Digiqole ad

Uwatinze gusama yabigenza ate ngo atwite vuba?

Ingo nyinshi zishinzwe vuba, zitinda kubona akana ka mbere kandi baba bagafitiye amatsiko n’ubwuzu bwinshi. Hari impamvu nyishi zishobora kuba imbarutso yo kubura akana kandi kari gakenewe cyane mu muryango.

Pregnant-Woman-Torso

Ku bashakanye, igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina kigomba gutangira hakiri kare kandi mu gihe cya nyacyo.

None se umwana azaturuka ku mibonano mpuzabitsina gusa ?

Hari inama zagiye zitangwa n’urubuga destinationsante.fr zigenda zigaruka ku bintu abantu bagenda bibaza ku bijyane no gusama ku mugore.

Mbere y’izindi nama zose haza iyo kugira isuku y’ubuzima muri rusange kuko byongera amahirwe menshi y’uburumbuke ku mugabo ndetse no ku mugore. Ibi na byo bikurikirwa no kumenya uburyo mwakwitwara mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Igihe cyiza cyo gukora imibonano mpuzabitsina kiba kigomba kujyana n’igihe cy’uburumbuke bw’umugore cya gihe nyine intanga ngore iba yarekuwe igana muri nyababyeyi.

Aha rero muba mugomba kwegereza igihe cyanyu ku munsi wa 14 mu minsi y’umugore wawe uhereye ku munsi wa mbere w’imihango.

Ikindi kandi uru urubuga rutangaza ko igihe cyose ushaka gutwita uba ugomba kwibanda ku mibonano yo muri iki gihe mbereho iminsi itatu na nyuma yaho ho iminsi itatu.

Hanyuma kandi abagabo bo bagibwa inama yo kuba bifasheho gato mbere ya ya minsi itatu kugira ngo intanga zabo zibanze zigwire.
Abahanga bagaragaje ko kandi cya gitekerezo cyo kuba umugore yasama umukobwa cyangwa umuhungu bitewe n’igihe yakoreye imibonano mpuzabitsina bidashingiye ku bushakashatsi na bumwe.

Abandi batekereza ko hari position cyangwa uburyo wafata ugatera inda, ibyo ni nk’umugani n’ubwo burya ngo atari byiza kwikomeza wumva ko utahindurira umukunzi wawe.

Aha bakomeza banavuga ko hari igihe bishoboka ko uburyo bahisemo gukoreshwa bushobora korohereza amasohoro kugenda neza mu nda ibyara kurusha ubundi.

N’ubwo ziba zishobora kugenda mu buryo ubwo ari bwo bwose, kuzorohereza byagira umumaro,, ikindi kandi kuba umugore agira ububobere cyangwa se atabugira ngo ntaho bihurira no gusama.

Aha abahanga banatanga indi nama bavuga ko nyuma y’imibonano mpuzabitsina umugore yagashyize amaguru ye ku gikuta akamera nk’ucurama gato kandi ntihabeho uguhaguruka guhubutse mbere y’iminota icumi.

Ku bagore kandi mumenye mumenyere ko kunywa itabi biri mu bigabanya amahirwe yo gusama ku mugore.

Roger Marc Rutindukanamurego
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Turabashimiye cyane ,ariko nanjye nagirango mungire inama,nasamye inda yambere ijya muri trompe,nkorerwa critage none ubu maze hafi imyaka 6 ntakana mfite kandi ndagashaka pe ndetse numugabo wange ajya ambwira ko yifuza kuzabona akana kacu

  • Murasôbaanutse pee! Aha ho ndemeye!

Comments are closed.

en_USEnglish