Digiqole ad

Tanzania: abana 5 ba nyamweru bakaswe ibice by’umubiri bahawe insimburamubiri

 Tanzania: abana 5 ba nyamweru bakaswe ibice by’umubiri bahawe insimburamubiri

Baraka Cosmas Rusambo, w’imyaka itandatu ari kuvurirwa muri Amerika aho yabashije kubona insimmburangingo y’akaboko yari yaraciwe n’ab’imyumvire iri hasi ku bumuga bwe. Photo/(Alejandro A. Alvarez/Philadelphia Daily News via AP)

Abana batanu babana n’ubumuga bw’uruhu bazwi nka Nyamweru bo muri Tanzania, baciwe ingingo z’umubiri bahawe insimburangino n’ibitaro bivura abana byo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Baraka Cosmas Rusambo, w'imyaka itandatu ari kuvurirwa muri Amerika aho yabashije kubona insimmburangingo y'akaboko yari yaraciwe n'ab'imyumvire iri hasi ku bumuga bwe. Photo/(Alejandro A. Alvarez/Philadelphia Daily News via AP)
Baraka Cosmas Rusambo, w’imyaka itandatu ari kuvurirwa muri Amerika aho yabashije kubona insimmburangingo y’akaboko yari yaraciwe n’ab’imyumvire iri hasi ku bumuga bwe. Photo/(Alejandro A. Alvarez/Philadelphia Daily News via AP)

Aba bana harimo umwe w’umukobwa n’abandi bane babahungu bava mu ntara zo mu majyaruguru ashyira ubuerengerazuba bwa Tanzania,bagiye kuvurirwa mu bitaro  by’abana byitwa Philadelphia Shriners muri Amerika.

Aba bana bakaba bari hagati y’imyaka 6 na 18.

Bane muri bo bari bakomerekejwe cyane ubwo bacibwaga amaguru n’amaboko  naho undi umwe yakaswe urwasaya.

Abo  bane  baciwe amaguru n’amaboko bamaze guhabwa insimburangingo z’amaguru n’amaboko naho uwo umwe we wakaswe urwasaya n’amenyo  ngo bizasaba igihe kirekire.

Ubu buvuzi aba bana bahawe babuhawe ku nkunga y’umuryango w’abanyamerika witwa Global Medical Relief Fund.

Aba bana bazagarurwa iwabo mu kwezi gutaha kandi ngo ubuzima bwabo ubu bumeze neza.

Ubushakashatsi bw’umuryango w’abibumbye wita ku buzima buvuga ko muri Tanzania ku bantu 15,000 usangamo ufite buri bumuga umwe.

Muri Tanzania bakaba bahigwa n’abantu babaca ibice by’imibiri yabo bakabigurisha n’abapfumu ngo babikoresha mu kuragura, imico ikigenderwaho cyane muri Tanzania.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

 

en_USEnglish