Digiqole ad

Haraba igitaramo cyo gufasha abana bavukira mu nkambi ya Mahama

 Haraba igitaramo cyo gufasha abana bavukira mu nkambi ya Mahama

Jah Bone D watekereje iki gitaramo

I Remera muri Hill Top Hotel kuri uyu wa gatanu saa kumi n’ebyiri harabera igitamo kiswe “Love Campaign Concert” cyateguwe na Rasta Jah Bone D mu rwego rwo kugoboka no gufasha abana b’impunzi z’Abarundi bavukira mu nkambi ya Mahama mu karere ka Kirehe.

Jah Bone D watekereje iki gitaramo
Jah Bone D watekereje iki gitaramo

Jah Bone D yabwiye Umuseke ko nyuma yo kumva ingorane z’izi mpunzi no guhura nazo hamwe na hamwe yatekereje igikorwa cy’urukundo yakora  ngo afashe izi mpunzi maze atekereza ku gukoresha impano ye mu gukusanya inkunga yagenerwa abana bavukira mu nkambi ya Mahama.

Ati “Ni ikintu naganiriyeho na Robert Kajuga umfasha mu bikorwa byanjye mu Rwanda maze twumva ko dukwiye gutegura ‘Love Campaign Concert’ ngo dufashe nibura abana b’abarundi bavukira mu nkambi.”

Avuga ko buri muntu biciye mu mpano afite aba akwiye gukora igikorwa cy’urukundo.

Ati “Kuri njyewe igikorwa cyararangiye kuko byanze bikunze haboneka amafaranga, ataboneka haboneka ibikoresho bitaboneka nzasubira mu busuwisi nsuye bariya bana mbahaye inkunga yakusanyijwe uko ingana kose.”

Jah Bone D yaje mu Rwanda mu kwezi kwashize aje kwitabira Kigali Up Festival, ni umuhanzi w’injyana ya Reggae w’umunyarwanda ariko usanzwe ukorera muzika ye mu Busuwisi ari naho atuye n’umuryango we.

Muri iyi concert iri bubere i Remera kuri uyu mugoroba arifanya n’abandi bahanzi nka Natty Dread, Riderman, Alioni, Krizzo the African n’abandi.

Kwinjira ni amafaranga 3 000Rwf n’ibihumbi 10, amafaranga azakusanywa akagenerwa ababyeyi b’Abarundi bibarutse bari mu buhungiro mu nkambi ya Mahama.

Usibye amafaranga yo kwinjira, Jah Bone D asaba ko n’uwaba afite ikindi kintu icyo aricyo cyose yumva cyafasha abana bakiye mu nkambi yakizana kigashyirwa hamwe n’ibindi.

Joselyn UWASE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish