Peace Corps yarahije abakorerabushaje bashya baje mu Rwanda
Kakiru – Kuri uyu wa kabiri mu rugo rwa Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda niho abandi bakorerabushake mu by’ubuzima n’uburezi b’abanyamerika barahiriye gukora neza imirimo yabazanye mu Rwanda. Ni abagera kuri 27 bazajya mu byaro ahatandukanye mu Rwanda boherejwe n’umushinga wa ‘Peace Corps’.
Aba bakorerabushake bamaze iminsi bakorera mu Rwanda basabwe na Ambasaderi wa USA mu Rwanda Erica Barks-Ruggles gukorana umurava n’ubumenyi bafite bakitanga mu guhindura ubuzima bw’imiryango y’abanyarwanda bo mu byaro.
Amb Ruggles yavuze ko kuba buri mwaka aba bakorerabushake baza mu Rwanda byerekana umubano mwiza uri hagati y’igihugu ahagarariye n’u Rwanda.
Amb Ruggles avuga ko intego za Peace Corps ari uguhindura ubuzima bw’abantu aho bakorera cyane cyane babahugura mu bigendanye no kwirinda indwara, imirire myiza n’ibindi. Asaba aba bashya kutava muri uwo muronggo.
Aba baje gusimbura bagenzi babo bamaze umwaka mu Rwanda.
Lavar Thomas wari umaze umwaka mu Rwanda akorera i Karongi mu Burengerazuba avuga ko yafashije ababyeyi benshi bari bafite ikibazo cy’imirire mibi n’abana babo akabigisha uko bafata ifunguro rikwiriye mu byo bafite.
Lavar ati “Nagowe gusa n’ikinyarwanda ariko kuko abanyarwanda aria bantu beza bakira abantu neza nabashije kugenda numvikana n’abo nafashaga nishimiye cyane aho nsize bageze ku mumva imirire ikwiye n’akamaro ko kuringaniza imbyaro n’uko bikorwa.”
Aba bakorerabushake bakorera mu bihugu 20 bya Africa, abavuye mu Rwanda bavuga ko bishimiye cyane kuhakorera kuko babanye neza bidasanzwe n’imiryango yo mu byaro bafashaga.
Jen Hedrick uyobora umuryango wa ‘Peace Corps’ mu Rwanda yabwiye aba bashya baje ko bitezweho ikizere cy’ubuzima bwiza bw’umwana n’umubyeyi. Abasaba kugira ubwitange no gukorana neza n’inzego z’ubuzima za Leta zisanzwe zunganirana na Peace Corps.
Hedrick avuga ko aba bagiye kuba aba mbere mu kugira uruhare muri gahunda ya Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda yo gushyira imbaraga mu gukurikirana iminsi 1000 ya mbere y’umwana mu mirire n’imikurire ye.
Peace Corps yatangiye gukorera mu Rwanda mu 1975 ihagarara mu 1994 kubera Jenoside bongera kugaruka gukorera mu Rwanda mu 2008 bisabwe na Perezida Paul Kagame mu masezerano yasinywe hagati y’ibihugu by’u Rwanda na Amerika kuwa 18 Nyakanga 2008.
Kuva mu 2009 mu Rwanda aba 27 baje biyongereye mu mubare w’aba peace corps bagera kuri 400 bamaze gukorera hano mu Rwanda.
Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.RW
14 Comments
za maneko sha mujye mwitonda
@Kriss: Reka tuvuge ko aribyo uretse ko ari ukuvuga gusa nta n’ibyo uzi. Ko bo baba banekera igihugu cyabo, wowe umariye iki igihugu cyawe??
Sha muge muvana umuteto aho, aba ni ukubitondera ni za Maneko! Ubwo rero mujye aho mwishime ngo mubonye Abakorerabushake, nako ngo Abafatanyabikorwa, bahe!?? Mu kuneka bo bageze ku ntera yo kohereza za Maneko mu bihugu byinshi bya Afurika bitwaje ngo kubafasha ku buntu! Bazajye mu Burusiya cg North Korea turebe???!
Aba bakobwa ba Peace corps muzinezaa niba batazannywe no Kuneka u Rwanda? Ibyoo bakora se abanyarwanda batazi kwikorera ni ibiki? Kuki abanyarwanda batagira ubushake bwo gukorera no kuzamura igihugu cyabo ubwabo? Ninde wazanye ko abanyarwanda bagomba guhora bateze amaboko yabo abazungu batanabazi, batanabitayeho? ese ni ukuvuga kop nk’iliya genocide cg ubwicanyi ndeeengakamere bwabereye mu Rwanda nta nyigisho n’imwe byasigiye abanyarwabdna nibura bagihumeka?
@Baza, hanyuma wibwira ko wanekera utaguhaye gahunda? Bo baza bazi aho bagiye nicyababaho bahita baburiza rutema ikirere
None kriss nawe uramushora kwigana nka ya….. Iyuzurize.
hahahahah sha reka abazungu bajye baduca amazi kabisa,ubwo se uretse kuza gushyira ibyubutinganyi mu mitwe yabanyarwanda niki kibazanye? namwe mukajyaho aho rero ngo mubonye abakorera bushake? abirabura kabisa uko twirabura kumubiri ninako no mu mutwe ari umukara,ariko se ntanakimwe dushobora byibura kwihagararaho tukabyanga? byose bizajya biza tubyakire?
Mwe muvugaguzwa ibyo kuneka mubikuye he ???
Mushingiye kuki ???
Ibimenyetso mufite ibihe ???
Tikuraje gusaaaa !!!
Ngaho se ni mutubwire ikizima mwakoze mbere yo gutuka umunyarwanda ngo yirabura ku mutima !!
Gusangiza ubumenyi utegure ejo heza ni bintu bizima.
Mupfane ubujiji nu butiku bwanyu abanyarwanda bazima twe turakataje mw’iterambere.
mwe mubita aba maneko, ariko bo nubwo y,atanga amakuru y,ibyo abona. ntibibonwa ko ari amaneko, ahubwo nuko bafite umuco w,uburinganire, no kuvuga ibyo babonye bitagenda neza, uwo muco iwacu ntawo tugira, hari byinshi ubona ,ugatinya kubivuga.akarengane,ukavuga uti uriya warenganye ntazwi, ariko ku muzungu ntibibaho abantu abantu barareshya,uzwi utazwi,umutindi,byose n,ikimwe,nubwo yabona mayibobo irengana, arabyandika, naho muhera mubita aba maneko.mais, ntabwo aba aribo. nuko mwe mugira amabanga,mutavuga ibyo mubona,niba umubwiyeko mu rwanda haba mituel,aho agiye mu byaro akabona abapfa nta mituel bafite babuze ubushobozi,nasohoka azabitangaza,kuko arwanya akarengane, nonse uko kuzaba ari ukuneka, mujye muba honesty
hahaha wenda no kuneka baraneka ariko ibintu by’abakorerabushake biba hose! namwe mubishaka mwajya kuba abakorerabushake iwabo! ahubwo ibi bigaragaza ko mudasoma koko cyangwa wa mugani ni ukutamenya aho iterambere rigeze! “voluntarism” iba hose mubihugu byose yewe na USA ibayo! mwe mwibaza ko ari ukuneka mujye muri google (niba muyizi hahaha) mwandikemo “Volunteer in the USA” cg n’ahandi hose wifuza urebe ibyo bagusubiza. cg wandikemo “Voluntary works” urebe icyo bakubwira, uhitemo igihugu cyose ushaka ku isi!!! habaho na “paid voluntary works”!!!
Ni ukuri umunyabwenge yaravuze ngo “if you don’t read shut up” “si tu ne lis pas tais toi” (niba udasoma ceceka)!!! ni
Thank you so much, people should be open minded before talking nonsense. Volunteerism is worldwide and is a good think
neka ariko ibintu by’abakorerabushake biba hose! namwe mubishaka mwajya kuba abakorerabushake iwabo! ahubwo ibi bigaragaza ko mudasoma koko cyangwa wa mugani ni ukutamenya aho iterambere rigeze! “voluntarism” iba hose mubihugu byose yewe na USA ibayo! mwe mwibaza ko ari ukuneka mujye muri google (niba muyizi hahaha) mwandikemo “Volunteer in the USA” cg n’ahandi hose wifuza urebe ibyo bagusubiza. cg wandikemo “Voluntary works” urebe icyo bakubwira, uhitemo igihugu cyose ushaka ku isi!!! habaho na “paid voluntary works”!!! Ni ukuri umunyabwenge yaravuze ngo “if you don’t read shut up” “si tu ne lis pas tais toi” (niba udasoma ceceka)!!! ni traduction littérale ariko ni ukuri! niba nawe ushaka kujya kuba “maneko” iwabo urabona ko bishoboka!please mbere yo kunegura cg kuvuga nabi ibintu (cg umuntu) jya ubanza nibura usobanukirwe neza n’icyo aricyo (cg n’uwo ariwe) bizagufasha mubuzima kudahubukira kuvuga ibitari ngombwa! murakoze!
Babuate uvuze ibintu bili byo rwose! Iyaba abanyarwanda cg abanyafurika muli rusange bunvaga agaciro kumuntu no kuba honest icyo bimara. It seems like we still have some education to give after all!
Baz nawe ubwawe ubu nkeka ko udashobora kubizera 100% kuko urabona ko atarinye gusa wabivuze.right kandi sinahakanye ko gukorera ubushake bitabaho.ikibazo nuko hari ababyihisha inyuma bagakora ibindi naho abasaba ingero bigize ba nyirandabizi muzikorere recherche, njye navuze ibyo nzi kandi mbivanye ku mutima wanjye,ubwirwe niki ko ntacyo mariye igihugu cyanjye ubwirwe niki ko ntaba nzi aho baturutse nuwabigishije nicyo yabigishije?ujye umenya ko n’ibibambasi bigira amatwi.icyo nongeye kukubwira haba iwanyu rwanda cyangwa n’ahandi kw’isi iyo ngirwa voluntarism uvuga it’s only deployment of well trained spies niba kandi bikubabaje please don’t read my comment.
tubifurije akazi keza mu duce bashyizwemo bazakorane umuhate n’;ubushahke bazagire icyo badusigira natwe twiteguye kubabanira neza
Comments are closed.