u have planned
For them to live in slums.
Teta get the money let give them a lesson
May be they may kbiw better, write about something that is worth
Gusohora inkuru Ivuguruza ntibihagije!! Bandika inkuru bakora business ntibakajye bacibwa amafranga ngo batangire kuvuga ngo barandika izindi nkuru, kubwanjye RMC ni irangize ibyayo ubundi ba shifting urubanza ruge muri court, 40 000 000 ni make kuko ntacyo wagura Personality ya #Teta
Ndabona Teta yifuza kwishyura wa mwenda abereyemo Nkusi Godyfrey. Iriya nkuru ya IGIHE nayisomye ikijya ku rubuga, yari yanditse neza bihebuje, nta kintu nabonyem kidasanzwe cyakwitwa gusebanya, ahubwo ibi Teta arimo ni ukwifuza kandi byo twese turabyemerewe…
Nanjye musebye: ni umuntamitwe. 40m!!!! Ni ay’ubukwe ashaka ariko??????
Ni kenshi hifujwe ko itangazamakuru ryakorwa n’uwaryize ntibihabwe agaciro ariko bigenda bigaragara ko hari inkuru zikorwa nta ethic na deonthologie journalistique rero bikwiye gukosorwa
Nibyo rwose nange nshyigikiye ko igihe gihanwa pe! Inkuru banditse ni business bakoraga kandi barungutse kuko mpamya ko iri mu nkutu zasomwe cyane.Teta baramusebeje bihagije kandi uretse n’ibyo basebeje igihugu.so,ayo mafaranga si menshi rwose ahubwo bibahe isomo ntibakavugr ubusa.i m proud of u sister
witonde @manirareba murungi sabin yararyize… Hariya ntanubwo bamusebeje kuko byoc byabayeh…anywhere. Rmc ninabireke.
Teta azize abamushutse,abamubeshye kwaka ayo mafaranga nabashaka ko sandra teta azima,kuko igihe nibagica ariya mafaranga ntagitangaza makuru na kimwe kizigera cyongera kugira nicyo bamuvugaho,cyereke umunsi yapfuye.
Ariko abantu murashimisha kweli ese ubundi ko mwavuze sana abazi ibyo bamusebeje ni bangahe? ese ubundi iyo nkuru mwahindiyeho muzi umutwe waravugaga gute? mwagabanyije ibigambo mugakora ibibateza imbere ko na nyir’ubwite atavuzeko bamubesheye mwebwe mubabajwe ni iki kweri?
comments zimeze neza kabisa, twanamenye uko ababa muri za USA , Canada n’i Buriya babayeho. ntibizoroha ndumva ma cash zabo ari indya nkurye.
Ahaaa birakaze pe gs niba igihe.com kemera amakosa why not batahabwa ibihano kd bakanikosora
[…] Sandra Teta yaregeye urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC), tariki ya 20 Kanama 2015 imbere y’uru rwego asaba guhabwa indishyi ingana na miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda. […]
Comments are closed.