Digiqole ad

Rayon sport yabonye inota rimwe ihavana akayabo

Kuri stade Amahoro mu mukino Rayon Sport yari yakiriye ikipe ya APR FC, urangiye amakipe yombi anganyije 2-2. Rayon Sport ikaba ntagushidikanya ihavanye amafaranga menshi bitewe n’umubare munini udasanzwe wabari baje kuri uyu mukino wishyurwaga amake 1000Frw.

Ba captain Karim na Karekezi n'abasifuzi mbere y'umukino
Ba captain Karim na Karekezi n'abasifuzi mbere y'umukino

Ni umukino wari wahuruje imbaga y’abantu dore ko Stade Amahoro bitaherukaga ko ikubita ikuzura abantu baje kureba umupira usanzwe wa shampionat.

Ku munota wa 16, Mugiraneza Jean Baptiste bita Migy, yaboneye igitego cya mbere ikipe ya APR, kuri coruneri (corner) yari itewe na Dan Wagaruka.

Amasegonda make mbere y’uko igice cyambere kirangira, Hamiss Cedric wa Rayon Sport yategewe mu rubuga rw’amahina maze umusifuzi Gervais Hakizimana ahita atanga Penaliti yatewe neza cyane na Fouad Ndayisenga, igice cya mbere kirangira ari 1-1.

Mu gice cya kabiri, cyarimo umukino utanogeye ijisho na gato, amakipe yombi yakomeje kunyuzamo agasatirana, ariko ba myugariro n’abanyezamu Ndoli Jean Claude wa APR na Juma Mpongo wa Rayon bagahagarara neza.

Ku munota wa 66, Cedric Hamiss yatsindiye igitego cya kabiri Rayon Sport nyuma yo gukinana neza cyane na Sina Jerome ku mupira warutewe uturutse ku ruhande na Nizigiyimana Karim.

Stade itera hejuru, dore ko abafana ba Rayon bari benshi cyane ku buryo bugaragara.

Aho bite muruhango umurindi wari wose nyuma y'igitego cya kabiri
Aho bite muruhango umurindi wari wose nyuma y'igitego cya kabiri

APR yaje guhura n’ikibazo cy’abanyamahanga benshi ku ntebe y’abasimbura bayo, bituma Nshutinamagara Ismael bita Kodo, asimbura Papy Fati maze ajya gutahizamu mu gihe bimenyerewe ko ari myugariro. Abakinnyi b’abanyamahanga bemewe kubanza mu kibuga ni 5, APR yari ifitemo, Dan Wagaruka, Alex Aveiro Kabange Twite, Pappy Faty na Seremani Ndikumana.

Ku munota wa 89, Kodo wari umaze kujyamo yatsinze igitego cyo kunganya, nyuma yishoti rikomeye ryari ritewe na Olivier Karekezi umunyezamu wa Rayon ntabashe kurifata ngo arikomeze.

Umukino waje kurangira amakipe yombi agabanye amanota y’uyu munsi wa gatanu wa shampionat, anganyije ibitego 2-2.

Ababanjemo ku ruhande rwa Rayon na APR:

Abahagaze uhereye ibumoso:
Abahagaze uhereye ibumoso:Mbanze Hussein, Hamiss Cedric, Niyonshuti Gaad, Said Abed, Fouad Ndayisenga na Sina Jerome. Abasutamye uhereye ibumoso: Ndayisaba Floribert, Juma Mpongo, Nshimiyimana Iddy,Nyombayire Albert na Nizigiyimana Karim (Captain)
APR yabanjemo abahagaze uhereye ibumoso:
abahagaze uhereye ibumoso: Olivier Karekezi (C), Tuyizere Dinatien (Jyojyori), Mugiraneza Jean Babptiste, Alex Aveiro, Papy Faty na Ndikumana Seremani, Abasutamye uhereye i Bumoso: Mbuyu na Kabange Twite, Ndoli Jean Claude, Dan Wagaruka na Iranzi Jean Claude
Nyuma yo kurwana no guteza impagarara, umufana wa Rayon uzwi cyane bita Rwarutabura yashowe muri Stade
Nyuma yo kurwana no guteza impagarara, umufana wa Rayon uzwi cyane bita RWARUTABURA yasohowe muri Stade

Photos N Madjaliwa

UM– USEKE.COM

21 Comments

  • Wow nibura rayon ipfuye kunganya naho c man u!

  • Uyu rwabutara nikoyabaye!

  • Ikipe ni imwe. Muzarebe indi yongera kuzuza abantu ku mahoro! Abayirwanya nibashaka bayifashe hasi.

  • hari uwansobanurira ibyo mwita abanyamahanga ko mutubwira ko batagomba kuroenga batatu ariko nareba ngasanga amakipe yombi yaarengeje.nka apr usimye abo batatu wavuze hari papy faty na ndikumana seleman.naho rayon sport ni abarundi gusa.(cedric.karim fuad pongo

  • Uwo Rwarubabura yari yarwanye na nde? Ko muvuga ngo umupira mu gice cyakabiri ntiwari uryoshye nyamara abari kuri radiyo atariko bavugaga. Munavuge ku makarita yatanzwe, byaribyo,niba byaribyo abayabonaga bari bagambiriye iki?

  • Nubwo twanganyije ariko ikipe yacu tuyiri inyuma

  • NIMBA IKIPE ARIMWE MWAGIYE MUTWARA IGIKOMBE MUDAKINYE , NI BANDE BABARWANYA IBYO BITEKEREZO BYANYU BIZATUMA MUHORA MUFITE COMPLEX D’INFERIORITE ,BABARWANYA SE BABATWARE AMAFARANGA BABAHORIKI ,…

  • Bakunzi ba foot ball yo murwanda ndagirango dusangire ibitekerezo,nikuki ferwafa na police bakomdje gutuma foot ball yacu iba mbi njyewe kuriyi match naguze ticket yigihumbi banga ko ninjira kandi twari benshi pe bavuga ngo stade yuzuye bati ariko ahabitatu iracyahari nyiguze nabwo baranga ngo ntamwanya ndetse mpakubitirwa inshyi ebyiri numumilitaly police mpitamo kwitahira.NONE NDABAZA ESE NZASUBIZWA AMAFARANGA YANJYE ,ESE HABAYEME PILATAGE YAMATIKE KUBURYO BARENZA UMUBARE WAGENWE KUJYA MURI STADE CYANGWA NUBUJURA DUKORERWA NA FERWAFA NA POLICE IREBERA? .MUNGIRINAMA NIMBA TWAREGA FERWAFA TUKAYITSINDA ?

  • Uwitwa BADEGE ngo ikipe n’imwe !!ariko narumiwe, ntuzi ko umugabo umwe agerwa…

    Ese kuzuza abantu kuri stade ariho honyine mutegereje amakiriro gusa wumva ari ubutwari? umunsi hazagwa amahindu abajyaga kuzura ayo ma stade bakabura inzira ibagezaho muzazibandwa muzerekezahe ? udufaranga muvana hari hari abatugendana mumifuka as argent de poche, munyurwa manuma.

    • bigabo we nangwa na rayon yuzuza stade ari abafana babo bagiye kureba ntawe ubajyanye kungufu none wagirango ibe nka apr ifata amafaranga kumushahara wabasirikare itabanje kubabaza? jye ndi muri abo batanga ayo mafaranga kungufu kandi ntawambajije niba byemera kuyatanga ngira gutya nkasanga yagiye kandi nsinfana apr ntanikipe nfana mu rwanda none wunva atarakarengane?

    • A.P.R ISHATSE YATEGURA SHAMPIONANT Y’UBUTAHA;…
      IKI GIKOMBE CYO YARANGIJE KUGITWARA!!!!

  • Mugomba bamwe kuba mutari aba fans. Umu fan mwiza yubaha bagenzi be ari abamutsinze arinabo yayatsinze. Nimukunde sport nho gucyurirana se byubaka ikipe? ubu se jye uvuga muzi ikipa mfana? kandi iri muri imwe muri izi tuvuga. Mugiye kuvuga se ko ntari umu fana wa cyane? mwaba mwibeshye. Turi mur round ya mbere mureke dukomeze dutere courage amakipe yacu, ku mukino wa nyuma tuzabyine insinzi.

  • sha mureke mbabwire si ugufana ariko rayon ni ikipe ndakubwiye!!mbega abafans weeee!!

  • Rayon ni ikipe kabisa muyitegure muri iyi chapioant. ubu niho yatangira kabisa

  • Hey A P R fc nikipe ikomeye mujye mwemerakaisa ariko ……… aba rayon bo nimwihangane gusigara kurugo nibyabo ntibishime ngo banganyije na A P R nejo mugito ndo mukabamumbwira ikanira imikino ya A P R arko ugasanga yaya ndi yoroshye akayatsinda…… mujye rekagukanira imikino ya A P r gusA kuko na zA mukurA nazo na makipe akina bari 11

  • sha mureke rayon kuko izabandagaza musigare murire habure n’ubahanagura kuko uyu mwaka igikompe ni icyayo

  • eeh man njye mfana muzinga kabisa

  • championat yuyu mwaka izaryoha reka mbonereho nokubwira babandi bari baramenyereye kugura abasifuzi ko bitazongera tuzakizwa na retour

  • Usibye nogutwara igikombe rayon igiye kuryoshya ruhago nka2004 courage!!

  • Gufana mu kinyabupfura tubigire intego ndi umufana wa rayon aliko sinemeranya n,imyitwalire ya Rwabutabura.

  • Ariko twagiye tumenya gushyira mugaciro nonese kuki stade yuzura ariya makipe yahuye yombi nonese rayon sport ubwo ikomeye yonyine cg nizombi? naho uwavuzeko yamburwa amafaranga kungufu ngo ni umusirikare keretse niba ari ikindi gisirikare kitari R D F cg iyinkuru ikaba ariyo muri 1995 naho ubundi gufana no gasebanya ni ibintu bibiri bitandukanye,dukomere kandi dushyigikire sport by’ukuri mu Rwanda ho umupira urahari.

Comments are closed.

en_USEnglish