Igiciro cy’imbuto y’ihinga ritaha cyagabanyijwe hagati ya 40 – 50%
Nyuma yo kugaragara ko mu gihembwe cy’ihinga gishize abahinzi batitabiriye kugura imbuto nk’uko bikwiye, kuri uyu wa 19 Kanama 2015 ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi(RAB) cyahurije hamwe abacuruzi bashinzwe kugeza imbuto n’inyongeramusaruro mu baturage mu gihugu hose kugira ngo bagezweho ibiciro bishya bizakurizwa mu gihembwe cy’ihinga kizatangira muri uku kwezi kwa cyenda aho bavuze ko byagabanijwe hagati ya 40 na 50% bitewe n’ubwoko bw’ibihingwa.
Abacuruzi bafasha kugeza imbuto zitangwa n’ibigo bikorana na RAB bavuze ko bahombye kuko hari imbuto zaboreye mu nzu z’ubucuruzi kubera kubura abaguzi.
Kasavubu, umucuruzi w’imbuto muri Bugesera yavuze ko byabateye igihombo cyane kuko ngo hari imbutu bagifite kandi ubu bakaba basabwa kuzitangira ku giciro gishya, ibintu abona ko byabatera igihombo kubera ko babifatiye ku giciro cyo hejuru.
Dr Ndabamenye Telesphore, umuyobozi ukuriye agashami ku buhinzi no kwihaza mu biribwa muri RAB yabwiye ababacuruzi ko nabo bagize kudohoka mu kazi bityo ntibashashikarize abaturage kugura imbuto.
Abavuga ko zaboreye mu maduka bo ngo bagomba gukurikiranwa kugirango barebe koko niba aribyo kugirango bazabiryozwe mu gihe bigaragaye ko bagize uruhare mu kubika izo mbuto nabi.
Yagize ati: “Tuzagenzura turebe niba hari uwagize uruhare mu gutuma imbuto zibora kugirango abiryozwe, gusa niba hari ibirunga byarutse imbuto zikabora kubera ubushyuhe aho nta kibazo ariko nzi ko nta birunga byarutse.”
Gusa ngo abakizifite ariko zikaba zigifite ubuziranenge bwazo ngo bazaganira na RAB kugirango barebe uburyo bwabasha kudahomba kandi nazo zigakoreshwa.
Ku giciro kiri hejuru cyo babagerageje kukigabanya hagati ya 40 na 50% kuko ngo Leta yashatse gutera inkunga abaturage hagamijwe ko bitabira kugura imbuto zitanga umusaruro uhagije.
Ibi yabyise ko byabaye nk’ubwisungane nkuko bikorwa mu buvuzi.
Imbuto y’ibigori yavuye kuri 520Rwf yagurwaga mu gihembwe cyashize igera kuri 295 ku kilo, imbuto ya Soya iba 150 ivuye kuri 500 arenga naho igiciro cy’ingano kiba 260 kivuye kuri 518.
Kuba ibihingwa bigera ku baturage bitinze, bavuze ko bitanzongera gutinda bitewe nuko byashizwe mu maboko y’abikorera kandi ngo bakaba bagamije gukora ubucuruzi.
Ngo si igiciro cy’imbuto cyagabanutse gusa kuko ngo n’igiciro cy’inyongeramusaruro cyagabanutse hagati y’amafaranga 10 na 20.
Ibiciro bishya bigomba gutangira gukurikizwa tariki ya 1 Nyakanga, mu gihe igihembwe cy’ihinga gitaha cya 15B kizatangirana n’ukwezi kwa Nzeri uyu mwaka.
Ubuyobozi bwasabye ko abacuruzi bahabwa imbuto bagomba kugurisha ku giciro cyashizweho na RAB kuko byagaragaye ko bitewe n’agace runaka hari igihe umucuruzi yiyongereraho andi mafaranga.
Abahinzi kandi ngo ntibagomba kwitesha aya mahirwe kuko ngo Leta ishora amafaranga menshi mu kugura izi mbuto ku kigero cya 90% bityo umuturage agomba kugaragaza uruhare rwe atanga 10 % mu rwego rwo gukomeza gufasha abanyarwanda kwihaza mu biribwa ndetse bakanasagurira amasoko.
Ubukungu bw’igihugu bushingiye ku buhinzi ku kigero cya 31% aho abaturage bangana na 75 % batunzwe nabwo.
Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW