Ubuzima burahinduka…Mukamana wahoze ari indaya arabihamya
*Akiva mu buruya yize kudodesha imashini, yarabimenye ubu aritunze
*Mu bumenyi afite yongeyeho no gufotora amashusho
*Afite abana batatu biga, uwiga muyisumbuye niwe ubwe umurihira,
*Ashima Imana ko yagarutse ku muco nyarwanda utandukanye n’uburaya.
i Tumba hafi ya Kaminuza y’u Rwanda i Huye ni hamwe mu gace kakunze kubamo abagore n’abakobwa bacuruza imibiri yabo ngo babone amaramuko. Marie Rose Mukamana yahoze ari umwe muri aba, nyuma y’imyaka myinshi mu buraya yaje kubuvamo ajya mw’ishyirahamwe, yiga umwuga yiteza imbere ubu yibeshejeho n’abana bane yabyaye.
Mukamana utuye mu murenge wa Tumba ari muri Koperative yitwa “Abiyemeje Guhinduka” igizwe na bamwe muri bagenzi be bavanye mu buraya, nta wundi mwuga yari azi, abuvuyemo yagombaga kwiga maze yiga kudoda ndetse arenzaho no gufotora.
Mukamana ati “Ikintu cya mbere nishimira ni uko nahindutse nkagaruka ku muco nyarwanda. Muri njye nta kizere cyo kubaho nari mfite, ariko uyu munsi mfite ikizere ko ejo hanjye n’abana banjye ari heza.”
Mukamana w’ikigero cy’imyaka hagati ya 35 na 40, avuga ko nta kiza na kimwe kiba mu buraya uretse umuruho, iraha ry’akanya gato cyane, urugomo, uburere bubi kubana uhabyariye, no guta agaciro mu bandi banyarwanda.
Ati “Ntabwo watera imbere mu buraya, ntabwo abana bawe batekereza neza nawe kandi. Ariko maze kubivamo nibwo nasirimutse, nibwo natekereje uko nakwaka inguzanyo muri Banki, nibwo natangiye kwizigamira.”
Avuye mu buraya yize kudoda, ubu yatoranyijwe n’umuryango KEMIT mu mushinga wawo “Faces of Life” wo guha ikizere abagore bari mu buzima bubi, bakabahugura bakabigisha gufata amafoto n’amashusho bifite icyo bisobanuye.
Usibye kuba azi kudoda ari nabyo bimutunze n’abana be bane, ubu Mukamana azi no gufotora, ibi bimufasha kumenyekanisha ibyo akora by’ubudozi. Ni umugore utinyutse kandi ushabutse uzi kwerekana icyo ashoboye n’uburyo ubuzima bwe bwahindutse mu buryo butangaje. Afite ibitekerezo bityaye.
Mu bukorwa bye avuga ko ubu ashobora kwinjiza amafaranga y’u Rwanda hagati y’ibihumbi 80 na 100 000Rwf ku kwezi, ngo ni we ubwe urihira umwana we ishuri aho yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye.
Nyuma yo kuva mu buraya avuga ko n’ubwo nta mugabo babana afite ariko abana be abaha ikinyabupfura n’uburere byiza, kandi ngo yabagize inshuti ze.
Ati “Abana banjye bariga. Mbere nkiri mu buraya umwana wanjye ntiyabonaga amata kuko nabaga nitekerereza agacupa. Ubu abana banjye turaganira bakambwira ibyo bakeneye, nanjye nkabereka ubushobozi mfite, tukajya inama mbwabwira uko bagomba kwitwara. Ikizere cy’ubuzima bwiza imbere dufite ni kinini”
Ange Eric HATANGIMANA
UM– USEKE.RW
11 Comments
Ibi ni byo rwose, ubukolikoli burakenewe mu Rwanda.Ku bwa President Habyarimana, I Nyabisindu hali abantu b’abacuzi bakoraga za coupe-coupes; muli Paroisse ya Rwaza, hali abakobwa bakora za tapis, bakaboha ibyibo, inkangara zitatse n’ibindi bikioresho byo mu nzu byizihiwe; ni nk’ibyo izo za banques mondiale zali zikwiye gufashamio u Rwanda, maze urubyiruko rukamenya kwirwanaho,, rukitunga, kandi rugatunga n’imiryango yabo. Burya ubusambanyi buba bwerekana ukwiheba umukobwa cg umutegarugoli yagize; nta n’umwe uba ushaka kwigurisha ngo ni ukugirango abeho. Umutegetsi nyakuli ukunda igihugu cye ni uharanira iyo ntego yo kugirango abantu bose bashyirwe ku kazi kose kabubahiliza gahuje n’uburenganzira bw’ikiremwamujntu, kajndi ako kazi kagateza nyirako n’abandji, n’igihugu cyose imbere.Uliya Mukamana abere urugero abandi, ahubwo abandi bazamurengeho muli buliya buryo bwo kwiyubahiliza, kugira amizero no guteza igihugu imbere.
Wibeshya man!
KIAKA (Rubavu), IPRCs, KAKIRA (Kirehe), TVCs, KIST etc byose byabayeho kubera imiyoborere myiza, kandi tuyizi ubu! Ibyo kwa Habyara uzana aha rero, ni bimwe by’ikirondwe kiguma ku ruhu rw’iyaguye kera!
yewe ni byiza!ariko se niba nta mugabo afite!!
yewe wenda ntiyagurisha ariko uwamusaba yamuha ahubwo naduhe no ze!!
Iyi project”Faces of life” yari ikwiye gukoresha iyo témoignage ya Mukamana mu gukangurira abandi bakobwa kugana amashyirahamwe nkaya! Iyi niyo bita “impact positif ya projet!
Ibindi, byaba byiza no gukangurira urundi rubyiruko rurangije amashuri kwisunga amashyirahamwe Aho kwandagara!
byiza cyane rwose kuva mu wmuga usuzuguritse washoboraga no kumutwara ubuzima bwe akaba ari mu buzima bundi bwiza
ndakugaye cyane wowe wood umuntu arakwereka ibikorwa yigejejeho ukazana ibyi rari ryawe respect man???
Ndashima cyane uyu mubyeyi pe ariko simpamya neza ko ingeso y’ubusambanyi umuntu yifitemo icika 100% .icyo wariye ahhhhhhhj
turashima cyane uwo mu mama wabashije gufata icyeme cya kigabo gihuje n’indanga gaciro z’umunyarwanda n’umunyarwanakazi. kandi abereye naba banyamwuga mubi urugero.
Aracyari muto,arashoboye,yemeye kuva mu buraya,aritunze n’abana be ariko byaba byiza kurushaho abonye umugabo bashakana akaramata.
Nicyo cyonyine gisigaye kugirango atazongera gushukwa akagwa mu mutego yashoboye kwivanamo abifashijwe n’Imana.
arashoboye kandi nakomereze aho
Yesu niwe wagize ati: “Go and sin no more”. Yabwiraga indaya Mariya yatangaga nk’inzoga ibishye. Kandi niko byagenze na bugingo nubu. Ntiwasaba Mariya ngo aguhe ukundi.
Niba rero Mukamana atarahuye na Yesu ngo amukize icyaha, ndakurahiye wamwaka akaguha, ahanyereye ntihuma. Nta gisa n’imboro!!!!!! kereka uwo itarageramo niwe mwabeshya.
Comments are closed.