Digiqole ad

Nyabihu na Musanze: Uruganda rwatinze kuzura bihombya abahinga ibirayi

 Nyabihu na Musanze: Uruganda rwatinze kuzura bihombya abahinga ibirayi

Uru ruganda ruherereye mu murenge wa Mukamira, ruri kubakwa ngo rwagombye kuba rwaratangiye gukorerwamo guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka, ariko kugeza ubu ntiruruzura. Abahinga ibirayi muri Musanze na Nyabihu bavuga ko bakomeje guhomba kubera idindira ry’uru ruganda rutunganya umusaruro w’ibirayi.

Rwanda map

Uru ruganda rugamije kongerera agaciro ibirayi, amafaranga yo kurwubakwa ngo yagiye agenwa nabi biruviramo kudindira mu iyubakwa.

Abatuye muri aka karere k’imisozi miremire kera cyane ibirayo uru ruganda bari barutegereje nk’igisubizo cyo kongerera agaciro umusaruro wabo bakarushaho kwiteza imbere.

Uru ruganda ruri kubakwa ku bufatanye bwa MINAGRI na MINICOM, uwatsindiye kurwubaka ni Etablissement Aziz wagombaga kuva mu Ukwakira 2014 rukarangira muri Gashyantare 2015 rugatangira akazi.

Amafaranga miliyoni 227 yari yagenewe kurwubaka ngo yabaye make maze igihe cyo kuyongera biratinda cyane kugeza ubu rukaba rutararangira.

Karibushi Habimana Pierre Celestin umukozi ushinzwe ishoramari mu karere ka Nyabihu, ari nako kashinzwe gukurikirana iyubakwa ry’uru ruganda, avuga ko koko ubu bukerererwe bwabayeho ariko agaha ikizere abahinzi ko mbere y’uko uyu mwaka urangira ruba rwatangiye gukora.

Patrick MAISHA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Umunyamakuru.com twereke amafoto i karita y’urwanda turayizi.

Comments are closed.

en_USEnglish