i Nyanza ya Kicukiro bababajwe no kuba imodoka zitakihagera
Kigali – Abaturage batuye mu duce twa Nyanza, Murambi, Karembure n’ahandi hagana ku musozi wa Rebero mu karere ka Kicukiro bavuga ko urebye nta modoka zikigera ahubatswe gare ya Kicukiro kuko kompanyi (Royal Express) ibatwara isigaye igarukira Kicukiro Centre nubwo bwose yatsindiye isoko ryo kugera n’i Nyanza ruguru. Iyi Kompanyi yo ivuga urugendo rugana i Nyanza yaruciyemo kabiri kuko nta bagenzi bahagije imodoka zabo zihabona.
Tariki 30/08/2013 nibwo umujyi wa Kigali weguriye kompanyi eshatu (KBS, RFTC na Royal Express) isoko ryo gutwara abantu muri Kigali. Royal yahawe gutwara abantu muri Zone ya kabiri irimo Ville-Gikondo, Nyabugogo-Gikondo, Nyabugogo,Ville – Nyanza ya Kicukiro.
Aha i Nyanza ho Akarere kahubatse umwanya umeze nka Gare imodoka zizajya zifatiramo abagenzi batuye cyane cyane muri biriya bice bya Rebero, Murambi, Karembure, Nyanza ndetse n’abava za Gahanga.
Aba baturage ariko bamaze iminsi babwira Umuseke ko izi modoka aho kuzamuka ngo zigere i Nyanza zisigaye zikatira Kicukiro Centre, ibi ngo bikabagora cyane abadafite imodoka zabo (ari nabo benshi) kugera no kuva aho bakorera ibikorwa byabo hatandukanye muri Kigali.
Umunyamakuru w’Umuseke wagiyeyo yasanze abaturage bavuga ko ubu urugendo iyi kompanyi yaruciyemo kabiri, abavuye mu mujyi ibasiga Kicukiro Centre bakongera bagategereza indi iberekeza i Nyanza.
Izi modoka ngo kuzibona zigana i Nyanza cyangwa zivayo ngo biragoye cyane kuri bo, ziba ari nke cyane. Kuva Kicukiro Centre kugera i Nyanza bishyuzwa ijana (100Rwf) naho kuva Nyabugogo bakagera Kicukiro Centre bakishyura 200Rwf.
Adrien Nshimiyimana twasanze Kicukiro Centre ubundi utuye i Karembure yabwiye Umuseke ko ubu basigaye batega kabiri.
Ati “Reba nk’ubu mvuye mu Nyabugogo ubu biransaba gutegereza iminota nka 40 nabwo imodoka niza iramara iminota 40 yindi itaruzura. Aha ushobora no kumara isaha irenga uri kumurongo utegereje imodoka.”
Undi witwa Mugemena Jean we wari uvuye i Nyanza yamanutse n’amaguru aza Kicukiro Centre gutega kuko nta modoka abona zikihagera kandi nta mafaranga afite yo gutega moto.
Ati “Nayitegereje ndaheba mpitamo kumanuka n’amaguru. Sinzi n’icyo iriya gare bubatse imaze ko umuntu ategereza imodoka ntayibone ubwose urumva imaze iki? Ubuse uw’intege nke adashoboye kugenda n’amaguru nkanjye atanafite amafaranga urumva ari uwande?”
Gare ya Nyanza yashaje ari nshya
Ukinjira aho yubatse wakwibeshya ko yafunze cyangwa ishaje, nta modoka ziharangwa, aho zihagarara hamwe hameze ibyatsi.
Ikifuzo cy’abagenzi ni uko imodoka zikwiye kongera kujya ziva Nyabugogo no mu mujyi zikazamuka zikagera i Nyanza zikanavanayo abantu nk’uko bigitangira byari bimeze.
RURA igaya iyo migirire ipyinagaza abagenzi
Emmanuel Asaba umuyobozi muri RURA ushinzwe ‘transport’ yabwiye Umuseke ko hari ubwo ikipe y’ubugenzuzi iyo igiye kugenzura abatwara abantu babimenya bakageza abagenzi aho bagomba kubageza.
Avuga ko imigirire nk’iyo ari ukutubahiriza amasezerano kompanyi iba yariyemeje yo gutwara abantu ikabageza aho igomba kubageza.
Asaba ashishikariza abaturae gutanga amakuru kuri RURA bifashishije telephone ihamagarwa ku buntu (3988) bakavuga aho bahuye n’ikibazo kuko ngo aribo ba mbere kiba kigiraho ingaruka mbi maze RURA ikagikurikirana.
Uyu muyobozi avuga ko buri kosa ribonetse kuri Kompanyi itwara abantu muri Kigali bayivanaho amanota 15, iyo abaye 100, iyo kompanyi ngo bayica amande angana na miliyoni imwe y’amanyarwanda, iyo ngo bikomeje bitya Kompanyi ishobora kwamburwa amasezerano yo gutwara abantu ibunaka.
Kompanyi zitwara abantu i Kigali zifite amasezerano y’imyaka itanu zasinye mu 2013.
Royal Express yo ivuga ko yorohereza abagenzi
Nilah Muneza umuyobozi mukuru wa Royal Express avuga ko koko imodoka zabo ziza Kicukiro iyo zigeze Centre zivanamo abagenzi maze abakomeza i Nyanza bagashyirirwaho indi modoka yabo bakishyura ijana.
We avuga ko ari mu rwego rwo kuborohereza. Ati “Nk’umugenzi uteze iyo modoka igakomeza i Nyanza aho yaviramo hose yakwishyura 250Frw ariko turaborohereza tukabageza Centre kuri 200 abajya i Nyanza nabo bagakomeza ku 100.”
Muneza avuga ko kugeza ubu mu gutwara abantu muri rusange ariho abantu bakishyura amafaranga macye ugereranyije na za moto aho urugendo rugufi rwishyurwa 300Rwf.
Ati “amafaranga 200 ku rugendo ni igiciro cya 2006, kandi ubu ibintu ku isoko byarahindutse n’aho izi modoka zigururwa ibiciro byarahindutse. Nk’abakora uyu murimo iki kibazo twakigejeje ku babishinzwe ko igiciro kiri hasi cyane ariko ntiturahabwa umwanzuro.”
Kucyo kuba imodoka zitinda cyane ku byapa zitegereje ko abagenzi buzura kandi mu masezerano basinye n’Umujyi wa Kigali harimo ko nta modoka igomba kurenza iminota itanu ku cyapa, Muneza avuga ko bagiye kongera kubihagurukira bagahana abashoferi batinza abagenzi ku byapa harimo no kubirukana ku kazi.
Jean Paul NKUNDINEZA & Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
2 Comments
Ikibazo cyo gutinda ku cyapa ni ingorabahizi ku modoka za Royal, kuko iyo minota itanu bavuga nta na rimwe yubahirizwa. Iminota mike zihamara ni mirongo itatu, nabwo zigahaguruka ari uko abagenzi babanje gusakuza. RURA telephone yabo ihora ari occupé. Nabo bagomba gushyiraho uburyo bwo kugenzura ko ayo masezerano yubahirizwa. Umuseke murakoze kuvuga kuri iki kibazo, gikeneye guhagurukirwa.
Ni ukuri abagenzi twaratereranwe pe kandi RURA phone yabo wagirango ntibaho ihara ari occupe. umugenzi nta any value nimwe ahabwa ahubwo arahutazwa pe. Rwose RURA please mushyireho izindi mechanisms to control iriya ligne. Rayal ikeneye guhindura imikorere.
Murakoze
Comments are closed.