Digiqole ad

Uwari uyoboye ingabo za UN muri Centre Africa yeguye

 Uwari uyoboye ingabo za UN muri Centre Africa yeguye

Babacar Gaye yahise yegura kubera ibivugwa ku ngabo yari ayoboye

Babacar Gaye  wari uhagarariye ingabo z’umuryango w’abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro mu gihugu cya   Republique Centre Afrique yaraye yeguye kumirimo  ku bw’igitutu yatewe n’ibirego biregwa izi ngabo byo gufata ku ngufu abana b’abakobwa no guhohotera ikiremwamuntu.

Babacar Gaye yahise yegura kubera ibivugwa ku ngabo yari ayoboye
Babacar Gaye yahise yegura kubera ibivugwa ku ngabo yari ayoboye

Ban Ki Moon umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yaraye atangarije abanyamakuru ko bakiriye kandi banemera iyegura ry’umunyasenegal Babacar Gaye kubera amakosa y’ingabo ayoboye.

Izi ngabo zavuye mu bihugu birenga 40 birimo n’u Rwanda, zimwe na zimwe zishinjwa

kwica umwana w’umukobwa w’imyaka 16  na se. Ndetse no gufata ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka 12 n’indi myitwarire mibi yaranze izo ngabo muri aya mezi.

Umuryango w’Abibumbye mbere wari wabanje guhakana ibyaha byo guhohotera abana byakozwe n’ingabo z’Abafaransa muri iki gihugu.

Gusa mu kwezi kwa gatandatu Ban Ki Moon ubwe yashyizeho itsinda ryigenga rijya gusuzuma no gukora iperereza ryimbitse kubijye n’ibyaha byo gufata kungufu bishinjwa ingabo za UN.

Ban Ki Moon yavuze ko batazihanganira uzatuma abantu basimbuza ikizere ubwoba.

Ingabo 10.000 za  ONU ziri muri Centre Africa mu butumwa bwiswe MINUSCA zasimbuye ingabo z’Afurika y’unze ubumwe mu kwezi kwa kenda 2014. Ari nabwo zahise ziyoborwa n’umunyasenegal  Babacar Gaye.

Mu gihugu cya Central African imvururu zatangiye mu kwezi kwa gatatu mu 2013 ubwo inyeshyamba z’abasilam zafataga ubutegetsi. Aribwo igihugu cyahise cyinjira mu mvururu zishingiye ku madini.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish