Venezuela: Abagore 17 bapfa bagerageza kongeera amabuno yabo
Ku bafite akabuno gato ntibakibyihanganira mu bihugu biteye imbere, biteza imiti itemewe n’abaganga maze bakagira ikibuno kingana uko bashaka. Ingaruka ariko ntizitinda. Muri Venezuela ubu harabarwa abagore nibura 17 bapfa bazize iyo miti bitera ngo ‘ikicarizo’ cyabo kigaragare uko bagishaka.
Imfu zivuye kuri ibi zavuzwe cyane muri Alabama, Georgia, Florida, Pennsylvania, Nevada na New York muri USA, ndetse ubu hari imanza ziri kuhaburanishwa z’abashinjwa ubwicanyi butagambiriwe bateraga imiti abagore ngo bagaare amabuno.
Muri Venezuela naho bireze, ho abamenyekana ko aricyo bazize ngo si benshi, gusa ngo hejuru y’abagore 10 muri uyu mwaka bamaze gusiga ubuzima muri ibi bikorwa bitemewe n’amategeko.
Aha hari uwitwa “Dr Gus” ukorera iwe muri Caracas akishyuza 300$ agatera imiti abagore n’abakobwa amabuno yabo ayagira uko bayashaka.
Sofia, umwe mu baje kuri uyu ‘muganga’, avuga ko kugira ngo ube mwiza ngo bisaba n’umutima ukomeye. Ati “Ugakomera ku buryo unihanganira ubwo bubabare bw’izo nshinge bagutera kenshi.”
Umunyamakuru wa ABC yo muri Amerika yagiye kureba “Dr Gus” ari mu kazi, asanga ari gukorera uyu Sofia.
Abanza gutera ikinya ku kabuno ka sofia, maze akinjiza aga’tube’ ka ‘plastique’ yorohereye (canule) mu mubiri we maze muri aka ga ‘tube’ akanyuzamo sirengues 10 zuzuyemo ibyitwa ‘biopolymère’ bituma amabuno abyibuha bidasanzwe.
‘Dr Gus’ azi neza ko ibi akora bitemewe ko ndetse hari n’abahasiga ubuzima. 17 bitabye Imana muri Venezuela mu 2013. Aba ni ababazwe.
Dr Gus ati “Abapfa ni abajya ku muntu uw’awariwe wese witwa ngo atera inshinge. Njye ndi umuganga nzi ibyo nkora.”
Kugeza ubu mu Rwanda ibi byo kongera amabuno ku bagore ntibirahagera, ariko aho bizazira abagore n’abakobwa bakwiye kumenya ko ari ibintu bitemewe kandi bibi kuko hari ababivanamo urupfu.
Umugabo cyangwa umusore yagukundira uko umeze (ubyibushye cyangwa unanutse) ntabwo yagukundira uko wigize, bibayeho nabyo byaba ari iby’ako kanya gusa.
UM– USEKE.RW
5 Comments
Ngira amahirwe kubiiii naguye ku mwana wayahawe na rurema.
Nihekenyeraho nkumva ni mahwiiii habe no kwibuka undi mukobwa bibahooo
Mobaraka uhekenya amabuno?!! Narumiwe. Uryoherwe!
@Mubaraka, nshuti mwahuye akuze yarameze amenyo yose wabwirwa niki uwayamuhaye? Uzabyumva agusobanurira nyuma byarabuye!!! yatangiye kurwara kdi aho wibuke ko naho bize kubitekinika. Nzaba ndora????????
Bazaze tubabwire ibanga
Abanyarwanda dusangiye
Atuma twigirira ibisabo
Ubundi bareke gupfa
Abanyarwandaka twibitse ho amabuno
Nta nshinge zizatugeraho
ayo mahano ntazageri wacu!! tuyamaganye
Comments are closed.